• 14/12/2019 9:10 47

Uburusiya: Uwayoboraga ubutasi bwa gisirikare yapfuye

Gen Igor Korobov wayoboraga ubutasi bwa gisirikare bw’u Burusiya yapfuye afite imyaka 62.  Mu ukwakira 2018 yanenzwe na Perezida Putin ko atabashije kuyobora ‘operation’ yo kwica Sergei Skripal u Burusiya bwashinjaga kubumenera amabanga yabwo u Bwongereza.

Gen Korobov wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare bw’u Burusiya yapfuye

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko Korobov yishwe n’uburwayi bukomeye yari amaranye hafi amezi abiri.

Ubutasi bwa gisirikare yayoboraga bwitwa GRU nibwo bwahawe ubutumwa bwo guhiga no kwica Sergei Skripal n’umukobwa we baba mu Bwongereza.

Ba maneko babiri bagiyeyo bafite uburozi ariko ntibabasha kubica ahubwo batuma bamara hafi amezi abiri bari muri coma.

Guhusha intego kw’abo byarakaje Perezida Putin  n’abandi bakuru b’ingabo z’u Burusiya.

Nyuma y’inama yabahuje bari kumwe na Gen Korobov, uyu musirikare mukuru yahise arwara.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo byatangajwe ko yapfuye.

Kuba bariya bagabo boherejwe kwica Skripal baramuhushije ndetse bikaza kumenyekana ko ari Abarusiya kubera ingofero umwe muri bo yari yambaye iriho ikirango cyahoze gikoreshwa n’ingabo zo muri Leta zunzwe ubumwe z’Abasoviyete, byatumye Putin arakara yibaza ukuntu Korobov yaba yarakoze ikosa nka ririya.

General Korobov yagiye mu ngabo z’u Burusiya muri 1973.  Yatangiye gukorera urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri 1985. Icyo gihe u Burusiya bwayoborwaga na  Mikhail Sergeyevich Gorbachev.

Yakoreye ubutasi bw’u Burusiya ibintu by’indashyikirwa byatumye ahabwa imidari y’ishimwe myinshi. Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya  Tass  nibyo byaraye bitangaje ko Gen Korobov yapfuye.

GRU ni ishami ry’ubutasi bwa gisirikare bw’u Burusiya rishinzwe ibikorwa byo hanze yabwo.

Bivugwa ko ariryo ryagize uruhare runini mu gutsinda Ukraine u Burusiya bikigarurira Intara yayo yitwa Crimea muri 2014.

Niryo kandi ryayoboye ibitero by’ikoranabuhanga byahinduye ibintu mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 2016 muri USA.

Kuba atakoze operation yo guhitanga Skripal ngo byarakaje Putin

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Uyu mugabo witwa Putin nta mikino agira nyine ubwo yahise amurangiza!

  • Muli Politcs nta mikino.Kandi iteka Politike ijyana n’Igisirikare.Icyo bihuriyeho ni ukwica.Politics is a dirty work.Niyo mpamvu hari abantu banga kujya muli politike,kubera ibintu byishi bibi bikorerwamo.Nyumvira nawe.Bariya bantu PUTIN yashakaga kwica,ni ibiremwa by’imana nkawe.Nyamara ejo nawe azapfa.Imana idusaba gukundana,aho kurwana no kwicana.Niba koko turi abakristu.

  • Politike koko ni mbi cyane.Yazize kuba yarananiwe kwica ikiremwa k’imana.Iyi si irarwaye.PUTIN,kimwe n’abandi bose bameze nkawe,bajye bibuka ko ejo nabo bazapfa.Igihano Imana izabaha,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,no kutabazura ku munsi wa nyuma,kugirango badakomeza kwica abantu.

  • Ingoma zigitugu uko wazikorera kose ,nuko wakoreshwa mukwica abandi,nawe birangira bakwishe.
    Ntagahora gahanze rero.uko yicaga abandi Niko nawe yagombaga kwicwa!
    Isomo: buriya ibyo dukorera abandi ninkaho tuba tubiba Imbuto mumutima!!!
    Ibyo tubiba nibyo dusarura nubwo byatinda

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *