• 12/12/2019 3:43 38

Ubushinwa bwatangiye guhinga ipamba ku KWEZI

Abashakashatsi b’ikigo cy’u Bushinwa kiga iby’imibumbe batangaza ko bamaze gutera ingemwe z’ipamba ku kwezi kandi ziri gukura neza. Ngo nyuma y’ipamba bazatera ibijumba.

Ifoto yerekana uko ipamba Abashinwa bateye ku kwezi iri gukura

Amateka avuga ko u Buhinde aribwo bwa mbere ku isi bwatangiye guhinga no gutunganya ipamba. Nyuma ariko yagiye ikwira muri Aziya igera no mu Bushinwa.

Muri Mutarama, 2019 nibwo icyogajuru cy’Abashinwa cyageze bwa mbere mu gice cy’ukwezi kitari kitagezweho na USA ,

Ni igice abahanga bo mu Bushinwa bavuga ko bagiye kuzabyaza umusaruro bakagiteraho imyaka irimo ipamba, ibijumba, ibihwagari, imburo n’ibindi.

Ku ikubitiro batangiriye ku ipamba. Ikigo cy’u Bushinwa kiga iby’isanzure China National Space Administration (CNSA) kivuga ko ari ubwa mbere mu mateka ya science abantu babashije guhinga ikimera ku butaka bw’undi mubumbe utari isi.

Abashinwa bemeza ko bazahinga ku kwezi  indi mwaka itandukanye mu minsi 100 iri imbere.

Nibigaragara ko bishoboka ko imyaka yakwera ku yindi mibumbe bizafasha abahanga kumara yo igihe bakora ubushakashatsi bwabo mu mutuzo ndetse ngo birateganyijwe  bazakorera buriya buhinzi no kuri Mars.

Ifoto ya mbere yerekana ipamba imaze guterwa ku kwezi yasohotse mu kinyamakuru Weibo cya  Kaminuza ya  Chongqing.

Kiriya kinyamakuru cyanditse ko habanje gukorwa igerageza kugira ngo harebwe niba imiterere y’imbere mu ipamba n’iy’inyuma itazangizwa n’imyuka iri mu kirere cy’ukwezi basanga nta kibazo izateza kuko rihinzwe mu byuma biyirinda.

Kaminuza ivuga ko amafoto yerekana ko ipamba iri gukura neza.  Abashinwa kandi bari gukoresha gukorera ubushakashatsi ku isazi abahanga bita Drosophila kugira ngo berebe uko ikinyabuzima cyahangana n’imiterere y’ikirere cyo ku kwezi.

Iyi sazi izwiho kubyara mu gihe gito cyane, ibi rero bikaba bizafasha abahanga kumenya niba yazashobora no kubyara kuri uriya muvuduko mu gihe kirekire kandi iba ahantu hafite ikirere nk’icyo ku kwezi.

Bari gukorera ubushakashatsi nk’ubu kandi ku kimera kitwa Arabidopsis nacyo giteye nka Drosophilaku byerekeye imyororokere.

Ubushakashatsi ku mikurire ya biriya bimera buri gukorerwa muri laboratoire yitwa Chang’e-4  yitaruye gato icyogajuru kirimo abahanga b’Abashinwa kiswe Yutu-2.

Ubushyuhe ku kwezi buba buri hagati ya  127°C(iyo hashyushye cyane) na -173°C (iyo hakonje cyane.)

Ibihingwa n’amagi biri gukorerwaho ubushakatsi mu cyuma cyabugenewe.

Ubushinwa bufite umugambi wo gukora intara yabwo ku Kwezi k’uburyo abaturage babwo bazatangira kuhatura muri 2036

Abahanga babwo bizeye ko n’ibijumba bizatangira gushora mu minsi itarenze 100 iri imbere.

Icyuma kiri gukororwamo buriya bushakashatsi kirimo ubutaka burimo imyunyungugu, amazi, ibindi binyabutabire, camera n’akamashini gato koherereza abahanga amakuru yerekana uko ibintu byifashe muricyo.

Uyu mushinga ukirikiranwa n’abashakashatsi bo muri Kaminuza 28 z’u Bushinwa ziyobowe na Kaminuza ya Chongqing.

Guhinga ku kwezi ni umwihariko w’u Bushinwa. Mbere ngo ntibyashobokaga

Ubwo icyogajuru cy’u Bushinwa cyazamuraga ibikenewe kugira ngo bige ubutaka bw’ukwezi
Uburyo abashakashatsi bari muri Bushinwa bakorana n’abari ku kwezi

 

Ngo mu minsi 100 imigozi y’ibijumba izaba yarashoye
Niwo mushinga wa mbere ukomeye wo guhinga ku kwezi ubayeho
isazi yitwa Drosophila_castanea nayo iri kwigwaho

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Muri imagination iyi ni inkuru iryoshye. Gusa kuba ari hariya hazava ibisubizo bya bimwe mu bibazo Muntu afite,byo ntibyashoboka. Nifitiye ubwoba ko umunsi 1 abakora biriya bazateza ikibazo muri solar system, ibintu bikadukomerana

  • Kujya kuba ku Kwezi ntabwo byashoboka.Mutekereze namwe ahantu hali Climate iri hagati ya +127°C (iyo hashyushye cyane) na -173°C (iyo hakonje cyane.).Mwibuke ko Pesanteur (gravity) yayo ari 1/6 ugereranyije n’iba ku Isi.Iyo umuntu ari ku Kwezi,atera intambwe akaguruka,akagwa nko mu metero 6 kubera Gravity.Mwibuke abantu bapfa iyo temperature ibaye +50 degrees Celsius.Tekereza noneho ibaye +100 cyangwa -100 degrees Celsius.Nta muntu wabaho.Nkuko bible ivuga,Imana yaturemeye kuba ku Isi cyangwa mu Ijuru.Nubwo dufite ibibazo byinshi,Isi n’Ijuru bizaba bishya nkuko 2 petero 3 umurongo wa 13 havuga.Byombi bizaturwamo n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu Isi abantu bakora ibyo itubuza nkuko imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.Hanyuma Isi ibe paradizo.Nkuko ibyahishuwe 21:4 havuga,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa.Umugambi w’Imana,si uwo gutura ku Kwezi,ahubwo abantu bumvira Imana bazatura ku Isi ya Paradizo iteka ryose.Soma Zaburi 37 umurongo wa 29.

  • Hahhhh barabeshya bo n abanyamerika babs bagirango benerwe guss.ubwo nwe murunva ukwezi kutumurikira kwashyuha 173oc gusa? Ahubwo se nuwajyayo yavayo atabaye ivu kuko harashyuhaaaaa byo gutwika ibaze nawe ariko ikintu kimurikira isi yose, ngoiyo kwa konje hahhh ukwezi gukonja gute? Ko guhura kumurika iyo kutari kumurikira hamwe kuba kumurikira ahandi nabonyeko abaswa ba mbere ku isi ari abazungu naba bose bahuje uruhu nabo kuko babeshya kubi kugirango batekerezwe ko ari abahanga ariko nasanze ari nka bwa bwibone bwa satani yashatse ko bayiramya kandi iri hasiiiii cyane y Imana.uyu munsi ubuvumbuzi bukomeye ku isi bwavumbuwe n abirabura ba kera ariko abazungu barwana babwiyitirira kugeza naho badukubitiye kugira amazina yabo ngo twibagirwe abo tuvaho kuko amazina y abazungu ntacyo aricyo ugereranyijr n ayacu y igiciro cyinshi, abo bajyanye mu bucakara bo ntibazi ayabo namba kuko babyiciwe ngo bafate ayabi bagome babakandamije.sha rwose umuzungu niwe muntu ufite lowest IQ kandi nabo bashinwa nuko kuko bose usanga icyo bakora ari uguhindura iby Imana yaremye aho baremye ibyabo niba koko ari abahanga maze ugasanga ibyo bahinduye bizanye ibirwara bitabarika ariko abirabura kuva no ku bakera bakoreshaga iby umwimerere kuko ari ab ubu mwimerere kuko basobanukiwe ko Iby Imana yaremye ari byo bijyanye nabo kuko ariyo yabaremye bityo nta na kimwe yaremye cyabica ariho bize kuvana imiti mu bimera mbese kuribo umwimerere nibwo buzima.

    • Wowe wiyise UKURI.Urashaka ko isi yose iguseka?Imirasire y’Ukwezi,ni icyo bita “Reflection”.Ni imirasire y’izuba ukwezi kohereza hano ku isi.
      Ni nkuko iyo utunze imirasire y’isitimu ku ndorerwamo iyohereza ahandi hanu.

    • Ahubwo wowe ntabyo uzi. ukwezi nta rumuri kugira. hamurika izuba. ukwezi kohereza ku isi urumuri gukuye ku zuba

  • @Ukuri. Ushobora kuba udakunda urukwavu, ariko byibuze ujye wemera ko mwirutse rwagusiga. Urakoze

  • Sinzi niba abanditsi bacu bandika ibintu bumva cyangwa bapfa guhindira ibyo basomye mu zindi ndimi. Hari ifoto yanditseho ngo “uburyo abashakashatsi b’abashinwa bakorana n’abo ku kwezi”. Iki ni ikibazo gikomeye, si ukwibeshya gusa. Nta muntu wari wasubira ku kwezi kuva ba Amstrong bavuyeyo uretse ko iby’aba Amstrong nabyo ari nka film y’i Hollywood.Scientific research mu Rwanda iri hasi cyane, sinzi ko tuzagira iterambere rirambye niba umusaruro w’uburezi ukomeje kumera gutya. Ibyo guhamagaza abanyamahanga tukabaha isoko ryo guhugura abanyeshuri bapfubiye mu mashuri sinzi ko bizatanga umusaruro.

  • Ntabwo ukwezi ariko kumurikira isi ahubwo ni izuba. Ingaruka z’ireme ry’uburezi zisigaye zigaragarira hose.

  • Nkawe cungasana uvuga ko ukwezi kutamurikira isi hahhhh nine ni igiki kitumurikira nijoro?wowe iyo uhagaze amaso yawe yarapfuye kuburyo utabibona ko ukwezi kutumurikira?hahhhh yewega. Naho ukuri we aravuga iby ukuri niko biri ntawagiye mu kwezi ibi byose ni imikino yabo bazungu ngo bemerwe mu isi ko bakaze kandi byahe byo kajya barabeshya.
    icyakora bakaze mu bugome nicyo navuga naho ibindi rwose bari hasi.

    ubuse uyu munsi ko bahindura i ihingwa bateramo za chemicals ibyo mubyita ubuhanga?kuko umuntu yishe umwimerere w ikintu Imana yagennye ko gitunga umubiri w umuntu yaremye ibyo ni ubuhanga cg n ubuswa?ni ubuswa kuko ikintu cyahinduwe ntikizigera kigwa neza umubiri udashoborwa guhindurwa kandi ntawahindura uwo Imana yaremye,ninayo mpamvu ama cancer amaze abanyafurika nyamara tukirya ibiryo by umwimerere karemano ibyo birwara twabyitaga iby abazungu none dore iwacu byahageze hejuru yo kwigana ubujiji bw abazungu aho twagakurikije uko Imana yaremye ibintu. Naho nihagira abavuga iby imyenda nababwirako kera abanyafurika bambaraga iyi myenda tubona mu gihe cy ubwami bwa za misiri y abirabura naza Mali aho niho habaga kaminuza za mbere ku isi abo bazungu baza kuhiga,nababwirako abanyafurika bajyanye iterambere mu bushinwa ndetsw ntimutangare mbabwiyeko ubushinwa bwigeze guturwa n abirabura,uburayi bwasirimuwe n abanyafurika bitwa Moors babaga muri za portugal na za espagne,amerika yepfo nayo ni uko yasirimuwe n abirabura bitwaga abamaya bahubaka na ziriya pyramid nkiza misiri.uyu munsi namenyeko ibi byose tubona byakomotse ku banyafurika ariko abo banyamahanga bamaze kwigishwa na bene wacu batangiye kubagabaho intambara basenya iryo terambere ngo twe tuzabakomokaho ntituzabyigireho ngo dukomere nkabo ninayo mpamvu nuyu munsi iyo babonye umuyobozi mwiza w umunyafurika bamurwanya kuko bagira ubwoba ko amateka meza y abirabura yasubira kubakwa,niyo mpamvu bakuyeho ubwami kuko izo ngoma zose zakomeye zari ubwami aho umwana atozwa kuyobora akiri muto bityo bikamworohera gukomeza kubakira kubyo abamubanjiririje bubatse.

    bashyizeho ubuperezida kuko ari akavuyo mu mitegekere ndetse uje asenya iby uwamubanjirije agatangira ibye bishya kandi nta gihugu cyakomera kuko umwana wo gukomeza kubaka uba uwo gusenya,

    na za amerika nta muperezida uyobora byose ni agakino bafite ubutegetsi bwa cyami nubwo nta mwami wigaragaza ariko hari agatsiko gafite ijambo rya nyuma kuburyo nta perezida wakora ikintu katamwemereye ni nayo mpamvu niyo perezida yapfa ntacyakwangirika kuko nubundi atari we utegeka mu by ukuri.dore kennedy baramwishe kandi nta cyo bahombye ariko ibeshye perezida apfe muri Afrika intambara irarota ngaho abicwa ngaho abasenya ngaho abasahura,niyo mpamvu Afrika kongera gukomera nuko hazabaho uburyo bwa cyami ikibazo ni uko ubu abenshi babaye ibisahiranda bareba inda zabo kandi bagakorera abo bakoloni babashyiraho si nka kera abami baharaniraga kubaka abaturage babo bityo ubwami bugakomera kuko gukomera ku bwami ni abaturage bubakitse bakunda igihugu bagasenyera umugozi umwe bityo kereka Imana ariyo yitoranyirije pe naho abubu baranduye,yewe na perezida amaraho imyaka 30 ugasanga iyo arwaye arajya kwivuriza imahaanga ukibaza impamvu atubatse ibyo bitaro mu gihugu cye bikakuyobera kandi ubwo konte ze iyo imahanga zuzuyeho ama miliyali yahoraga yiba aho yayubakishije ibyo yirukira imahanga.

  • ukwezi nta mirasire kugira. ahubwo habaho icyo bita reflection. ukwezi kogereza ku isi imirasire y’izuba. rero gukonja cyane no gushyuha ntaho bihuriye n’urumuri rw’ukwezi tubona.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *