• 08/12/2019 10:09 06

Uganda: Gen yabwiye abanyamakuru ati: “ Niba uzi ubwenge ntuzakinishe Jenerali”

Kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyamakuru babazaga Maj Gen Kasirye Ggwanga icyamuteye kurasa amapine y’imodoka y’umuhanzi Kusasira, yababwiye ko yabikoze kuko abari bayirimo banze kumvira abana be. Yababwiye ko gusuzura abana ba Jenerali ntaho bitaniye no kumusuzugura ubwe kandi ngo ni ikosa rikomeye.

Gen Kasirye Gwanga ati: ” Nta muntu uzi ubwenge ukinisha Jenerali”

Ku wa Kabiri abana ba Gen Ggwanga bagiye guhaha muri rimwe mu maduka akomeye i Kampala, mu gihe bagihaha haza imodoka y’umuhanzi Catherine Kusasira irimo abakozi be bazamuye umuziki cyane.

Umuhungu wa Gen Ggwanga yabasabye kugabanya ijwi ry’umuziki baranga banze ahamagara Se araza nawe abibasabye barabyanga ahita yaka umwe mu bamurinda imbunda arasa amapine y’iyo modoka.

Yahise yurira iye n’abarinzi be n’abana be baritahira.

Umunyamakuru wa The Monitor yahamagaye Gen Kasirye Gwanga amubaza uko byagenze.

Uyu musirikare mukuru yagize ati: “Abakozi b’abasinzi ba Kusasira bashakaga kwambura umuhungu wanjye miliyoni Shs 300. Bibwiraga ko bashoboraga kubona ariya mafaranga. Umuhungu wanjye yarampamagaye arabimbwira ambwira kandi ko bari kumusakuriza n’umuziki mwinshi. Nari ndyamye ndabyuka njyayo. Nagezeyo ndasa amapine y’imidoka yabo. Burya ntuzakinishe Jenerali niba uzi ubwenge. Jenerali ntakinishwa.”

Bamubajije niba azajya kwitaba Police ku kirego cy’uko yangije umutungo w’undi, Ggwanga ati: “ Njyayo gukora yo iki? Ntaho nzajya.”

Bivugwa ko Maj Gen Kasirye Ggwanga afite ibirego ikenda muri Police ya Kampala ariko ngo nta na kimwe arakurikiranwaho.

Ibirego biregwa Gen Gwanga:

 

Mu Ukwakira, 2017 ubwo Ggwanga yari afite ipeti rya Brigadier Gen yakubise urushyi umupolisi wari umubujije gukoresha umuhanda wa Entebbe. Arangije kurumukubita yawuciyemo aragenda.  Icyo gihe Komiseri mukuru wa Police ya Uganda Gen Kale Kayihura yamaganye ibyo Gwanga yakoze asezeranya abanyamakuru ko azashyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare. Nta kigeze gikorwa.

Muri Nzeri 2008, Brig Ggwanga yakubise Ssebina Ssekitoleko wari umukozi wa Minisitiri w’Intebe wari ho icyo gihe( Amama Mbabazi). Yamukubitiye muri studio za Radio yitwa Metro FM amujijije ko yazamuraga impaka ku mikorere y’ikigo cy’ubwiteganyirize National Social Security Fund gikorera ahitwa Temangalo.

Ssebina yajyanye ikirego kuri Police ariko nticyakurikiranwa.

Amama Mbabazi yavuze ko azageza ikirego cy’umukozi we mu bugenzacyaha bwa gisirikare. Yaba Police ndetse n’igisirikare ntibigeze bakurikirana Ggwanga.

Taliki 24,Ukuboza, 2009 Brig Ggwanga yinjiye atunguranye ahantu Abapantekote bari bateraniye basenga mu ijoro rya Noheli. Yarashe mu kirere, akubita pasiteri amushinja kuba nyirabayazana w’urusaku rwageraga mu baturanyi.

Nta nkurikizi zigeze zigera kuri Ggwanga.

Taliki 19, Nyakanga, 2010, Maj Gen Gwanga yagonze umwana w’imyaka 11 arapfa. Uwo mwana yitwaga  Elijah Oyako. Yamugongeye muri Entebbe.

Ntiyigeze yitaba Police ndetse ntiyitabye n’Urukiko rwari rwamutumije. Urukiko rwa Entebbe rwashyizeho urupapuro rwo kumufata ariko ntawigeze amutunga n’urutoki.

Nyuma Ggwanga yabwiye The Monitor ko yahaye amafaranga abo mu muryango wa nyakwigendera ngo bakure ikirego cyabo mu rukiko kandi ngo barayemeye.

Muri Gicurasi, 2011, Ggwanga yashumije imbwa ze umugabo yari asanze kuri Station ya essence iri ahitwa Kibuye. Imbwa zimaze kumurya Police yabajije Ggwanga icyabimuteye avuga ko ngo uriya mugabo yashakaga kumwiba.

Muri Mata, 2012 Ggwanga yashinjwe gutera ingo z’abagabo bitwa Vincent Bagonza,  Ezra Sigiranda na Ano Gafa  bose batuye muri Boma mu Karere ka Mubende. Police yabwiye abanyamakuru ko izahamagaza  Ggwanga ariko ntiyigeze ibikora.

Taliki ya 01, Kanama, 2013 Gen Ggwanga yahaye gasopo Police ayisaba kudahirahira ngo yinjire iwe ije kumusaba kuva mu kibanza cy’undi yari yigaruriye n’ubwo yari yabitegetswe n’Urukiko.

Police yasabye ubufasha ingabo za Uganda, ziza ziherekejwe n’uwari umugaba w’ingabo Gen Katumba Wamala.

Ahageze Gen Ggwanga yamubiye ko byaba byiza yirinze kuhegera. Kuva icyo gihe kugeza ubu Ggwanga yabohoje uwo mutungo.

Muri Kanama 2017 yatwitse katerepilari yari yaje gusiza mu kibanza yita ko ari icy’umukobwa we. Amaze kuyitwika yatumijwe na Military Police yemera ko azajya aza kubazwa ariko ntiyasubiyeho.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

17 Ibitekerezo

  • Ese ibyaha icyenda Jenerali Ggwanga aregwa ni biriya!! Babababaaa!!! Hari abafite ibyaha bikubye biriya inshuro nyinshi cyane. Wa mugani w’ushyirwa mu majwi, udatinya jenerali si uwanjye. Gusumbuwa umuntu ufite imbunda ntayo ufite uba ugomba kwirengera ingaruka!! Bagize Imana arasa amapine gusa maze!!

    • Ndabaza wowe wanditse witwa Le Sage Cynique.Kuba General bikubiza kuba umuntu nk’abandi?Soma inkuru ya Munyemana.
      Kuba General afite imbunda,ntibimubuza kurwara,gusaza no gupfa.Yesu umwana w’Imana ntiyirataga.Ariko ugasanga “a simple and mortal human” arirata.Mon cher ami,nous sommes tous mortels.All we shall die one day,including a military general.

    • Abakozi b’umuhanzi imbere ya Jeneral!

  • Uhagarikiwe n’ingwe aravoma koko!!! Uyu yashoborwa gusa na Museveni.Uyu General anyibukije Commandant wo mu NGABO za kera witwaga Nsengiyumva.Bamwitaga MAKOFE kubera gukubita abantu.Uretse ko president Habyarimana yaje kumwirukana.Ku batabizi,Commandant yali ipete ryari hagati ta Captain na Major.Nk’umukristu,ndibutsa uyu General yuko aba Generals ari abantu nk’abandi.Nabo bararwara,barasaza ndetse bagapfa.Ubu se aruta General Alexander-the-Great cyangwa General Napoleon Bonaparte? Ubu se bari he?Bari mu gitaka kandi baraboze kera nk’abandi bose.Bahindutse zero.Aho kwitwara nabi,nashake Imana,ayumvire,kugirango izamuzure ku Munsi w’Imperuka,imuhe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yesu yabisezeranyije abantu bose bumvira Imana.Bisome muli Yohana 6:40.Niyanga,azapfa,abore burundu nta kuzazuka.Nicyo gihano cy’abanyabyaha banga kwihana (kuzabura ubuzima bw’iteka).

  • Ntiwumva Generali ahubwo!
    Guma guma
    Hhhhhhh
    (usibye ko hajya hanabaho ba Major cg Captain bakaze kurusha abo hejuru yabo da)

  • Gukinisha General ntibibaho

  • Ugize amahirwe yaraswa na jenerali,kuko we nibura arasa amapine,nabwo akarasa ipine imwe.
    Hano ho niba aruko harasa rushati ni mu mutwe gusa bahamya.
    Niba baba bashaka nabo kurasa amapine bagahamya mu mutwe,niba barasa bagaramye bakaba babona hasi ariho hejuru?simbizi.

  • Anyibukije uwitwaga Musitu,hahahaha!!!
    Only in Africa can this happen!

  • Ariko ukuri kwabantu niguke pe ngaho duhe urugero ahubwo narinzi ko ugiye kuvuga ko iwacu bidashoboka amategeko yamugonga ntawahirahira ahohotera undi yitwaje icyoracyo ntibishoboka btawutabizi ko uwomuco wimakanjwe

  • Ngaho duge urugero ntigaharabikane ubwo byashoboka mururu Rwanda kwitwaza icyo uricyo ntibishoboka umsaza yirirwa abivuga urukata rwakungonga

  • Ubundi!umwijuto utera kwibagirwa! ni gute ukunisha General w’igihugu n’ikindi gihugu kitamukinisha! ahubwo uyu muhabo ndamwemeye kabisa azi agaciro ke kandi azi n’ubwenge. NTAWUBAHUKA GENERAL w’igihugu! burya Uba unasuzuguye igihugu. mureke imirengwe.

  • Yarasaze si gusa.

  • no sense uyu mugabo ari crazy urets no kuba General ,yakbaye ari intangarugero mugukora ibyiza none niwe ukora amafuti naho wow uvuga ngo musitu izo no old story mugihugu cyacu General ni itangarugero kurusha na caporale

  • general is general uko byagenda kose

  • Na M– USEVENI ntacyo yakora. None se ugirango ntabyo azi. Gusa bage bamuregera Museveni, barege LETA ye, maze abe ariyo iriha ibyo yangije. Ufite ihene ica ikiziriko ikajya kwona, urega nyirayo akaba ariwe uriha ibyangijwe. Niba afite uburinzi, afite imbunda, ibyo byose ni iby’abaturage akangisha, kandi akoresha nabi. Uwabimuhaye age yirengera ibyo yangiza byose niba adashoboye kumukebura.

  • Erega uriya mujenerali yaribabariye ntimukamurenganye. Yigeze gufungwa nk’imfungwa y’intambara iminsi 900 muri 1979 ubwo Ingabo za Late Nyerere zatsindaga Amin. Yaciye muri byinshi cyane bibi.

  • Nje mbona abantu bakwiriye kwigishwa isomo ry’ibijyanye n’itandukaniro rya Abasirikare n’Abasivili. Ese bariya bavuga ngo Jenerali ni umuturage nk’undi ni ukubera iki bataburanira mu nkiko zimwe hakabaho Inkiko zabo n’Igipolisi cyabo gusa kihariye? Kuki Traffic Police itakwitambika Tata z’Abasirikare mu muhanda ngo izihagarike?Kuki bagira Plaque zabo z’imodoka? Kuki badahambwa hamwe natwe kandi bajya kubahamba bakarasa amasasu? Wowe urakina. Jenerali ni danger kandi aba bagabo ni bake ku isi umubare w’aba Jenerali ku isi urazwi ndetse muri Africa nta gihugu gifite abarenze 100 habe na Misiri twemera ko ifite Igisirikare gihambaye kuri uyu mugabane. Gukinisha Jenerali ni ubusazi bwuzuye ubugoryi. Kandi urebe uyu mu jama arasa amapine gusa ntawe yigeze ahohotera ni disciplined cyane kabisa. GENERAL EZA TOUJOURS GENERAL

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *