• 12/12/2019 1:15 30

Ubushinwa bwamaganye USA ngo ntikomeze gukorana na Taiwan

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bushinwa Lu Kang  kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Leta ye yamaganye Leta zunze ubumwe za Amerika ngo zireke gukorana ku mugaragaro na Taiwan kuko byarushaho kuzambya ibintu haba hagati ya Beijing na Washington ndetse no hagati ya Beijing na Taipei.

Lu Kang asaba USA kwirinda kwivanga mu by’u Bushinwa na Taiwan

Lu Kang ati: “Ubushinwa ntibushimishijwe n’umubano uri hagati ya USA na Taipei.”

Amakuru avuga ko mu minsi ishize umunyamabanga ushinzwe iby’umutekano muri USA John Bolton yagiranye ibiganiro mu ibanga na mugenzi we ushinzwe umutekano muri Taiwan.

Beijing ivuga ko ubutaka bwose bw’u Bushinwa n’ubwa Taiwan bigomba kuyoborwa n’u Bushinwa kandi ko nta kindi gihugu gishobora cyangwa kigomba kubyivangamo.

Ngo John Bolton na David Lee sibo bagomba kugena ibibera mu gace ibihugu byombi biherereyemo( u Bushinwa na Taiwan)

Lu yibikije ko umubano hagati ya  Beijing na Washington ushingiye ku ihame ry’uko hariho u Bushinwa bumwe.

Ngo nta Bushinwa bubiri bubaho nta nubuzabaho mu mateka.

Ati: “ Ikemezo cyacu ni kimwe kandi ni ntakuka.”

Ubushinwa busaba USA kwirinda gukomeza kwangiza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ubutegetsi bwa Donald Trump n’ubwa Xi Jinping buri mu ntambara y’ubukungu.

Uko bigaragara ikibazo cya Taiwan gishobora kungerera iki kibazo ubukana.

Ikindi kandi kirakaza u Bushinwa ni uko ngo USA igurisha intwaro kuri Taiwan.

Xinhua

Jean Pierre NIZEYIMANAU

MUSEK.RW

1 Igitekerezo

  • CHINA ntiyemera igihugu cya TAIWAN.Ivuga ko ari intara yayo yigometse kandi ko igomba kuyisubirana ku ngufu za gisirikare.Ni kimwe mu bintu byateza intambara y’isi (hot spots).
    Isi yugarijwe n’ibindi ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye za Atomic Bombs) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *