• 23/01/2020 4:38 09

Uburinganire bugerwaho ku rwego rwo hejuru hose- Min Nyirahabimana

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangazwaga uko ihame ry’uburinganire ryubahirijwe kugeza ubu, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Amb Sorina Nyirahabimana yavuze ko ibikubiye mu bushakashatsi bwerekana uko ihame ry’uburinganire ryatejwe imbere ishimishije ariko ngo rigerweho mu rwego rwo hejuru kandi mu nzego zose.

Minisitiri Nyirahabimana asaba abanyarwanda bose gukorana kugira ngo ihame ry’uburinganire rikomeze kuzamuka mu ngeri zose

Minisitiri Nyirahabimana yabivuze ubwo yasozaga ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore mu Rwanda.

Imibare yerekanywe na Prof Bizoza yerekanye ko hari intambwe mu myaka 25 ishize mu guha abagore umwanya wo kwerekana ubushobozi bwabomu nzego zitandukanye.

Ku isoko ry’umurimo imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu k’ibarurisha mibare yo mu mwaka ushize, yerekana ko abagore bari mu murimo y’abagenzuzi b’akazi bangana na 34.1%(abagabo ni 65.9%), abari mu bacunga ibigo bangana na 33.5%(abagabo ni 66.5%) naho abari mu nzego zifata ibyemezo mu bigo no mu bucuruzi bangana na 34.5%(abagabo ni 65.5%).

Ku byerekeye akazi gasanzwe abagore bari mu buhinzi ni 54.6% naho abagabo bakaba 45.4%

Abagabo bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni 94.2% n’aho abagore ni 5.8%.

Abagabo bakora mu nganda bangana na 55.7% naho abagore bo ni 44.3%.

Abagabo bakora mu bwubatsi ni 85.4% naho abagore ni 14.6%.

Ubucuruzi bunini n’ubudandaza, gukanika moto n’imodoka abagabo babikora ni 58.3% naho abagore ni 41.7%.

Abagabo batwara ibinyabiziga ni 97.0% naho abagore ni 3.0%.

Abagabo bafite inzu zabo bakodesha bakanatanga serivise z’ibiribwa ni 53.0% naho abagore ni 47.0%.

Mu gukoresha  ikoranabuhanga abagabo bangana na 74.5% naho abagore bo bakaba bangana na 25.5%

Abagabo bagera kuri serivise z’imari no kwizigamira bangana na 50.1% naho abagore bangana 49.9%.

Abagabo bigisha muri za Kaminuza no mu bushakashatsi ni 68.9% naho abagore ni 31.1%.

Ku byerekeye ubutegetsi busanzwe no mu nzego z’umutekano, abagabo 74.2% naho abagore ni 25.8%.

Abagabo bize bakaminuza bangana na 54.3% naho abagore ni 45.7%.

Ku byerekeye imirimo icyanye no gutanga serivise zo kwita ku buzima bw’abantu abagabo bayirimo bangana na 46.1% naho abagore ni 53.9%.

Ikindi cyatangajwe ni uko abagore bari mu ngabo z’u Rwanda bangana na 4%, abari muri Police y’igihugu ari 21%, abari mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ni 24%.

Ahereye kuri iyi mibare Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Amb Sorina Nyarahabimana avuga ko bigaragara ko intambwe yatewe ari iyo kwishimira ariko idahagije.

Ngo buri wese akorana na mugenzi we ireme ry’uburinganire rizamuke mu nzego nyinshi.

Zimwe mu mbogamizi zagaragaye zituma iterambere ry’ihame ry’uburinganire rigenda biguru ntege harimo umubare munini w’abagore bakiri mu buhinzi bwa gakondo, umubare muto w’abagore bikorera, kutagira uburyo bwo kubona ingufu zisukuye zo gutekesha, abagabo bamwe bagifata abagore nk’abadashoboye ibintu bimwe na bimwe, abakobwa bafite ubumenyi buke mwororokere n’abagabo bagira uruhare ruto mu iterambere ry’ingo.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru yasezeranyije abari aho ko Guverinoma izameza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu gukomeza guteza imbere umugore n’umukobwa kuko bisanzwe biri mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye bari muri iyi nama
Ni inama yitabiriwe n’abakora mu nzego zose zifite aho zihurira n’ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma izakomeza umurongo watangiwe wo gushyigikira umugore muri byose

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *