• 18/01/2020 1:53 51

Ubuyapani bwahaye ibitaro bya Nyamata miliyoni 80Frw yo kubaka ‘ahabagirwa abarwayi’

Ambasade y’Ubuyapani ibinyujije mu mushinga Grass-rootsHuman security projects n’Ibitaro bya Nyamata biri mu Karere Bugesera, basinyanye amasezerano yo kubaka inzu izavurirwamo abarwayi bakeneye kubagwa (chirurgie) ifite agaciro ka k’Amadolari 89,985 (asaga miliyoni 80Frw).

Ibitaro bya Nyamata ngo bifite ibyumba bibiri gusa bikorerwamo serivise zo kubaga abarwayi (Photo Legacy of Hope/Website)

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Dr. William Rutagengwa yavuze ko inyubako bagiye kubakirwa izabafasha kwakira abarwayi bakeneye serivise zo kubagwa, dore ko Ibitaro bya Nyamata ari byo byonyine biri mu Karere ka Bugesere bityo bigatuma bihorana umubare munini w’abarwayi.

Yagize ati “Iyi nzu tugiye kubakirwa izadufasha kwagura ahabagirwa abarwayi kuko twagiraga ibyumba bibiri bikorerwamo iyo service, bizadufasha kwagura ‘aho kubagira abarwayi’.”

Avuga ko Ibitaro bya Nyamata ari byo binini mu Karere byakira abantu basaga 448,142 bityo ngo ni umubare munini usaba ko bigira inyubako zihagije.

Ms Yuko HOTTA uhagarariye ibikorwa bya Ambasade y’Ubuyapani yavuze ko Ibitaro bya Nyamata bihura n’imbogamizi nyinshi nka bimwe mu binini muri Bugesera, avuga ko uretse kuba byari bifite inzu y’ahabagirwa abarwayi ishaje ngo byakira n’umubare munini w’abarwayi urenze ubushobozi bwabyo bigatuma abarwayi bamara umwanya munini bategereje.

Avuga ko Ambasade y’Ubuyapani yahisemo kubakira Ibitaro bya Nyamata inzu y’ayo kubagira abarwayi, (inkomere n’abandi bafite uburwayi bwihariye), bizagabanya ko abarwayi bamarana umwanya bategereje, bamwe bakaba bakwanduza abandi.

Yagize ati “Ambasade yacu yahisemo kubakira ibitaro inyubako kugira ngo ibafashe kunoza service  z’ubuzima batanga.”

Umushinga Grass-roots human security projects ukorera muri Ambasade y’Ubuyapani mu byo ukora harimo gufasha za Guverinoma mu bikorwa byo kuzamura ubuzima bw’abaturage.

Ambasade y’Ubuyapani yatanze iba Kacyiru, i Kigali yo izubaka inzu ibikoresho bizakoreshwa muri serivise z’ubuvuzi  bizatangwa na Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ese twaba tuzi umuntu wa mbere wabazwe ku isi?Ni ADAM igihe Imana yamukuragamo ububavu yaremyemo EVA.Birashoboka ko yabanje kumusinziriza (anesthesia).Science yerekanye ko iyo Operation ishoboka.Urugero,muli 1996,mu gihugu cya Australia,Scientists bakoze intama yiswe Dolly,bahereye kuli Cell y’indi ntama.Nibyo bise CLONING (Clonage mu Gifaransa).Ibintu byose abahanga bavumbura,babivumbura bakoresheje scientific principles Imana yashyizeho ziba muli Universe.Izo universal principles nizo Yesu yakoresheje azura abantu cyangwa akiza abarwayi n’abantu bamugaye.Ni Imana yaremye izo principles isi yose igenderaho.Ni nazo izakoresha ku munsi w’imperuka izura abantu bapfuye barayumviraga.
    Ntitugashidikanye.Imana yaturemye,ni nayo izatuzura kuli uwo munsi.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,nta kindi Imana idusaba uretse kuyumvira no kutibera gusa mu gushaka ibyisi.

  • @Gatare,urakoze cyane.Ikibabaje nuko abantu bize aribo ba mbere mu kutemera ibyo Bible ivuga.
    Urugero,ntabwo bemera ko Imana izazura abantu bapfuye barayumviraga.Bible isobanura neza ukuntu UMUZUKO uzabaho.Itanga urugero rw’imyaka dutera.Mbere yuko iyo myaka imera,ibanza kubora,hanyuma ikamera,ikabyara indi myinshi tukayirya.Ntabwo numva impamvu abantu batemera ko icyo ari igitangaza k’Imana.Igitangaje nuko abantu bababeshya ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana,bakabyemera.Nta na hamwe byanditse muli Bible.Ni ikinyoma.Nkuko Umubwiriza 9:5 havuga,upfuye ntiyongera kumva.Ubwo se wakitaba Imana gute kandi utumva??? Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,ikizere cyonyine cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse UMUZUKO wo ku munsi wa nyuma,ubikiwe abantu bapfuye barumviraga Imana.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye Imana,byasobanura ko nta Muzuko uzabaho!!!
    Imana itubuza gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira.Tuge dushishoza,tubanje gushaka umuntu twigana nawe bible ku buntu.Twiteguye gufasha umuntu wese ubishaka.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32,UKURI kurabohora (The Truth will set you free).Kandi kujyana ku buzima bw’iteka.

  • Ni byiza cyane dushimiye ambasade y abayapani itekereje ku baturage bose bo mu Bugesera kuko biriya nibyo bitaro bose bivurizamo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *