• 12/12/2019 9:38 03

Ubuhinde bwagabye igitero cy’indege muri Pakistan

Umwuka w’intambara hagati y’abaturanyi babiri bafite intwaro za kirimbuzi aribo Pakistan n’u Buhinde wafashe indi ntera nyuma y’uko ingabo z’u Buhinde zirwanira mu kirere zigabye igitero ku birindiro by’inyeshyamba ziherutse kwica abasirikare babwo 40 mu ntara ibihugu byombi byapfuye kuva kera yitwa Kashmir.

Indege z’Intambara z’uBuhinde

Leta y’u Buhinde ivuga ko ibitero byayo byirinze kugira umusivili bihitana kuko ngo bari bafite amakuru yuzuye y’aho umutwe wa Jaish-e-Mahammad uherereye.

Uyu mutwe usanzwe ukorera mu gace ka Balakot . Leta ya Pakistan yabwiye BBC ko ibitero by’u Buhinde nta kintu byagezeho kuko ngo amabombe yabwo yaguye ahantu hataba abantu.

Pakistan yahise yiyemeza kuzihimura ku Buhinde.

Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byahoze bikoze igihugu kimwe mbere y’uko Abongereza babiciyemo kabiri uherutse kuzamurwa n’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe n’uriya mutwe bigahitana abasirikire 40.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *