• 08/12/2019 11:15 47

Uburusiya bugiye guha DRC urukingo rwa Ebola

Uruganda rwo mu Burusiya rwitwa VECTOR ruri ahitwa Novosibirsk ejo rwatangaje ko rugiye kohereza inkingo za Ebola nyinshi muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Umuyobozi waryo Rinat Maksyutov yabwiye ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, TASS, ko kiriya ari ikemezo bafashe ariko bakinoza neza.

Uru nirwo rukingo Abarusiya bari gutegura ngo bazaruhe DRC ihangane na Ebola

Ati: “ Kiriya gihugu cyugarijwe na Ebola kurusha ahandi hose ku isi. Tugomba gutabara tukabaha inkingo gusa hari ibyo tukinonosora.”

Mu mpera za Kamena, 2019 hari itsinda ry’impuguke zo mu Burusiya harimo n’abaje baturutse muri ruriya ruganda bagiye i Kinshasa kuganira n’inzego z’ubuzima kugira ngo batunganye uburyo ruriya rukingo rwazagezwa yo.

Hari kandi ibindi biganiro byabaye hagati y’uwitwa Anna Popova uyobora ikigo cy’Uburusiya gishinzwe kurinda umuguzi na Marit Van Lenthe uyobora Umuryango w’abaganga batagira umupaka.

Baganiriye uko bakora kugira ngo abahanga bafasha cyangwa bazafasha mu kuvura abarwayi ba Ebola bazarindwa kuyandura.

Abahanga bavuga ko urukingo rwakozwe n’Abarusiya rumeze neza kurusha urwakozwe n’ibigo byo mu Burayi.

Kugeza ubu imibare ivuga ko guhera muri 2018, abantu 1 700 bamaze gupfa bazize Ebola.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru hari umupasiteri yagaragayeho mu Mugi wa Goma hari y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Uyu mupasiteri  kuri uyu wa Kabiri yitabye Imana azize Ebola.

Abarwayi ba mbere Ebola mu mateka babonetse mu cyahoze ari Zaire muri 1976.

Icyo gihe Ebola yakomereje mu bihugu nka Repubulika ya Congo, Angola na Cote d’Ivoire. Muri 2014 kugeza 2016 yishe abantu 11, 300 mu bihugu by’Africa y’Uburengerazuba nka  Guinea, Sierra Leone na  Liberia.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Muli iyi myaka ishize hadutse Virus zitabagaho kera.Ndetse n’indwara nyinshi z’imyaka nazo zitabagaho kera.Urugero,intoki (bananas) zo mu Rwanda hose zarwaye indwara yitwa Kirabiranya.Imyumbati nayo irarwara,bituma umusaruro ugabanyuka cyane.Ibi nabyo twabishyira mu Biza (natural disasters) biterwa nuko abantu bangije Ikirere (Air Pollution) bituma habaho Ihinduka ry’ikirere (Climate Change),ku buryo abahanga bavuga ko niba nta gikozwe ngo ibihugu bigabanye ibyotsi byohereza mu kirere,nta kabuza biratujyana ku mperuka y’isi.Bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka “hazabaho ibihe biruhije”.Birababaje kubona abantu bangiza isi Imana yaduhaye.Niyo mpamvu mu gihe kitari kure izahindura ibintu,kugirango isi ibe paradizo,ituwe n’abantu bayumvira gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *