• 12/12/2019 8:51 04

Uganda: Banze kugabanya umuziki mu modoka yabo Jenerali arayirasa

Police yo muri Kampala iri gukora iperereza ryekeye uko byagenze kugira ngo Maj Gen(Rtd) Kasirye Ggwanga arakare arase imodoka y’umuhanzi uhimba indirimbo zikoreshwa n’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement witwa Catherine Kusasira.

Imodoka ngo yayirashe amapine ahita yigendera
Imodoka ngo yayirashe amapine ahita yigendera

Umuvugizi wa Police muri Kampala witwa SP Patrick Onyango avuga ko amakuru bafite kugeza ubu avuga ko  mbere y’uko Gen Ggwanga arasa iriya modoka, ngo abana be batonganye n’abakozi buriya muhanzi bapfa y’uko aba bari baje guhaha bari mu modoka irimo umuziki mwinshi.

Onyango ati: “Abana ba Gen Ggwanga bari baje guhaha bagiye kubona babona imodoka ya Kusasira ije irimo abantu bazamuye umuziki cyane. Basabye abari muri iriya modoka kuwugabanya abandi barabahakanira.”

Avuga ko abana ba Gen Ggwanga babwiye abakozi ba Kusasira ko bagiye guhamagara Se akaza agatwika imodoka yabo, bitaga ko iciriritse.

Abakozi ba Kusasira bagize ngo ni amashyengo ariko batunguwe no kubona Gen Ggwanga ahageze yarakaye abasaba kuzimya umuziki abandi bamubera ibamba nibwo yahise abwira umwe mu bamurinda kumuha imbunda ahita arasa amapine yose y’imodoka barimo.

Maj Gen Ggwanga  yarangije kurasa iriya modoka ahita yatsa iye aranduruka.

Police yarahamagawe ngo ize irebe ibibaye ikusanya ibimenyetso yahasanze. SP Onyango avuga ko Police izahamagara buri ruhande mu iperereza ryayo

Iri kureba kandi niba umuhanzi Catherine Kusasira yari mu modoka ye yarashwe na Gen Ggwanga.

Uyu musirikare mukuru muri 2017 nabwo yatwitse katerepilari yasizaga mu kibanza cy’umukobwa we bitemewe. Icyo gihe ntiyigeze akurikiranwa mu mategeko.

Kasirye Ggwanga uvugwaho kurasa imodoka yarimo umuziki mwinshi
Kasirye Ggwanga uvugwaho kurasa imodoka yarimo umuziki mwinshi

The Monitor

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Ibi babyita “umujinya w’umurandura nzuzi”.Twese abantu tugira Umujinya,Ndetse n’Imana irarakara.Niyo mpamvu yatwitse imijyi ya Sodoma na Gomora,kandi ikicisha Umwuzure (Deluge) abantu bose bali batuye isi ku gihe cya Nowa.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.Kugirango tudakora icyaha,Imana itubuza “gukomeza kurakara” nkuko Abefeso 4 umurongo wa 26 havuga.Kugirango tudakora icyaha kubera umujinya,Imana idusaba “guhunga umuntu uducokoje”.Imana itubuza Kwihorera no Kurwana.Niko umukristu nyakuri abigenza iyo bamwendereje,nkuko na Yesu yabigenzaga.Igihe baje kumufata ngo bamwice,yabujije abigishwa be kurwana.Yasize abwiye abigishwa ko nibabona abasirikare b’Abaroma bateye igihugu,bo bazareke kurwana bihungire mu misozi.Niko byaje kugenda,bahungira ahantu hitwaga I Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan (Jordanie).

  • Ibi ni ukurengwa ukibagirwa ko hari aho ugomba kugarurkira! Ubutaha azarasa abantu!

    • Dore Generali wa danger! Binyibukije nkiri muto cyane, hari abajijutse bajyaga batwifatira ngo kugirango uhabwe ipeti rya Generali bisaba ko nibura uba warahitanye umuntu (ngo niyo yaba uwo wiyenjejeho)
      Uyu warashe imodoka iyo ataba demobe yari guhita aba Mareshari! Hhhhhhhhhhhhhhhhh

  • Nanjye nayirasa

  • Jenerali kweli….this is Africa! Bikwereka urugero rw’imyumvire turiho nyine.

  • @Munyemana, ntugapfe kuvuga umuntu utazi neza ku rubuga nk’urunguru. Makofe umuzanye ute? Imana nuko utanazi izina rye yenda. Uyu mugabo yishywe arwana ku batutsi bari bamuhungiyeho i Ndera muri 1994. Kandi yari asigaye yibera mu mirimo ye bwite yo guhinga no korora, ubundi agakorera Kiliziya, akanafata umwanya munini cyane asenga. Mukunda gutunga intoki cyane, ariko uyu n’ubwo ntakuzi nshobora guhamya ko nta butungane umurusha rwose.

    • Ko ndeba nta comment ivuga ibya MAKOFE, Umuseke mwayishyizehe? MUNYEMANA iye irahari ariko ntivuga ibya MAKOFE. Muyisubizeho rero.Naho ubundi MANAWE comment ye wagirango arimo kurota.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *