• 13/12/2019 8:11 38

Ubuvumo burebure ku isi buba Sodoma muri Israel

Abasomye Bibiliya bazi inkuru iri mu gitabo cyayo cya mbere( Bibiliya Yera igizwe n’ibitabo 66) ivuga iby’umugore wa Loti wahindutse inkingi y’umunyu ubwo yarebega inyuma mu mugi wa Sodoma aho we n’umugabo we n’abakobwa babo babiri bari bahunze kugira ngo abamalayika b’Imana bahatwike kubera ibyaha by’ubutinganyi byahavugwaga( Intangiriro 13:5-13). Muri iki gihe ni agace ka Israel  gaturanye n’Inyanja yapfuye( Dead Sea) ikora ku bihugu nka Jordanie na Israel.

Ubu buvumo ngo bufite uburebure bwa kilometero 10

Nubwo aka gace amateka yako agaragara muri Bibiliya yerekana ko kari indiri y’ubusambanyi mu cyahoze ari igihugu cya Canaan, ubu ni agace gakorura ba mukerarugendo baje kureba imiterere yako yihariye.

Abashakashatsi mu miterere y’isi baherutse kuvumbura ko muri aka gace hari ubuvumo bavuga ko aribwo burebure ku isi kuko bufite uburebure bwa kilometero 10.

Ikindi gitangaje ndetse gituma abashakashatsi barimo uwitwa  Boaz Langford, bavuga ko bumeze nk’undi mubumbe ni umunyu uri mu misusire( forms) itandukanye kandi mwinshi cyane.

Uyu munyu ugaragara warayenze ariko urafatana ukora ibintu wagereranya n’ibitonyanga bifatanye kandi birebire.

Kugira ngo uyu munyu ushobore kwinjiramo biterwa n’imvura nke igwa ikinjiza umunyu uba uri hejuru y’ubutaka bwumishijwe n’izuba.

Bitewe n’uko amazi aba arimo umunyu bituma agenda asa nerenduka bigakora ikintu gisa n’ikijojoba kirenduka ariko kirimo umunyu mwinshi.

Ubushakashatsi bwo kumenya uburebure nyabwo bwa buriya buvumo bwatangijwe na Kaminuza ya Giheburayo iri i Yeruzalemu muri Israel.

Aba bashakashatsi bafatanyije na bagenzi babo bo muri Kaminuza zitandukanye zo muri Bulgaria no mu bindi bihugu.

Boaz Langford uyobora itsinda rya bariya bashakashatsi yavuze ko umwihariko wa buriya buvumo ari uwo uko ari bwo burebure bumaze kubonwa ku isi.

We na mugenzi we witwa Vlaykova bemeza ko mu mezi make ari imbere bazatangaza ibyo babonye muri buriya buvumo bwose.

Ubuvumo bugari kurusha ubundi bwabonetse kugeza ubu nabwo buri mu nkengero z’Inyanja yapfuye mu gace kegereye Iran kitwa Qeshm kari mu kirwa.

Bwavumbuwe muri 2006.

Umwe mu bashakashatsi bize buriya buvumo witwa Efraim Cohen avuga ko akazi kabo kari kagoye cyane kuko bakoraga amasaga icumi buri munsi bari imbere mu buvumo.

Ngo bavunwaga no guca hagati ya bibumbe by’umunyu bisongoye ibindi binini kandi bakirinda kugira icyo basenya.

Umusozi wa Sodoma niwo musozi muremure kurusha indi muri Israel.

Kubera ko uturanye na Iran, abahanga basaba ko haba ahantu harinzwe kugira ngo mu bihe by’intambara hatazagira abahangiza.

Abashakashatsi ngo bamaze igihe kirekire bakora ikarita yerekena uburebure n’ubugari bw’ubu buvumo
Muri ubu buvumo harimo umunyu wayenze uruma
Ni ubushakashatsi bukorwa n’abahanga bo muri Kaminuza ya Giheburayo ya Yeruzalemu bafatanyije n’abandi bo muri Bulgaria

The Jerusalemu Post

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Eh! Ubwo uwo munyu mwinshi uhari, nta sano waba ufitanye na wa mudamu wahindutse inkingi y’umunyu?

  • Aba sibo bisiraheli barabyiyitirira gusa,igihugu cya israeli ni icy abirabura kandi kiri no muri Afrika ntikiri aziya nkuko babibeshya,kuva egypt cairo kugera yerusalemu ni iminota mu ndege,hariya niho hahoze hatuye abanyarwanda n abandi banyafurika bataraza hano mu majyepfo,mujye mwibuka ko Gihanga yavuze ko akomoka mu majyaruguru y uburasirazuba bwa Afrika ariyo mpamvu biyitaga ibimanuka kuko bamanutse bakaza mu majyepfo aha turi,mujye mu myemerere y abanyarwanda murasanga yose iri muri bibiliya kandi nta bibiliya bari bafite,ndetse n indyo z abanyarwanda ba kera nizo ndyo z abo muri bibiliya,yewe bari n aborozi kuko bajya egiputa basabye kuba i gosheni ahaba ubwatsi ngo inka zabo zibona ibyo zirya,ukongera na none ukabona amateka y abanyarwanda umuco wabo bishushanyije ku bikuta bya egypt ya kera ibi byose byerekana ko egypt na israeli byari nk igihugu kimwe ndetse n ababituye ari bamwe,abo bazungu rero barahateye bica abirabura baho abandi barahunga bahungira mu majyepfo ya Afrika,ndetse na bariya barabu baje muri Afrika mu kinyejana cga gatandatu nta murage bafite mu mateka ya Afrika kuko Afrika yose yari uy abirabura na za dubai zari abirabura ndetse ba kavukire baho bamwe baracyahaba,na israeli bamwe muri kavukire z abirabura baracyahaba ariko ntago bariya bazungu baberekana kuri tv kugirango bakomeze ikinyoma cyo kwiyitirira kiriya gihugu cya Afrika ndetse bakagera nubwo bakitiririra aziya nyamara kiri kuri plateau tectonique ya Afrika ibyo byose babikorera kuyobya uburari ngo biyitirire amateka y abirabura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *