• 20/01/2020 2:09 03

Hatashywe ububiko bw’inkingo…Leta buri kwezi yatangaga M 4Frw y’ubukode

Minisiteri y’Ubuzima uyu munsi yatashye ububiko bw’inkingo bwuzuye butwaye miliyari 1,7 Frw. MINISANTE ivuga ko miliyoni 4 Frw zatangwaga buri kwezi ku bubiko bwakodeshwaga, azakora ibindi mu rwego rw’ubuzima.

Ubu bubiko bwuzuye butwaye miliyari 1,8 Frw

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, Jean Pierre Nyemazi avuga ko uburyo inkingo zabikwaga butatangaga ikizere.

Nyemazi Jean Pierre ati “Ubu bufite umwanya mugari kandi bufite ikoranabuhang,  tuzajya dukurikirana ibijyanye n’ubuziranenge, ndetse no kwirinda ko inkingo zakwangirika.”

Nyemazi avuga ko ubu bubiko bushya buzafasha inzego z’ubuzima gutanga serivisi nziza mu buzima bw’abana.

Ububiko bwakoreshwaga, Leta yabutangagaho miliyoni 4 Frw y’ubukode ya buri kwezi, Nyemazi avuga ko kuba habonetse buriya buzatuma Leta izigama ariya mafaranga age gukora ibindi mu buzima.

Abana bari munsi y’imyaka itanu bafata inkingo zitandukanye mu myaka 10 bageze hejuru ya 90% mu gihe abadafata inkingo zose bari munsi ya 7%.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ababyeyi bagitsikamiwe n’imyumvire ikiri hasi ituma batajyana abana babo kubakingiza.

Ubu bubiko bushya bwubatswe ku bufatanye bwa bw’umuryango wo muri Geneve witwa Gavi ushimira Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda by’umwihariko izo yashyize mu gukingira abana.

Mireill Buanga uhagarariye uyu muryango ati “Tuzakomeza kubafasha kugira mukomeze imikorere myiza ku bijyanye no gukingira abana.”

Uyu muryango Gavi uzanatera inkunga yo kugura ibikoresho bizashyirwa muri buriya bubiko, bizatwara miliyoni 88 Frw.

Ubu bubiko buragutse ku buryo inkingo zidashobora guhura n’ikibazo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • iki gikorwa nikiza Kandi mukemuye ikibazo muburyo burambuye.ariko mugize neza mwafata izi 4millions mukazishyiramo abakozi muri HCs zifite abakozi bake.Rwose Minister biragaragara ko ufite impinduka nziza dufashe abakozi mubongere.murakozr

  • Umuterankunga ati: “Tuzakomeza kubafasha …”! Kwigira se byagiye he? Ese badufasha ntacyo badutezeho? Naho ubukode bwo ntacyo butwaye yuko ni inzu z’abanyarwanda. Ubwo hagiye kuremwa ikindi kigo kizakodesha iriya nzu. Ntitwibagiwe miliyoni yatangwaga na REB ariko abadepite babaza nyirinzu abakozi ba MINEDUC bakirinda kumuvuga amazina y’uwo mubyeyi! Ngo ntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe!

  • Miliyari 1.8 USD ? Sure 😳
    Bwaba buruta ingengo y’imari igenewe ubuzima !!!!!😜

  • TWISONYENYERI wowe iyo usomye Miliyari ya Frw ubonamo miliyari ya USD? Reba aho byanditse munsi y’igishushanyo cy’inyubako. Mujye mureba neza mbera yo guca ibintu .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *