• 12/12/2019 3:07 23

Ubwo AU ikomanyirije Sudan abasirikare bashobora kuzava ku izima- Dr Buchanan

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha politiki n’ububanyi mpuzamahanga Dr Ismael Buchanan avuga ko ikemezo Umuryango w’Africa yunze ubumwe umaze gufata cyo guhagarika Sudan muri uriya muryango gishobora gutuma abasirikare baha abasivili ubuyobozi. Ngo ibyemeze bya AU muri iki gihe bisigaye byubahwa nyuma y’amavugurura yabaye.

Dr Buchanan avuga ko ikemezo cya AU gishobora gutuma ingabo zirekura ubutegetsi

Kuri uyu wa Kane nibwo hateranye inama idasanzwe y’Akanama ka AU gashinzwe amahoro kemeza ko guhera taliki 06, Kamena, 2019 Sudan ihagaritswe kuba umunyamuryango wa AU.

Iki kemezo gifashwe nyuma y’ubwicanyi bivugwa ko bwakozwe n’umutwe ukorana n’abasirikare bayobora Sudan muri iyi nzibacyuho  bugahitana abantu bivugwa ko bamaze kurenga 100.

Dr Buchanan avuga ko ikemezo cya AU kitagamije kugira umusivili gipyinagaza ahubwo ngo kije gucyebura abasirikare kugira ngo bahe abasivili ubutegetsi.

Ati: “ Buriya iyo AU ifashe ikemezo cyo guhagarika igihugu runaka, kiba gikomanyirijwe bikomeye kuko n’indi miryango cyabagamo ntiba icyakira ibyifuzo byacyo haba mu bukungu, muri Politiki n’ububanyi n’amahanga. Ibi bizatuma bariya basirikare baha abaturage ubutegetsi kugira ngo igihugu kidakomeza kuba mu kato.”

Buchanan avuga ko kugira ngo igihugu gihagaritswe muri AU kigarukamo bica mu nzira ebyiri.

Imwe ni uko cyo ubwacyo kibyirije gishobora kwandika gisaba kongera kwakirwa nk’uko byagenze kuri Maroc.

Indi nzira ni uko ubuyobozi bw’Umuryango w’Africa yunze ubumwe bushobora kubona ko igihugu kisubiyeho, ko hari ibyo cyasubije mu buryo bukaba bwatera intambwe yo kukibaza niba cyumva cyagaruka cyabyemera kikaba cyakwakirwa.

AU yanengwaga ko nta kintu gifatika yakoze cyangwa ngo yamagana ku mugaragaro ibyaberaga muri Sudan.

Bavuga ko no kuba ihagaritse Sudan mu kuba umunyamuryango wayo ibikoze itinze cyane.

Itangazo AU yacishije kuri Twitter

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Iyo tuvuga iby’ahandi turatobora. Twagera ku by’iwacu tukaruma gihwa.

  • Uwahoze ayobora ingabo za Canada ati: ILLUMINATI iriho…
    Muzadufahe tubashe gusoma iyi nkuru kuko ntabwo ifunguka. Baratubwira ko itariho.
    Murakoze

  • Ushatse kuvuga iki ? Ibyacu buriya natwe bivugwa n’abandi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *