• 09/12/2019 4:07 49

Ubutabera ku bafashwe ku ngufu n’abana basambanyijwe ‘butangwa igice’

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko, igaragaza ko abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda batabona ubutabera bwuzuye kuko 4% gusa aribo bonyine bafashijwe kuregera indishyi.

Iyi komisiyo ivuga ko yasuye 266 bahohotewe mu mwaka wa 2017/2018. Muri bo 91 (34%) batewe inda, abarenga 3% bandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe abarenga 1/2 cy’abahohotewe bose byamenyekanye bitinze.

Mme Nirere Madeline, Perezidante w’iyi komisiyo avuga ko nubwo abenshi mu bahohotewe bafashijwe na Isange One Stop Center ariko ko nta butabera bwuzuye babonye kuko hari bamwe batabonye ibimenyetso kandi bigaragara ko bahohotewe, mu gihe 4% bonyine aribo bafashijwe kuregera indishyi.

Ni ikibazo gikomeye cyane kuko dusanga imibare y’abahohoterwa igenda yiyongera …Hagomba gushyirwa ingufu mu butabera cyane cyane hatangwa ibirego by’indishyi. Akenshi usanga abantu bafatwa bagafungwa ariko kuregera indishyi biri hasi cyane.” – Nirere.

Ubusanzwe abahohotewe bafashwa gutanga ibirego bakanashakirwa ababunganira mu mategeko.

Abana bavutse muri ubu buryo bibagiraho ingaruka zikomeye mu gihe abakoze icyaha hari ubwo bahakana icyaha ntikibahame cyangwa se banakemera ntibatange indishyi.

Ngo hafashwe ingamba ko abahohotewe bazajya bafashwa gukoresha ibizami bya DNA ubu bitagihenze cyane kuko bitangirwa mu Rwanda aho kuba mu Budage byakorerwaga mbere.

Abadepite kandi batunze agatoki bamwe mu bagira uruhare mu kubahohotera barangiza bagatorokera hanze, bavuga ko hakwiye gushyirwaho ingamba zo kubakurikirana.

 

Ubutabera butangwa igice

Mu nkuru eshatu Umuseke wakoze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana nyuma abo twegereye batubwiye ko abaregwaga bamwe bakurikiranywe bakaba abare, abandi bagahamwa n’ibyaha bagahanwa, ariko nta n’umwe muri aba bana wabonye indishyi z’akababaro k’ingaruka byamugizeho.

Evariste Murwanashyaka Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu aho bakurikirana cyane cyane ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana avuga ko hari ibibura mu butabera kuri iyi ngingo.

Nko mu manza nk’izi ngo Ushinjwa aba aburana n’Umushinjacyaha kandi bikwiye ko haba harimo n’umwunganizi mu mategeko ukwiye gutangirana n’urubanza aregera indishyi. Mu Rwanda ibi ngo ntibiratangira gukorwa.

Murwanashyaka ati “Abakora biriya byaha barakurikiranwa bagafatwa bakanahanwa, ariko ik’indishyi ntabwo kirashoboka ubu.”

CLADHO ngo iri kuvuga na Minisiteri y’Ubutabera ngo hashyirweho uburyo urubanza kuri ibi byaha rwajya rutangira hari n’umwunganizi uregera indishyi ku buryo ruzajya rusomwa na zo zigatangazwa.

Kugeza ubu ngo nta buryo buhamye buriho bwo gufasha abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuregera indishyi z’akababaro.

Dieudonné MANIRAKIZA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *