• 16/12/2019 2:20 59

Ububasha buba bwiza iyo ubufite ari mwiza

Uzengurutse kuri uyu mubumbe dutuyeho, byakugora kubona umuntu udafite inyota yo kugira ububasha, mu nguni zitandukanye.N’ubwo buri wese ahorana iyo nyota yo kugira ububasha ku batarabubona cyangwa kugira ubwisumbuyeho no kuburambana ku bamaze kubusogongeraho; abatuye isi yose ntabwo ariko bose bafite kamere zisa.

Hari bamwe bafite kamere nziza hari kandi n’abafite kamere mbi.

Abraham Lincoln; Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigeze kuvuga ati “Niba wifuza kumenya kamere nyakuri y’umuntu, muhe ububasha.”

Muri iyi mvugo, Lincoln yashakaga kugaragaza ku ruhande rumwe ko umuntu ufite kamere mbi, ayigaragaza mu gihe afite ububasha ndetse n’ufite kamere nziza nawe akayigaragaza mu gihe yabonye ububasha.

Ku muntu ushaka cyangwa ufite inyota yo kugera ku bubasha runaka, ntacyo atakora kugira ngo abone ikimukiza icyo cyaka. Akenshi arangwa n’icyo nakwita ‘kwibombarika’ rubanda rukamwibeshyaho, agafatwa nk’umuntu w’intungane, urangwa n’imico myiza yose ibaho ndetse n’izabaho.

Kuri wa wundi ufite kamere mbi, iyo amaze gusingira bwa bubasha yahoraga arota kuzageraho, ahita ahinduka nk’ikirere maze ya kamere yakinze rubanda ikigaragaza; agatangira gushaka gusogongera kuri buri kiza cyose kibaho yikinze mu mutaka wa bwa bubasha yamaze kugeraho, atitaye niba akigenewe cyangwa atakigenewe.

Nyuma yaho, iyo amaze kwigwizaho, hari abagira ngo wenda azagera igihe ahage maze avungurire no kubo byari bigenewe, gusa baba bibeshya cyane kuko uko iminsi igenda ihita ni ko igifu kigenda cyaguka, agatangira gusakuma buri kimwe cyose, hagira ugerageza kwitambika mu nzira ye agahura n’uruva gusenya.

Ba bandi bamumenye nk’umuntu w’intwari kandi w’intungane, batangira kwibaza icyo yabaye ndetse n’icyamuhinduye akagira kamere itandukanye n’iyo bari bamuziho. Ariko mu by’ukuri ya kamere agira amaze kugira bwa bubasha ni yo iba ari kamere ye nyakuri.

Abantu baharanira kugira ububasha mu nguni zitandukanye; hari abashaka kugira ububasha mu miryango yabo, mu madini, mu bucuruzi, muri politike n’ahandi.

Muri iyi nyandiko ndibanda ku baharanira kugira ububasha muri politiki.

Muri rusange, politiki niyo igena imirongo migari cyangwa se imiyoborere y’igihugu, bishingiye ahanini ku mitekerereze y’uwo rubanda rwagiriye ikizere, n’inzira zose byanyuzwamo bigatanga umusaruro –guhaza ugushaka kwa rubanda. [intego nyamukuru yo gushyiraho iyo miyoborere cyangwa umurongo w’uko igihugu kiyoborwamo ni uguhaza ibyifuzo bya rubanda; babaganisha ku iterambere mu nguni zose z’ubuzima]

Bamwe iyo bumvise politiki, bumva ari nk’umukino wo kurushanwa kubeshya no kwishushanya imbere ya rubanda bamamije ko babajya inyuma.

Umunyapolitiki we bamubonera mu isura y’usezeranya rubanda ibyo atazasohoza, mbese wa wundi ushyiraho umurongo w’imiyoborere ariko ugahera mu mpapuro gusa. Kandi iyo witegereje imigirire y’abanyapolitiki ndetse n’ibibera muri politiki usanga ibyo abantu babatekerezaho bitari kure y’ukuri.

Batangira bibombaritse, bagerageza kwigaragaza neza muri rubanda, bakerekana ko basobanukiwe politiki nyakuri kandi icyo bashyize imbere ari ugutera imbere kwa rubanda.

Uko iminsi ishira n’indi igataha, ni ko bwa bubasha bashaka kubona bagenda babugeraho bagatumbagira, maze rubanda rukibonera ubwambure bwabo; rya jambo rya Abraham Lincoln rigashimangirwa tukamenya kamere nyakuri ya wa muntu waje yiteguye gukora icyo ari cyo cyose; ikiza cyangwa ikibi kugira ngo asingire bwa bubasha yari afitiye inyota.

Aho rero ni ho hagararira isano riri hagati y’ububasha na kamere y’ufite ubwo bubasha byose bikaganisha mu nyungu cyangwa igihombo kuri rubanda, bitewe na kamere y’ufite ububasha.

Dushingiye kuri iryo sano riri hagati y’ububasha na kamere y’ufite ubwo bubasha, bigararagarira buri wese ko: “Ububasha buba bwiza iyo ubufite ari mwiza.”

Ni iki kigaragaza ko ufite ububasha ari mwiza? Ubwo bwiza se ni ubuhe? Ububasha bwiza bwo bugaragazwa n’iki? Iyo ububasha bugizwe n’umwiza rubanda rubyungukiramo iki?

Ni iki kigaragaza ko ufite ububasha ari mwiza

Ntabwo ubwiza mvuga ari uburanga bw’umunyabubasha. Ubwiza mvuga ni kamere ikwiye kugirwa n’umunyabubasha.

Kuba umunyakuri, kutagira uruhande ubogamiraho, gushishikazwa no kumva buri wese ukugannye, kubaha rubanda ufiteho ububasha; bigira umunyabubasha ‘umwiza’ kandi ubwiza bwe bwishyurwa ikizere n’urukundo ruzira uburyarya ahabwa na rubanda.

Mu rugendo rwo kuzuza inshingano ze, ni ho hagaragarira ufite kamere nziza n’ufite kamere mbi.

Ububasha bwiza bugaragazwa ni iki?

Kugira ububasha muri politike, bikurikirwa n’inshingano uruhuri ugomba kuzuza. Izo nshingano umunyabubasha –umwiza cyangwa umubi – ategetswe kuzuzuza.

Ububasha bwiza rero, bugaragazwa n’uko ubufite abufata nk’ubwa rubanda –buri mu maboko yabo ; imyanzuro ifatwa bikagaragarira buri wese ko ifashwe mu izina ryabo kandi ku bw’inyungu zabo aho kuba inyungu bwite z’umuntu runaka.

Ububasha bwiza ni ubukoreshwa mu gushaka inzira iyo ari yo yose yavana rubanda ahabi ajya aheza.

Ububasha bwiza kandi ni ubuharanira gucunga no gukoresha ibya rubanda neza aho kubyikubira, kubitagaguza cyangwa kubigabiza abatabikwiriye.

Ububasha bwiza ntibugaragarira mu magambo aryohereye, kwivuga ibigwi no kwishongora, ahubwo ububasha bwiza bugaragarira mu bikorwa.

Iyo ububasha bufitwe n’umwiza: Inyungu kuri rubanda.

Mu gihe ububasha bufitwe n’umwiza ni nk’amata aba abyaye amavuta.

Iterambere rirambye kuri rubanda no ku gihugu muri rusange, niyo nyungu y’ibanze. Gusa mu gihe byagezweho, ufite ububasha aba yujuje inshingano ze, ahigura umuhigo yari yihaye cyangwa yari yarahawe na rubanda cyangwa n’uri ku rwego rwisumbuyeho; kandi burya nta muntu ubaho udashimishwa no kugera ku ntego yari yariyemeje cyangwa yari yarahawe mu gihe yayigezeho by’ukuri.

Mu bihugu byateye imbere; akenshi iyo umuntu amaze gutunga byinshi, atangira gushaka inzira zose zamugira umunyabubasha muri politiki. Naho mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo ku mugabane wirabura, bashakisha ububasha muri politiki kuko babubonyemo inzira ibaganisha ku butunzi bananiwe kugeraho bihuye akuya, bagahitamo kubugeraho biba ibya rubanda maze ibihugu byabo bikamara imyaka n’imyaniko mu nzira y’amajyambere nta n’ikizere cyo kuzayisohokamo.

Nk’uko nakunze kubigarukaho; ububasha buba bwiza iyo ubufite ari mwiza kuko ibyo akora byose abikora ashyize imbere inyungu za rubanda, intego ari ugushakashaka inzira yaganisha rubanda ku iterambere rirambye.

Na ho mu gihe ufite ububasha abukoresha mu nyungu ze bwite akandamiza ndetse akanapyinagaza abitambika mu nzira ye akoresheje ububasha abafiteho, kurya ruswa, kunyereza ibyo yari ashinzwe kurinda ndetse no gusiba inzira zose ziganisha umuturage ku iterambere rirambye ahubwo agahibibikanira kurema inzira zose zatuma arambana ububasha ndetse no gucucura ibya rubanda uwo ububasha afite ntabwo ari bwiza kandi na we si mwiza habe na gato.

Umuntu wese ahora afite inyota yo kugira ububasha ndetse no kubumarana igihe kirekire. Mu gihe ubwo bubasha uwabubonye ari mwiza na bwo buba bwiza ; bya byifuzo byo kubumarana igihe kirekire cyose gishoboka abigeraho binyuze mu mahoro no mu mucyo kandi na buri wese bukamugirira akamaro.

Igitekerezo cya CYUZUZO Aimé Christian, Umusomyi w’UM– USEKE

4 Ibitekerezo

  • Ese ibi uvuga urabona byashoboka muri Africa bwana Cyuzuzo? Umunyafrica n’iyo yayobora umudugudu aba ashaka ibyubahiro biruse ibya papa, nyir’ubutungane.Dutegereze wenda inzozi zawe zizagerwaho.

  • Iri sesengura ni ryiza njyewe rirambwira.

  • Ibi uvuze nibyo, ariko akenshi bamwe babiterwa nibyo nakita : Bambone ( Ku mwiza uhora aseka ) , Banyumve ( Ku mubi Ku koresha ingufu, …). Ikibangamye nutwihishe inyuma adutegeka icyo dukora. Umutima niwo uhishe byose. Uvuze ibyukuri Cyuzuzo we.

  • Ibyo uvuze ni byo Aime. Ariko burya cya Bambone, Banyumve , nicyo cyishe byose. Kandi umutima ubika byinshi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *