Ubutekamutwe bukomeye i Kigali, umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho kugurisha ikibanza cy’abandi | UMUSEKE

Ubutekamutwe bukomeye i Kigali, umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho kugurisha ikibanza cy’abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye Mbarushimana Jean Baptiste na Iribagiza Safia ivuga ko yabafatiye mu cyuho bagurisha ikibanza cy’undi muntu biyise bene cyo. Bo bahakana ibivugwa ndetse bakitana ba mwana ko umwe yabeshye undi.

Abo RIB ivuga ko yafashe bageze kure umugambi wo kugurisha ikibanza kitari icyabo, bo barabihakana

RIB ivuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo Guhimba, Guhindura no Gukoresha impapuro mpimbano hagamijwe kugurisha ubutaka bubaruye kuri Kayumba Godfrey, umwe yigize umugabo w’undi n’undi yigize umugore we.

Bombi bafashwe ku wa 26 Ugushyingo 2020, bamaze gukora amasezerano y’ubugure ngo  bishyurwe miliyoni 25Frw.

Byakorwaga nk’aho ari umugore n’umugabo bagurisha umutungo bahuriyeho nk’abashakanye, hakoreshejwe indangamuntu n’icyangombwa cy’ubutaka by’ibihimbano.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) nibwo rweretse itangazamakuru bariya bantu, buri wese ahakana uruhare mu icurwa ry’umugambi wo gukora kiriya cyaha, ndetse ko ntaho baziranye.

Buri wese yagize ati “nazanywe mu kigare”.

Iribagiza Safia avuga ko we na Mbarushimana nta mubano bafitanye wageza ku gucura umugambi nk’uriya.

Ati “Uyu mugabo (Mbarushimana) twamenyanye mu mwaka wa 2017 ariko ntitwongeye guhura. Yongeye kumpamagara tariki ya 25/11/2020, ansaba ko namufasha kumugurishiriza ibikwembe (ibitenge).”

Mbarushimana we avuga ko Iribagiza ari we wamuhamagaye amusaba kumubera umuhamya wemeza ko ubutaka bugurishijwe ari ubwe, ko ahubwo yashowe muri uwo mugambi mu buryo bw’ikigare.

Ati “Twamenyanye ambwira ko acuruza ariko sinarinzi aho acururiza. Nta mubano wihariye nari mfitanye na Iribagiza, yampamagaye ansaba ko mubera umugabo nkasinyira ko agurishije ubutaka. Narahamagawe ngendera mu kigare, igihe cyo kugira amakenga nibwo twafashwe.”

 

Iyi ni video

Ubutaka bwari bugambiriwe kugurishwa ni ubwa Kayumba Godfrey buherereye mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Kayumba avuga ko amakuru y’uko ubutaka bwe buri kugurishwa rwihishwa yayahawe n’uwo babuguze, wari uhamagawe na bariya bantu bamubwira ko bagurisha ubutaka, amusaba kumugeza kuri abo babwiyitiriye babushakamo za miliyoni.

Ati “Amazina ari ku byangombwa bari bafite ni ayange n’umugore wange, ariko amafoto yo ntabwo ari ayacu. Bariya bantu ntabwo nsanzwe mbazi, byarantunguye kuko sinumvaga ko mu Rwanda ibintu nka biriya byashoboka.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rutazorohera abantu bose bishora mu byaha, rusaba ababifiteho umugambi kubireka, ariko n’abagura umutungo utimukanwa bakagira amakenga n’ubushishozi bwinshi.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira  B.Thierry avuga ko ibyangombwa bakoreshaga bigaragaza ko ari umugambi wacuzwe wo kugurisha uriya mutungo, ko kuba bitana bamwana ari uburyo bwo kwerekana ko barengana.

Ati “Kwitana bamwana ni amatakirangoyi. Ibi byangombwa urebye uko baba barabikoze udashishoje neza ushobora kugira ngo ni ibyabo koko. Tugire amakenga nk’Abanyarwanda igihe cyose tugiye kugura umutungo.”

 

Itegeko riteganya iki?

Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo k’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 3 Frw na Miliyoni 5 Frw.

Dr. Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB asaba abafite umugambi wo gukora ibyaha kubivamo

AMAFOTO @KUBWAYO Adrien

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubujura nkubu nange bwankozeho! Bangurishije inzu mbaha 35m ! Nyuma nsanga ibyangombwa ari ibicurano! Ahubwo RIB idufashe ikore iperereza neza! Kuko bskorera meitsinda rinini! Bafate nano babafashe gucura ibyangombwa!

  • Abantu benshi batera imbere kubera amanyanga.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “ab’isi”.Aho gushyira imbere iby’isi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.

    • @ mazimpaka,abantu bumva ko ubuzima ari ifaranga.Ibyerekeye Imana babikuba na zero.Ni bangahe se bemera ibyo uvuga byo kuzuka cyangwa paradizo?? Ni bake cyane.Ikibabaje nuko hafi ya bose bitwa abakristu.Nubwo batabyemera,nta kabuza bizaba.Kubera ko imana yabivuze itajya ibeshya na rimwe.Gutinda siko guhera.

  • Rwose NIDA nishyire hanze uburyo byo kureba ifoto iri ku ndangamuntu umuntu akoresheje inomero y’indangamuntu ,nah ubundi abajura bari hano hanze baratumaraho imitungo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *