• 15/12/2019 11:51 35

Ubwinshi bw’imihigo ntibugomba kuba impamvu yo kutayesa – Mayor Kayitare

Muhanga: Mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2019, Mayor wa Muhanga Kayitare Jacqueline, yavuze ko kuba umubare w’imihigo wiyongera bidakwiriye kuba impamvu ituma abayishinzwe batayesa.

Mayor Kayitare Jacqueline Uyobora Akarere ka Muhanga (ari hagati), avuga ko kwesa Imihigo bidasaba ko Umubare wayo uba mukeya cyangwa munini bisaba ubufatanye bw’impande zose

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko hari Imihigo igera kuri 20 yiyongera ku yo bari basanganywe, Abakozi bashinzwe kuyishyira mu bikorwa umunsi ku munsi, bakaba batagomba kubigira urwitwazo bumva ko itazeswa.

Yabwiye abanyamakuru ko mu mihigo irenga 80 y’Akarere ka Muhanga, imyinshi muri yo ibarizwa mu nkingi y’Imibereho myiza y’abaturage, kuko yo ari 51.

Avuga ko yari isanzwe ari 40 ubu bakaba barongeyemo imihigo 11.

Ati: “Ntabwo ubwinshi bw’imihigo bugomba kuduca intege, ahubwo bisaba ko habaho ubufatanye bw’impande zose, kandi abaturage bakayigiramo uruhare kuko ni iyabo.”

Abanyamakuru babajije ikizere Ubuyobozi bufite mu kwesa iyi mihigo kandi na mike basinya batayesa ku kigero cyiza.

Mayor Kayitare yavuze ko ikizere bakivana kuri bagenzi babo baza mu myanya y’imbere, kandi bafite umubare munini w’inyo bahize. Akavuga ko niba yumva kimwe bazayesa nta kabuza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko imihigo iyiyongereyeho bongeye kujya kuyisobanurira abaturage kugira ngo bayumve, kandi ko bafashe umwanya bayishyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo abaturage bose bayumve.

Ati: “Nko mu bukungu hari abafatanyabikorwa bavuze ko bagiye kuvugurura urutoki, abandi batwemerera gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibyera imbuto ndetse bemera no kudufasha kurwanya isuri.”

Kongera umubare w’imihigo ushingiye ku nkingi y’Imibereho myiza y’abaturage, ni ikifuzo cy’Umukuru w’Igihugu, uko imihigo y’umwaka wa 2019 yeshejwe byari gutangarizwa Abanyarwanda mu kwezi kwa Kanama, Uturere tugasinyana  na Perezida wa Repubulika imihigo mishya y’umwaka wa 2020, muri uko kwezi ariko ntibyakozwe.

Mayor yavuze ko imihigo mishya bateganya kuyisinya mu mpera z’uyu mwaka. Mu Mihigo y’umwaka ushize wa 2018, Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa 15.

Bamwe mu Bayobozi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga bagomba gufatanya n’Abaturage mu kwesa Imihigo ngo ni wo mugambi uhari

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *