• 08/12/2019 9:55 19

Ubutumwa bwa Fireman mbere yo kujyanwa Iwawa

Umuhanzi Uwimana Francis ukora injyana ya Rap uzwi ku izina rya Fireman ubu yajyanywe mu kigo ngororamuco ku kirwa cya Iwawa muri Rutsiro kijyanwamo abasaritswe n’ibiyobyabwenge. Mbere yo kujyayo yari yatanze ubutumwa yemeza cyane ko ibiyobyabwenge biriho cyane anavuga ko Leta ikwiye kubihagurukira.

Fireman yagejejwe mu kigo ngororamuco Iwawa
Fireman yagejejwe mu kigo ngororamuco Iwawa

Fireman yavanywe muri Transit Center i Gikondo mu kwezi kwa gatandatu amazeyo iminsi 20, nyuma yaje gufatwa nanone ajyanywa Iwawa kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Mbere yabwo umunyamakuru yamubajije icyo yavuga ku biyobyabwenge kuko Leta ishyira imbaraga mu kubirwanya.

Fireman we yemeza ko ibiyobyabwenge birahari cyane ati:

Batwegere babaze urubyiruko, boye kubaza bano bakuru b’imidugudu cyangwa aba ngo bashinzwe urubyiruko. Kuko bariya urababwira ikintu ariko ntabwo yagenda ngo akivuge, ni mpaka tubivuge kuri radio tubishyire mu ndirimbo.

Kuri radio birirwa banenga, ariko wakumva ama speech ya Leta yo ukumva ashima, so iyo phenomene iri aho ngaho ni iyihe? Ni ukuvuga ngo ntabwo bagera ku mihanda ngo bamenye uko ibintu bimeze, bagomba kuza kuri ‘street’ ntibajye kubaza abo ku mirenge no kutugari, bariya ntacyo bavuga.

Twe turabivuga ugasanga ibintu {ibiyobyabwenge} birahari, bakavuga ngo twarasaze, bakwiye kugeraku ‘bakoboyi’… bakwiye kugera ku mihanda tu, bakareba ukuntu ibintu bimeze.”

Uyu musore yabaswe n’ikiyobyabwenge cya Mugo, akaba ari cyo gitumye ubu yaroherejwe kugororerwa Iwawa.

Abanywi b’ibiyobyabwenge nabo bazi ububi bwabyo ndetse kubwabo bishobotse byacika ntibongere kubibona.

Saidi Brazza umuhanzi wari urangije igororamuco ry’umwaka Iwawa umwaka ushize yavuze ko bigoye cyane ku muntu wanyoye ibiyobyabwenge kubivaho, ngo kereka bishobotse Leta ikabica ntibongere kubibona.

Gukoresha, gucuruza, guhinga no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Bona KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ibi binyubukije igihe mu ntangirio z’uyu mwaka muri ULK Ministre w’urubyiruko Madame Mbabazi ari kumwe na Fireman ndetse n’ubuyobozi bwa kaminuza, Fireman yari ari kwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge. Gusa ndashima Imana kuba ntaragiye kumva ariya mateshwa yavugaga kandi abizi neza n’abamuzanye babizi neza ko akibinywa. Nibaza rwose Comedy baba barimo bikanyobera.

    • Ntabwo ari comedy ahubwo byitwa UBUDASA bw’igihugu cyacu gikataje mu iterambere tuyobowe n’intore zirusha intambwe

    • @chris, amateshwa gute se kuba bazana fireman kubivugaho suko ari umuganga wabyo cg expert mu kubirwanya, ni nko kukuzanira umurwayi wasida akakwigisha kuyirinda, biba ari urugero rwiza aho kuzana umuntu utarabinyoye. iyo si comedy niko bikwiye kugenda.

  • sha ibyo ni ibyawe fireman we, wowe banza ureke kubikoresha uraba ubereye benshi icyitegererezo aho gushyira amakosa ku bayobozi b’ imidugudu cg b’imirenge.Nibyo akazi kabo bagakora nabi, nta ngamba zihamye bafite zo gutuma urubyiruko rureka ibiyobyabwenge ariko nkawe public figure urubyiruko rwakumva, banza ubireke ,abandi bakurebereho

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *