• 22/01/2020 1:24 39

Uburezi, ubuzima biratureba twese – Kagame

Perezida Paul Kagame asoza inama y’Umushyikirano yongeye kwibutsa abayobozi gukora batareba inyungu zabo bwite gusa ahubwo bareba abo bayoboye n’uburyo babavana mu bukene. Yongeye gusaba inzego zose gushyira imbaraga mu burezi, ubuzima n’ubuzima bw’abana bato.


Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bose gufatanya kuzamura uburezi no guteza imbere imirire myiza mu bana bato

Yavuze ko ubukene atari ikintu cyo kubana na cyo ngo abantu bishimire kubana nabwo, ngo bubabere umuturanyi kubera ko hari abashobora kubwihanganira, ubukene ngo ntaho bugeza umuntu.

Ati “Ari umukene ku mutima ari umukene ku mubiri byose ntaho bijya, ntaho bigeza umuntu.”

Abantu ngo bagomba gukora baharanira gukira kuko ngo ubukire butabonetse umuntu yakoze inabi cyangwa ngo na we abukoreshe agirira abandi nabi ari bwiza.

Kagame ati “Ubukire aho buba bubi ni igihe wambuye. Iyo wambuye, iyo wishe, iyo wakoze icyaha kugira ngo ugere ku bukire aho niho ubukire buba bubi. Cyangwa se iyo ubukoresheje nabi, kugirira abandi nabi ubwo ni bwo bukire bubi. Naho ubundi kugira uburyo, kugira amikoro ugakira ku mubiri no ku mutima,…mu idini ryacu twese ngira ngo aho niho tuzajya ahantu heza nyuma y’ubu buzima turimo.”

Perezida Kagame yavuze ko ingamba zashyizweho ziganisha ku kuvana abaturage mu bukene ‘transformation’, bifite uko bikorwa kandi umuntu atabikora uko bikwiye bigatinza izo mpinduka agomba kubiryozwa.

Ati “Ikidutenguha ni uko ibyo bikorwa bidahwitse akenshi tutamenya neza aho byabaye, uwabigizemo uruhare ngo tubimenyere igihe afatirwe ibyemezo, kuko iyo yo byajemo ibikorwa bibi biradutinza kandi bikatubuza kugera aho dushaka kugera nta mpamvu, cyane cyane iyo abayobozi bireba ntibarebe abo bayobora, ibyo ntabwo twasiba kubisubiramo.”

Yavuze ko uburezi bureba bose , naho ku mirire mibi mu bana ngo bigomba kurangira mu gihe cya vuba

Uburezi n’ubuzima bikeneye imbaraga kurushaho

Yagarutse ku Burezi n’Ubuzima na byo ngo bikirimo ibyo gukosorwa kugira ngo na byo byihute kuko ngo Leta ishyiramo amikoro ahari ariko ntibitanga umusaruro ufatika.

Avuga ko uburezi bw’u Rwanda kuva hasi kugera mu mashuri yo hejuru iyo bugereranywa n’ibihugu by’amahanga usanga buri inyuma, kandi ngo igihugu kibifitiye ubushobozi.

Ati “Ntabwo ari umurimo wa Minisitiri w’Uburezi gusa, ni inshingano twese dufite, umubyeyi nawe ni umurezi, umuyobozi uwo ari we wese ni umurezi hanyuma abarerwa na bo bagashyiraho akabo, tugomba gutera imbere byanze bikunze.”

Ku bijyanye n’ubuzima naho ngo hari inzego z’ubuzima, ariko ikijyanye n’imirire mibi mu bana na Bwaki n’imirire muri rusange no kwita kubana kuva bagisamwa ngo bigomga gushakirwa igisubizo mu gihe cya vuba.

Ibyo na byo ngo ni uruhare rwa Minisiteri zose, n’inzego zose n’Abanyarwanda kandi abadindiza icyo gikorwa bikabagiraho ingaruka.

Ati “Twiha intego,ibintu byose bikumvikana, tugashaka amikoro, ntaboneka yose, ariko ahari agombag ukoreshwa akagira ikiyavamo uko gikwiye.”

Perezida Kagame avuga ko ayo mikoro adakwiye gushirira mu ngendo, mu mishahara no mu bindi aho usanga abantu babanza kwireba aho kugira ngo bakore ibyagenwe, ngo bigomba guhagarara aho ariho hose.

Yavuze ko abaterankunga ubushobozi batanze n’ubw’igihugu gifite bigomba gukoreshwa ikibazo kikarangira, ngo nikitarangira ni abantu bazaba bananiwe si uko ubushobozi buzaba bwabuze.

Yashoje avuga ku mutekano ko wo uzitabwaho ibirenze 100% kandi nta mpaka kuri iki, ariko ko umutekano uhera mu bantu ubwabo, kandi abaturage bawukeneye nabo bagomba kuwugiramo uruhare.

Bamporiki Edouard uyu munsi ari mu batanze ikiganiro gikora ku mitima ya benshi
 Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame n’abandi Bayobozi Bakuru bakurikiye ibiganiro byatanzwe ku munsi wa kabiri w’Umushyikirano
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kubanza kureba abo bashinzwe kuvana mu bukene aho kubanza kwirebaho

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Turashima cyane ibivugirwa mu nama nkuru yumushyikira ,by’umwihariko nkashima H.E kubitekerezo,umuhate ,n’imbaragaze zose ashyira mu miyoborere y’igihugu cyacu..none munyemerere ngaruke ku kibazo k’imirire mibi ndetse no kugwingira. Ndemezako kitananiranye,,ariko bifite ingaruka mbi kugihugu,umuryango.ndetsenisi.ariko ikibabaje cyane..nikumuryango..nkuwize imirire,kugaburira abantu.gutunganya ibyo kurya ndetse nokubyongerera agaciro mbona habura ibi bikurikira…**1.gukoresha ababyize kunzego zose kandi babifitiye ubushake .(Turahari ariko ntakazi) 2.kwigisha umuryango nyarwanda gukoresha ibyodufite,ariko no kumenya akamaro kabyo,,gufataneza.amata ndatse no gushishikariza umuryango kuyanywa.Ubushakashatsi.no gufata ibipimo.kubagezweho n’imirire mibi hakoreshejwe ibipimo ,birazwi ariko ntibikoreshwa neza kandi hakabikwa amakuru ahabugenewe.hakabaho no kuya tangaza mu miryango hagasobanurwa ibyavuye mubushakashatsi. Ubufatanye bwinzego.zitandukanye….murimake mbona. Nkatwe Twize food science and technology . twagabanya ikikibazo .kikanaranduka
    Dufatanyije n’ubuyobozi .kandi.bagaha akazi.abafite ubushake,umutima,ubumenyi ndetse bikaba byiza cyane kubene gihugu .babanyarwanda bazi icyaro ,igiturage babana nacyo.dufatanyije twese.murakoze muzagire umwaka mushya muhire wa 2019 .uzababere uwimigisha ,iterambere n’amahoro

  • Uburezi buratuteba twese. Ariko hari abarebwa no kurerera muri za Nayini (9YBE) na Twelve (12YBE), abandi bakava za Green Hills Academy bahitira muri Amerika n’uburayi. Nibyo ubuvuzi buratureba twese, ariko kugeza ubu 30% by’abanyarwanda batabona mitiweli ntibanayitangirwe usanga barwara bakivurisha ibibabi bya za capucine n’ibicunshu kuko amavuriro atabakira, mu gihe hari abitsamura rimwe bakaba bageze kuri Faycal, bakwitsamura kabiri bakaba bageze mu bitaro byo mu mahanga. Ngicyo ikinyuranyo ku bitureba twese nk’abanyarwanda. Iriya mitiweli yo kwivuza ikwiye kuvaho, igasimbuzwa imisoro isanzwe itangwa n’ababishobiye bose, ariko abaturage bakiga neza bose kandi bakavurwa neza bose. Leta ikwiye kongera ingengo y’imari idahwema kugabanya, kuko yavuye kuri 17% y’ingengo y’imari y’igihugu ikaba igeze kuri 12%, kandi imisoro yo idahwema kwiyongera. Nk’ubu umusoro ku masambu yose yubatsemo n’amashuri uherutse gushyirwaho, Leta itekereza ko uzava he handi hatari mu mafranga ababyeyi b’abana batanga?

  • Ingengo y’imari igabanywa mvuga ni iy’uburezi. Ubu nk’abana biga muri boarding schools bagenerwa amafranga y’u Rwanda atagera kuri 50 ku munsi, mu gihe mu myaka 30 ishize yarengaga amadolari 2 ku munsi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *