• 27/01/2020 1:35 06

Uganda: Hari ubwoba ko inkangu zishe abana mu ishuri ry’ahitwa Bududa

Mu misozi y’ahitwa Bukalasi, mu karere ka Bududa muri Uganda abaturage bafite ubwoba bwinshi nyuma y’imyuzure yateje inkangu zigahitana abagera kuri 40 mu mvura yaguye ari nyinshi ku wa kane w’iki cyumweru.

Hamaze kwemezwa ko abagera kuri 40 bapfuye ariko imibare ishobora kwiyongera

Abatabazi bakomeje gucukura bashakisha ababa bakiri bazima n’imirambo yarengewe n’ibyondo ku buryo imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

Mu bakekwa ko bapfuye harimo n’abana bigaga mu ishuri ryitwa Suume Junior Academy, nyuma y’aho inzu barimo yatwawe n’imyuzure ikarengerwa n’ibyondo.

James Watawa, umwe mu barimu kuri iri shuri rya Ssume Junior Academy yatangarije The Monitor ko imvura igitangira kugwa basabye abanyeshuri gutaha bakajya iwabo, ariko ngo hari bamwe basigaye ku ishuri n’ubu hataramenyekana irengero ryabo.

Ati “Ntitwahamya umubare w’abanyeshuri baba bakiri bazima cyangwa abapfuye. Gusa bamwe barapfuye kubera ko ishuri barimo ryatabitswe n’ibyondo.”

Ntiharabarurwa umubare w’inzu, amatungo, imirima n’ibindi by’agaciro inkangu zatwaye gusa Abatabazi baragerageza gukiza ababa bagihumeka, ariko akazi kabo ku wa kane kabangamiwe n’ijoro, bakomeza bukeye ku wa gatanu.

Kubera ko aka gace kabayemo inkangu kari mu misozi miremire, imihanda yarangiritse, ndetse imvura nyinshi irushaho kuzambya ibintu ku buryo abatabazi kuhagera bigoye bakoresheje inzira yo hasi.

Uwitwa Hassan Wamboya, ni umuturage w’ahitwa Bunasitya Village, yabuze abavandimwe babiri muri ibi biza, uwitwa Mutinye Wawiyo na Tito Bison, yavuze ko abo bantu barengewe n’ibyondo ubwo bari bugamye imvura mu gasantire k’ubucuruzi kitwa Naposhi Trading Centre.

Topisita Mukhana, w’imyaka 67, na we ntazi irengero ry’umugabo we n’abuzukuru be.

Yagize ati “Umugabo wanjye n’ubu ntaraboneka cyakora umwe mu nshuti ze umurambo we uri mu yabonetse. Yavuye imuhira ari kumwe n’abuzukuru ajyiye ku isoko guhaha ifu y’ibigori, ntibongeye kugaruka.”

Geoffrey Mukuwa warokotse izi nkangu, yavuze ko abantu bagera nko kuri 20 bari bugamanye mu nzu imwe hafi y’isoko bose batwawe n’amazi menshi abandi barengerwaho n’amabuye n’ibyondo, kandi imibiri yabo ntiraboneka.

Ibyondo bivanze n’umuvu mwinshi byatangiye kumanuka muri kariya gace nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku wa gatatu itangira saa tanu z’amanywa imara amasaha ane.

Perezida Museveni yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse avuga ko Leta ikora ibishoboka kugira ngo ikiza nk’icyo ntikizasubire muri kariya gace.

Imivu yibasiye aka gace yatembanaga n’ibibuye binini

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *