• 16/12/2019 2:52 29

U Rwanda rwubahiriza amategeko arengera abasivile mu ntambara – Evode Uwizeyimana

Umunyabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana yatangaje ko u Rwanda ruhagaze neza ku bigendanye n’amategeko mpuzamahanga ibihugu byasinye hagamijwe kurengera abasivili mu gihe k’intambara.

Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

Yabitangaje afungura ku mugaragaro inama y’iminsi ine ibaye ku nshuro ya gatanu ihuza ibihugu binyamuryango byahoze bikolonezwa n’Ubwongereza bihuriye mu muryango wa “Commonwealth” ku bufatanye na Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare muri ibyo bihugu.

Iyi nama iba buri mwaka ibanjirije indi yaguye ihuza ibihugu binyamuryango bya Commonwealth hagamijwe gusuzuma uko amategeko mpuzamahanga ibihugu byasinye mu kugarura amahoro no kurinda abasivile mu gihe k’intambara yubahirizwa.

Ayo ni amasezerano yemejwe ndetse ashyirwaho umukono i Geneve mu Busiwisi n’ibihugu bitandukanye mu myaka 70 ishize.

Dr. Helen Durham, Umuyobozi ushinzwe amategeko Mpuzamahanga mu muryango utabara imbabare (CICR) yatangaje ko iyi nshuro u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama bitewe n’intambwe igaragara rumaze gutera mu gushyira mu bikorwa no kubahiriza ibikubiye muri ariya masezerano.

Ni mu gihe u Rwanda rwateye intambwe isumba iy’ibihugu bimwe bikomeye rugarura amahoro mu benegihugu barwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, rukumira intambara zishobora kwibasira abasivile ndetse rubasha no gutanga umusanzu ufatika wo kurinda abasivile no kugarura amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara, ndetse rufungurira imiryango impunzi zituruka hirya no hino ku isi.

Iyi ntambwe u Rwanda rwateye yashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana wasobanuye ko byose byagezweho biturutse ku miyoborere myiza ishingiye ku bumuntu.

Ati “Bishingiye ku miyoborere yacu, ku bumuntu uko ikiremwamuntu kigomba kwitabwaho cyane cyane iyo gifite ingorane. Dufite impunzi twakira hirya no hino, ni bya bindi bavuga ngo ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu, ntabwo turi igihugu gifite ubutunzi bwinshi ariko turi igihugu gifite imiyoborere myiza ishingiye ku bumuntu.”

Me Evode yasobanuye ko U Rwanda rwishatsemo ibisubizo kugira ngo rugarure amahoro rubashe no kurinda abasivile barwo rukaba rugeze ku rwego rwo kurinda abandi basivile hirya no hino mu bindi bihugu.

Ati “Twagize ibihe bikomereye  ariko ubungubu dufite umutekano usesuye, nta ntambara ihari mu Rwanda, ariya mategeko akenshi akoreshwa mu buryo bwo kurengera abasivile mu gihe k’imirwano, ntarebana na bo gusa ahubwo arebana no kubungabunga n’abafatiwe ku rugamba… Twebwe nk’igihugu kimaze kugira amahoro icyo dushyize imbere ni ugutabara ibindi bihugu bigifite ibibazo.”

Kugeza ubu kuri ayo mategeko u Rwanda ruhagaze neza, nk’uko byatangajwe, ngo ntayo rwica, nta mfungwa z’intambara rufite.

Imibare yo mu mwaka wa 2018 yerekana ko u Rwanda rwari rufite ingabo zari mu butumwa bwo kugarura amahoro hanze yarwo zigera ku 6247, muri Sudani y’Epfo hariyo izigera ku 2300, ni mu gihe  imibare yerekana ko muri uwo mwaka Polisi y’u Rwanda yohereje abasaga 1000 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka Haiti, Sudani y’Epfo na Central African Republic.

Theogene NDAYISHIMIYE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *