• 28/01/2020 4:48 03

Ubuhamya bw’umunyamakuru rukumbi wafungiwe i Guantanamo

*Muri Guantanamo abaganga bigisha abasirikare uko bakora iyicarubozo,
*Hari ubwo imfungwa zategekwaga kwasamira amazirantoki
*Uhafungiye nta zina agira… 

Sami al-Hajj ni we munyamakuru wenyine wafungiwe muri gereza ya USA iri mu kirwa cya Guantanamo, muri Cuba. We na bagenzi be bari abantu 800, yavuze amabi yahaboneye.

Imfungwa z’i Guantanamo nizo zizi icyo iyicarubozo rivuze

Hajj avuga ko umuntu wese ufungiye hariya nta zina agira ahubwo ahabwa umubare umuranga, urugero bakavuga ngo imfungwa No 345 nk’uko bamwitaga.

Kuba yari umunyamakuru byatumye yugarizwa kurusha abandi, abazwa kenshi kandi akorerwa iyicarubozo n’ingabo za USA zishinzwe kubaza abo zikekaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba, Al Qaeda.

Yafashwe muri 2001 ubwo yari mu kazi ko gufatira Al Jazeera amashusho y’uko intambara hagati ya USA n’Abatalibani yagendaga muri Afghanistan.

Icyo gihe yafashwe nyuma y’amakuru ‘atari yo’ yatanzwe n’ubutasi bwa Pakistan.

Agifatwa yabanje gufungwa n’ingabo za USA mu birindiro byazo muri Afghanistan na Pakistan nyuma aza kwimurirwa muri Guantanamo nyuma y’uko byemejwe ko ari umwanzi wafatiwe ku rugamba.

USA yamushinjaga gukorera Al Jazeera hagamijwe korohereza abakora iterabwoba kugira ngo bamenye uko urugamba rwifashe n’aho ingabo za USA zifite intege nke.

Yafungiwe yo mu gihe kingana n’imyaka itandatu n’igice aza kurekurwa nta cyaha bamusanganye.

Yarekuwe muri Gicurasi, 2008. Mu gitabo yanditse yise Hajj’s memoirs, Prisoner 345-My Six Years in Guantanamo yagarutse ku karengane yahuriyeyo nako.

Avuga ko abahafungiwe bahura n’ikibazo cyo gushyirwa mu kato, no guteshwa agaciro.

Al Hajj avuga ko bamwe mu ngabo z’aho bigeze kumutegeka kwambara ubusa buri buri bamwinjiza mu cyumba gikonje kandi kirimo icyuma kikaraga gitanga umuyaga( ventilateur) kandi bazamuriye umuvuduko wose.

Yibuka igihe abasirikare barindwi biyambitse nk’abitaguye guhangana n’abigaragambya binjiye aho yari ari na bagenzi be bakabakubita inkoni nyinshi nta mpuhwe kandi ubona ko bibashimishije barangiza bakigendera.

Ikibabaje nk’uko yabyanditse ngo ni uko uburyo bwo kubakorera iyicarubozo bwabaga bwateguwe n’abaganga.

Mu gitabo cye avuga ko hari ubwo abasirikare babategekaga kurya amazirantoki.

Ikindi ngo hari ubwo abasirikare bazaga bakabwira imfungwa bati: “ Tuzabica urubozo kugeza mupfuye, ariko ntituzatuma mupfa bya nyabyo ahubwo tuzakora uko dushoboye kose mube hagati yo gupfa no kubaho.”

Abenshi mu mfungwa bataye umutwe k’uburyo byageze aho bakibagirwa ko bariho, bakibagirwa isano iri hagati yabo n’ibibakikije.

Hajj we avuga ko yakomeje gutoza ubwonko bwe kwibuka ibyamubagaho n’akazi yari afite mbere y’uko afatwa ashinjwa ibyaha atakoze.

Ngo yahoraga yibuka igitekerezo cy’umwanditsi witwa Erenest Hemingway kigira kiti: “ Umugabo ashobora gushegeshwa ariko ntasenyuke burundu.”

Ingufu ngo yazihabwaga no kwibuka ko Allah {Imana} iri kumwe nawe haba ku manywa na nijoro, kandi mu bihe byose.

Undi muntu wabayeho mu mateka wamubereye impamvu yo kwihangana ni Bilal wahoze ari inshuti magara n’Intumwa y’Imana Muhamad{Imana imuhe imigisha}, hamwe n’abandi yita abakozi b’Imana yibukaka bikamuha ingufu zo kwihangana.

Mu gitabo cye avuga ko hari igihe umwe mu basirikare b’abagore babarindaga yitegereje ukuntu bihanganira ubukonje bukabije bituma ababwira ati: “Uzabwire bagenzi bawe ko ingufu nabasanganye zatumye numva najya muri Islam.  Allah akomeze abafashe muri uru rugendo  rutaboroheye.”

Mu gitabo cye kandi hari aho asubiramo amagambo yanditswe n’umuhanga mu mateka w’Umwongereza witwa Arnold Toynbee wagize ati:  “ Umuntu ni ikiremwa utamenya ibyacyo, umuntu ni mugari{a human being is a being you cannot conquer”

Sami al-Hajj avuga ko Allah yamufashije kwihanganira ibyamubayeho

Al Jazeera 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Iyo igihugu abasilikare bakirushije ingufu niko bigenda.Aho bitandukaniye nuko bo uyu atarashwe cyangwa ngo ajugunywe mu mazi arimo ingona zishonje cyangwa ngo bamubohe amaguru n’amaboko ubundi bamujugunye muri Rweru.

  • iyi nkuru irankomeje , ahubwo nabona iki gitabo yanditse gute?

  • birababaje gusa nzinezako yurikumwe n’Imana muruwowe ntaburibwe wumva ikindi uzuko ntacyo umutima wawe ugushimja gusa Imana ntiyahagararana nawe urumunyabyaha murwo rugamba uyumugabo yararimwo murakoze gusa ndibaza yumuntu bamwibeshyeho nkuyu bigendabite harimpozamarira abona

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *