• 11/12/2019 7:25 50

Ubushakashatsi: Police ku mwanya wa 2 muri ruswa, RIB ni iya 4 -Transparency

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda bugamije kureba uko ruswa nto ihagaze mu Rwanda, bwagaragaye ko mu bigo bya Leta bitanu bya mbere bigaragaramo ruswa harimo na RIB iza ku mwanya wa Kane. Polisi iri ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa mbere haza ibigo byigisha ubumenyingiro (TVETs). REG yateye intambwe mu kugabanya ruswa mu bakozi bayo.

RIB iri ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa

Ubu bushakatsi bwitwa Rwanda Bribery Index bwari bumuritswe ku nshuro ya 10 buba bugamije kwerekana uko Abanyarwanda bagiye bakwa ruswa, uko bayitanze n’uko bagiye bamenyesha inzego aho ivugwa kugira ngo irwanywe.

Albert Kavatiri Rwego watangaje ibyavuye muri buriya bushakashatsi yavuze ko babukoreye ku bantu 2 459. Muri bo abagore bangana na 48.5% n’abagabo 51.5%, hakaba harabajijwe abantu 63.3% mu cyaro n’abo mu mugi 36.7%.

Mbere y’uko Ubugenzacyaha buva muri Polisi ngo ruswa yari muri 6.8%, nyuma yo kugirwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), uyu mwaka ruswa yarazamutse igera kuri 8%.

RIB ngo yakiriye Frw 6.755.000, bityo umuturage umwe akaba yaratanze impuzandengo ya Frw 85,030 ugeranyije.

Muri rusange ariko 78.5% babona ko ruswa mu Rwanda yagabanutse, 81.9% bakavuga ko Leta ikora neza mu kuyigabanya.

Uyu mwaka ngo mu bantu 100 babajijwe,  abagera kuri 18 bemeye ko bahuye na ruswa, batatu muri bo bisabiye gutanga ruswa naho 15 bo basabwe kuyitanga.

Abenshi muri bariya ni abagabo bangana na 20.9% n’aho abagore ni 15.8%.

Nubwo ngo bigaragara ko guhera muri 2016 ruswa igenda igabanuka, iracyagaragara mu bigo bya Leta.

Ibigo bya Leta byagaragayemo ruswa kurusha ibindi, ku isonga hari ibyigisha ubumenyi ngiro (TVETs) aho iri ku kigereranyo cya 12.80%.

Uko inzego za Leta zakurikirana mu kugaragaramo ruswa:

-TVETs (12.80%),
-Traffic Police (12.40%),
-Urwego rw’abikorera (9.90%),
-RIB (8.50%)
-Ubucamanza (8.30%),
-WASAC (6.40%),
-Ubuyobozi bw’ibanze (5.50%),
-REG na sosiyete sivile (5.50%)
– RURA (5%)

Polisi na REG bashimirwa ko bakomeje gutera intambwe mu kugabanya ruswa.

Polisi yo ishimirwa ko mu rwego rwo kugabanya urugero rwa ruswa yagiye ihana yihanukiriye abayigaragaweho bityo na RIB na yo ikaba isabwa kugera ikerenge mu cyayo.

Hatanzwe ruswa igera kuri miliyari 17Frw (Frw 17 406 658 639).

Aya ajya kungana n’ingengo y’imari y’Akarere ka Gasabo cyangwa aka Nyarugenge (utu nitwo turere tuhabwa ingengo y’imari nini mu Rwanda).

Kimwe mu bibabaje ngo ni uko 55% batanze amakuru kuri ruswa ntacyo babonye cyayikozweho.

Minisitiri w’Ubutabera ufite RIB mu nshingano ze, Johnston Busingye ubwo yakiraga indahiro z’abakozi ba RIB  yabasabye ko mu byo bagomba kwirinda icy’ibanze ari ruswa.

Ngo ntabwo ruswa igomba kuba kimwe mu biranga abakozi ba RIB.

Abo mu nzego zitandukanye batumiwe muri iyi nama
Impuzandengo y’uko ibigo byagiye bihabwa ruswa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

12 Ibitekerezo

  • Niba ziriya nzego zirya ruswa bigeze hariya, zashyize igihugu ku manegeka; hazamo RIB byo bikaba biteye inkeke.

    • Tekereza kuba Police na RIB ari iza mbere mu kurya RUSWA!!! Ngiyo impamvu dukeneye Ubutegetsi bw’Imana.Ni nayo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo izane Ubwami bwayo.Ku munsi wa nyuma,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niwo muti wonyine wa Ruswa n’ibindi bibazo byose byo mu isi.Abarya Ruswa bose,kimwe n’abandi bakora ibyo Imana itubuza,izabarimbura kuli uwo munsi nkuko bible ivuga.Kubera ko aribo babuza amahoro iyi si.

  • Mwibagiwe service y’ubutaka no gutanga ibyangombwa byo kubaka

    • Ruswa iri mu nzego z’ibanze cyane cyane mu itangwa ry’akazi,service z’ùbutaka naho Police irarengana

  • service z’ubutaka nange mubushakashatsi bwange bwimbitse nasanze yaba irusha police ndetse bari kumwanya wambere

  • Ubu bushakashatsi nti bwuzuye. Ubwose ni iyihe service TVETs zitanga zakamo ruswa?

  • Ko ndeba key services zose ari reçois gusa ubu umuturage azaba uwande ? Iyi raporo n’ubwo idoma agatoki n’iriya mibare ni mike pe (wibaze nawe aho guhabwa umwanya runaka mu kazi hari tarif yawo, hakishyura benshi kdi déjà hari ukarimo ?) turi mu manga ntimukabisigirize

  • Kuba polisi na RIB biza mu myanya ya mbere mu kurya ruswa ubwo twumva igihugu kerekera he? Hanyuma twarangiza tukabwira abazungu n’abanyamahanga bandi ngo nta ruswa irangwa mu Rwanda. Statistics nkizi buriya ziba zerekanako igihugu cyamunzwe birenze ibivugwa, nkubu iyi report ivuga ku bigo bya leta ariko ntitunga agatoki isoko nyakuri ya ruswa ariyo bwa bwato bwibumbiyemo bose buyobowe n’umusare umwe. Ese niba inzego zitwako zishinzwe kurwanya ruswa arizo ziyirya kurusha izindi ubwo umuturage azerekera he, azabariza he? Hari umuntu w’umuhanga wavuzengo mu mufuka w’ibirayi nubonamo hejuru kimwe cyaboze. ntuzizereko hasi ari bizima, ushobora gusanga umufuka wose waraboze. Na ruswa tubona iyo mu nzego zikomeye za leta mumenyeko yuzuye hose kugera kuri mudugudu kandi ntiteze gucika kuko ni umuco wimitswe kandi wamaze gushora imizi mu baryi ba ruswa. Aho bisekereza umuvunyi atwereka umupolisi wafashwe arya ruswa y’amafaranga 1000 ariko ntatwereke ibifi binini byigwijeho imitungo y’igihugu, akatwereka umuturage wafashwe atanga 500 ariko ntatwereke ba rwiyemezamirimo babona amasoko bamaze gutanga za miliyoni magana. Umwera uturutse ibukuru ukwira hose.

  • Polisi ivugwa cyane nibaza ko ari traffic! Mubasimbuze camera bose ahari twagira agahenge!

  • Mwe muvuga ruswa mukirengagiza mu mashuri amanota yimihigo.ruswa ntahantu utayisanga .

  • 2.POLICE
    4.RIB
    5.JUSTICE

    Ni hatari! Ko mbona abakarengeye abaturage bakanarwanya iyo ruswa se aribo bari mu myanya y’imbere?
    Cg ni système bashyizeho yo kuyirya bakayimara mu gihugu ntawamenya.
    Gusa birababaje.

  • Jye ndemeranya nabwo 100%..Birababaje aliko ntidugakabye ntagihugu na kimwe kwisi wasanga ruswa ili kuli 0%
    Police yacu irakora cyane, jye mbona ariniyambere muli Africa yomunsi ya Sahara mukudafata ruswa..ibya Traffic ntautabizi nibo bavanga nyine gusa ikizwi nuko Police burigihe ihana yihanukiriye ababifatirwamo akenshi bakanirukanwa..
    Ikibazo nkuko ubushakatsi bubigaragaza kiracyari muli RIB bo they just ignore.. Yemwe niyo batungiwe urutoki..ukuri nuko muli RIB harimo ruswa nyinshi cyane abantu bafungirwa amaherere bikarangirira brigade bamaze gutanga akantu..RIB at least mwimure abavugwaho ibyobikorwa mubajyane muntara otherwise you are weak within yourself.
    TVET ruswa ihavugwa ndumva bishingiye muburyo system yubatswe,
    Mubucamanza naho ruswa ilimo aliko ruswa yatanzwe kumuchamanza ayisangira numushinjacyaha..

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *