• 14/12/2019 7:03 10

Ubudage: Abajura bibye ibintu bihenze kurusha ibindi mu mateka

Taliki 25, Ugushyingo, 2019 abajura binjiye mu nzu ndangamurage iri mu mugi wa Dresden mu Budage bamena ikirahuri cy’akabati kabitsemo inigi n’indi mirimbo ikozwe muri diyama barabyiba. Polisi yo mu Budage yemeza ko ibyibwe bifite agaciro ka miliyari y’amafaranga akoreshwa mu Burayi bita Euro, bukaba aribwo bujura bwibye ibintu bihenze kurusha ubundi mu mateka!

Cancellor w’u Budage Angella Merkel asura iyi nzu ndangamurage. Ni imwe mu nzu zari zibitse ibintu bihenze cyane mu mateka y’u Budage

Bivugwa ko byakozwe n’abajura barenze babiri bari bitwaje imbunda nto( pistols) amashoka n’amatoroshi. Bakoresheje ariya mashoka  bamena ibirahure by’akabati kari kabitswemo buriya butunzi bw’akataraboneka!

Mbere y’uko bagera aho iriya nzu ndangamurage iherereye babanje guca intsinga zijyana yo umuriro bityo ibyuma bitabaza(alarms) nabyo bibura amashanyarazi yo kubikoresha.

Bikekwa ko bariya bajura bari abantu bafite uruti ruto( bananutse) kubera ko barashoboye guca mu gisenge gito cyane bakabona kwinjira muri iriya nzu.

Inigi n’indi mitako bibye bigera ku ijana byari byarakusanyijwe n’umwe mu bategetsi bakomeye bayoboye u Budage  mu kinyejana cya 18 abanyamateka bise  Augustus The Strong wayoboye Intara ya Saxony.

Abajura bari bambaye imipira yirabura itwikiriye umutwe kandi bitwaje amatoroshi

Polisi y’u Budage ivuga ko bishoboka cyane ko abajura bibye buriya butunzi ari bo bibye n’ubundi butunzi mu nzu ndangamurange iri mu murwa mukuru( Berlin) muri 2017, icyo gihe bakaba baratwaye ubutunzi bufite agaciro ka miliyoni 3.5 z’ama Euro.

Nyuma yo kwiba iriya mirimbo, abajura basohotse muri iriya nzu ndangamurage burira imodoka barigendera.

Polisi yagiye kuhagera bagiye, ishakisha niba hari abo yafata ikekaho ubwo bujura irababura.

Amashusho  y’ibyuma bireba abinjira n’abasohoka ( Closed-circuit television, CCTV) yerekanye bariya bajura bambaye imipira y’imbeho y’ibara ry’umukara ifite ingofero zifunga umutwe, ariko kugeza ubu Polisi ntarashobora kugenzura ngo hamenyekane umwe cyangwa bose muri bariya bajura.

Ariya mashusho kandi yerekana ko bariya bajura bari bafite amatoroshi kandi ko bari bazi neza aho ibyo bari baje kwiba biherereye.

Hari umunyamakuru wa radio yitwa NTV witwa Liv von Boetticher  wavuze ko bariya bajura bari bananutse cyane ariko bakomeye, akabyemeza ashingiye ku ngano y’aho binjiriye kuko ngo umwenge baciyemo ungana n’umutwe w’umuntu mukuru.

Abanyamakuru kandi bemeza ko buriya bujura bwakozwe vuba kuko ubwo Polisi yatabazwaga saa 4;59 yahageze saa 5:05 isanga bagiye kare!

Batwaye imitako ya diyama ihenze cyane
Diyama niryo buye ry’agaciro rihenda kurusha ayandi kandi rikomera kurusha ibintu byose byavumbuwe n’abanyabutabire kugeza ubu
Ni ubutunzi bwakusanyijwe mu kinyejana cya 18 nyuma ya Yesu Kirisitu
Babanje kwica amashanyarazi kugira ngo bagere ku mugambi wabo

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • The highest theft in history nkuko umwanditsi avuze !!! Tekereza 1 billion euros yibwe n’abantu babiri gusa.Bihwanye na 1 Trillion RWF.Nuvuga hafi 1/3 cya Rwanda National Budget !!! Bahise baba billionaires kubera KWIBA!!! Ariko burya abantu bakira badakoze amanyanga ni bake.Benshi bakira kubera kwiba,ruswa,gusambana,kubeshya n’andi manyanga menshi.
    Nubwo biba bagakira cyane,ntabwo bibabuza gusaza,kurwara no gupfa.Niyo mpamvu Yesu yigeze kubaza abantu ati:”Byakumarira iki gukira cyane hanyuma ugapfa”??? Nukuvuga gupfa ntuzongere kubaho.Yaberetse yuko abantu bumvira Imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka bahembwe Ubuzima bw’iteka muli paradizo.Byisomere muli Yohana 6,umurongo wa 40.Niba koko turi abakristu nyakuri,tujye twemera ibyo Yesu yavuze,dushake Imana dushyizeho umwete,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Yesu yerekanye ko atabeshya,igihe yari ku isi.Yazuye abantu ndetse akiza abamugaye n’abarwayi.He is trustworthy,a true son of God.Ntitukibwire ko ibyo bible ivuga ari amakabyo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana ifite Calendar yayo.NIMUKANGUKE.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *