• 12/12/2019 3:07 16

U Rwanda rwitabiriye inama y’Inzego za gisirikare ibera muri Uganda

Itsinda ry’igisirikare cy’u Rwanda, Police, Urwego rwushinzwe imfungwa n’abagororwa riri muri Uganda kwifatanya na bagenzi babo bo muri Africa y’Uburasirazuba mu nama itegura imyitozo y’igisirikare gihuriweho iteganyijwe kuba muri Ugushyingo ahitwa i Jinja.

Iriya myitozo igamije gusuzuma uko igisirikare gihuriweho kiteguye gutabara aho rukomeye mu bikorwa by’intambara bitunguranye birimo Iterabwoba, izakirwa n’igisirikare cya Uganda (UPDF).

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko itangazo ryasohowe na UPDF ejo ku wa Kabiri, riravuga ko inama itegura iyi myitozo yitabiriwe n’ibihugu bitandatu bigize EAC.

Iri tangazo rigira riti “Akanama kari gutegura iyi nama kayobowe na Major General Aloys Muganga w’u Rwanda. General yavuze ibigomba kwigwaho mu minsi itatu birimo ibikoresho bizakenerwa mu myitozo. »

Iri tangazo kandi rivuga ko inama y’ibanze yabaye muri Werurwe ari yo yemerejwemo ko imyitozo igomba kuzaba muri Ugushyingo 2019.

Iyi myitozo y’ikiciro cya 12 yiswe ‘Ushirikiano Imara’ izitabirwa n’ibihugu bigize EAC birimo Uganda, Rwanda, Tanzania, Burundi, Kenya na Sudani y’Epfo.

Igisirikare cy’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zitabiriye iyi nama ibera muri Uganda mu gihe ibihugu byombi bimaze iminsi bidacana uwaka kubera ibibazo by’umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo.

UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Nizere ko barimo kwiga uburyo intambara zahagarara mu isi ikagira amahoro.Kuba ibihugu bishyira military Budget nini cyane kurusha ibindi,bituma intambara ziyongera.Nyamara imbere ya UN Headquarters I New York,handitse amagambo dusoma muli Yesaya 2,umurongo wa 4 havuga ngo:” Inkota zabo bazazicuramo amasuka”.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

  • ABajyiyeyo se ntawabagiriye nabi ko tubwirwagako umunyarwanda wese ukandagiye Uganda afungwa cyangwa akagirirwa nabi? Mushatse mwareka amakimbirane y’amafuti muhoramo mukareka tukabana neza n’abaturanyi kuko nitwe tubihomberamo. Ese Rugema ntawe basanzeyo?

  • Ese ko mbona uri umukristo wasomye bibiliya ukaba ushaka ko isi iba Paradiso kandi bidashoboka,Intambara zihagaze abo basirikare ubona ntibabaho kuku ntakazi babona,Bityo rero intambara izashira ari uko Yesu agarutse.

    • Ndabaza wowe witwa Rwanda: Urumva akazi ko kurwana cyangwa kwicana ari akazi keza??Imana irabitubuza kandi abakora ako kazi bali mu bantu imana yanga nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga.

  • ariko abayehova muransetsa, ninde wakubwiyeko Imana yanga abasirikare?! babereyeho kurinda igihugu kd birakwiye no muri bible harimo ko Imana yashyigikiraga abisraheri barwana,, rero mujye mureka amatiku,, ntawe Imana yanga

    • Yewe SUGIRA we,jya wemera ibyo bible ivuga.Nkuko Ruremesha yakubwiye,Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga ko Imana yanga abantu bose barwana.Ndetse muli Matayo 26 umurongo wa 52,Yesu yavuze ko abantu bose barwana nabo bazicwa ku munsi w’imperuka.Kuki mwanga kumva ibyo bible ivuga kandi mwitwa abakristu?Ubwo koko urumva kurwana cyangwa kwicana ari akazi keza?? Kuba muhanyanyaza mwanga kwemera ibyo bible ivuga,ni ikosa rikomeye.
      Jya umenya ko Abakristu batagitwarwa n’amategeko imana yahaye abayahudi kera.Byarahindutse aho Yesu aziye ku isi.Urugero,Imana yemerereraga Abayahudi kurongora abagore benshi.Ariko ntabwo Abakristu babyemerewe.Ni nkuko Constitution (Itegeko-nshinga) rihinduka iyo ibintu bihindutse.Impamvu Imana yemereraga Abayahudi kurwana,”yagirango birukane mu gihugu cya Canaan abantu basengaga ibigirwa-mana”.Byisomere muli Gutegeka/Deuteronomy 20,imirongo ya 17 na 18.Mu Yandi magambo,barwanaga kubera “inyungu z’Imana”.Bitandukanye cyane n’intambara z’iki gihe.Wabyemera utabyemera,Imana na Yesu babuza abakristu nyakuri kurwana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *