• 15/12/2019 11:59 39

Uburusiya bugiye guha Syria intwaro zidasanzwe zihanura indege

Nyuma y’indege y’Uburusiya yarashwe n’ingabo za Syria ariko Israel igashinjwa kuba ari yo yabiteye, iki gihugu cyatangaje ko kigiye guha Syria intwaro zidasanzwe zihanura indege (anti-aircraft missiles).

Ingege yo mu bwoko bwa Il-20 y’Uburusiya yarashwe iri mu bikorwa byo kugenzura ikirere muri Syria

Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya, Sergei Shoigu yavuze ko intwaro zitwa “S-300 surface-to-air missile defence system” ziba zagejejwe muri Syria mu byumweru bibiri.

Indege y’Uburusiya yahanuriwe mu kirere cya Syria tariki 17 Nzeri 2018 yahitanye abasirikare 15 b’Uburusiya bari bayirimo.

Syria n’Uburusiya byashinje uruhare rutaziguye Israel ariko iki gihugu cyo kirabihakana.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, Interfax, byatangaje ko Minisitiri w’Ingabo Shoigu yavuze ko Uburusiya bwakabaye bwaratanze ziriya ntwaro kuri Syria mu 2013 ariko burabireka kubera ubusabe bwa Israel.

Sergei Shoigu yagize ati “Ubu, ibintu byahindutse. Kandi nta bwo ari ikosa ryacu.”

Yakomeje avuga ko mu nyanja ya Mediterranee ahegereye Syria, hazashyirwa ibikoresho bifata amakuru y’icyogajuru bizajya bigenzura ikirere n’amazi, kandi ngo bizaba bifite ibikoresho bya radars n’ubundi buhanga bw’itumanaho nk’irikoreshwa n’indege za Israel na America zigaba ibitero kuri Syria.

Ibi bikoresho bigezweho ngo bizajya bibasha kumenya indege z’Uburusiya bizitandukanye n’izindi.

Uburusiya bwiyemeje kurwana kuri Perezida Bashar el Assad kuva intambara yo kumuhirika ishyigiwe na America yatangira.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Sha nubundi aho inzovu 2 zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira

  • Karabaye mba ndoga MUSINGA.Iyi ntambara ya Syria nimubona itabyaye intambara ya gatatu y’isi muzangaye.Ziriya missiles S-300,zihanura indege iri muli 300 km.Nukuvuga ko ziriya Missiles zizangenzura ikirere cya ISRAEL cyose,zigahanura missiles n’indege za ISRAEL zigihaguruka.
    It is a game changer.Birahindutse ntabwo ISRAEL izongera kwirata kuli Syria.Gusa nkuko benshi babivuga,intambara ya Syria ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi tugashira.Mwibuke ko Russia ifite igice kinini cya Syria,Amerika ikagira ikindi (East of Euphrates River).Iyi si iragana he?
    To Armageddon?Most probably.

  • comment yawe yuzuye ubugoryi gusa none se abarusiya nibo bakora anti missile gusa

  • Nonese gutukana nicyogisubizo tanga igitekerezo cyubaka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *