• 12/12/2019 6:09 04

Ubufaransa bugize uruhare mu guhashya imitwe yo muri DRC ntacyo byaba bitwaye-Min Biruta

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yabwiye Umuseke ko igihugu icyo aricyo cyose cyagira uruhare mu gusenya imitwe iteza umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereye cyashyigikirwa. Ngo n’u Bufaransa bubigizemo uruhare ntacyo byaba bitwaye.

Minisitiri Biruta avuga ko u Bufaransa bugize uruhare mu gusenya imitwe iteza umutekano muke mu karere ntacyo byaba bitwaye

Umuseke wabajije Minisitiri Biruta icyo avuga ko nkuru ivuga ko Perezida Emmanuel Macron yamereye mugenzi we wa DRC Felix Tshisekedi ‘inkunga ya gisirikare’ mu guhashya imitwe ikorera muri DRC asubiza ko DRC ari igihugu ‘kigenga gifite ububasha bwo gukorana n’uwo gishaka mu gukemura ibibazo byacyo.’

Ku byerekeye iby’uko ikibazo cy’umutekano muke muri DRC ari ikibazo kireba akarere u Rwanda ruherereyemo, Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko DRC iramutse ishatse ko u Bufaransa bugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’iriya mitwe ntacyo byaba bitwaye gusa akavuga ko ‘kubigiramo uruhare bishobora gukorwa kwinshi.’

Ati: “Mu gihe se ari uruhare rukemura ikibazo byaba bitwaye iki? Uruhare kandi ni ikintu cyagutse: ibikoresho, amakuru, training..”

Ubwo yahuraga na mugenzi we uyobora u Bufaransa, Perezida Felix Tshisekedi yaganiriye nawe ku ngingo zitandukanye harimo n’umutekano.

Kuri iyi ngingo Emmanuel Macron yamereye Tshisekedi ko u Bufaransa buzafasha mu guhangana n’imitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Yamubwiye ko u Bufaransa bwiteguye kugira uruhare rufatika mu guhangana n’iriya mitwe, avuga ko nibiba ngombwa byazakorwa mu buryo bwa gisirikare harimo no gusangira amakuru y’ubutasi.

Macron ariko yirinze gutangaza byinshi kubyerekeye uko ibi bizakorwa.

Macron na Tshisekedi baganira n’itangazamakuru

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

7 Ibitekerezo

  • Aho kugirango INTAMBARA zicike ku isi,ziriyongera.France yohereje Abasirikare ibihumbi hamwe n’Ibifaru n’Indege nyinshi ngo itsinde abarwanyi b’Abaslamu muli Mali,Burkina Faso,Niger,Nigeria,Cameroon,ariko byaranze.Usanga ahubwo France ipfusha abasirikare benshi.
    Reba Abasirikare ba UN buzuye mu bihugu byinshi bavuga ngo bagiye kuzana amahoro (peace keepers).Ariko byarayinaniye.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

    • Hari ibintu bitutumba muri aka karere bikomeye.Ni ukubitega amaso.

  • Kugira uruhare mu guhashya iyo mitwe harimo ibintu 2. Hari abahisemo kohereza ingabo zabo muri Kongo ku mugaragaro cyangwa rwihishwa cyangwa guhimba imitwe ya balinga bakoreramo. Uburyo bwa 2 ni ugufasha ingabo za Kongo kugira ubushobozi bwo gukora inshingano zayo ari yo yo kulinda ubusugire bw’igihugu ndumva ari ubwo buryo bwa 2 Ubufaransa bwahisemo.

  • yewe ubukoloni ntanubwo bugihishwa, noneho bagaruye n”ingabo zabo

  • Abafransa bazaze ariko bamenye ko ibintu byahindutse bimwe byabo bya turquoise bazaze babishyize ku ruhande cg bakomeze bashyigikire FDLR tuzarebe ubihomberamo

  • Ministri Biruta se ni n’umuvugizi wa RDC?

    • Nanjye sinzi impamvu uyu aza kuvuga ibibera muri Kongo-France akanyura iruhande ikibazo gikomeye aricyo Rwanda-Uganda.Kuko nicyo kibazo kidukomereye ubu.Aho buri minsi haraswa abantu.Abanyarwanda byo turabimenyereye tubana n’amasasu ariko Leta Uganda yasohoye itangazo ni igihugu dufitanye umupaka ndumva ariho hari umuliro kurusha kuvuga ku bufasha France yemeye guha igihugu kigenga na nka DRC.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *