• 11/12/2019 11:33 27

Volley y’Akarere ka 5: U Rwanda rwatsinze Kenya seti 3-0

Ikipe y’igihugu y’abagabo  ya Volleyball yabonye intsinzi ya mbere mu mikino y’Akarere ka Gatanu irimo kubera muri Kenya. Yatsinze iki gihugu cyayakiriye amaseti 3-0 (26-24, 25-23, 26-24) mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ya Volley bitwaye neza imbere ya Kenya

Mu mukino wa mbere u Rwanda rwari rwasinzwe na Misiri mu mukino wabaye kuwa Mbere taliki 03 Kamena, 2019.

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Volley Umunya-Kenya Paul Bitok ushobora no kongera amasezerano yo gutoza iyi kipe , yakinnye uyu mukino ishaka kwigarura icyizere cyo kuba yabona itike nyafurika ya All Africa Games.

Wari umukino utoroshye kuko nubwo u Rwanda rwatsinze amaseti 3-0,batsinze iseti ya mbere mu buryo bugoranye ku manota 26-24, batsinda iya kabiri kuri 25-23 ndetse n’iya gatatu kuri 26-24.

Umukino wabanjirije uw’u Rwanda, warangiye Misiri itsinze Uganda amaseti 3-1 (25-17, 15-25, 25-14, 25-20).

Nyuma y’imikino imaze kuba, Misiri ni iya mbere n’amanota 6  kuko imaze gutsinda imikino ibiri, u Rwanda rufite amanota 3 ku mwanya wa kabiri mu gihe Kenya ifite amanota abiri ku mwanya wa gatatu naho Uganda ikagira inota rimwe.

U Rwanda rurasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu gukina na Uganda mu mukino warwo wa nyuma uzatangira saa 14:00 mu gihe Misiri iri bukine na Kenya.

Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa, izatsindira itike yo guhagararira akarere ka gatanu mu mikino Nyafurika ya All-Africa Games izabera muri Maroc muri Kanama uyu mwaka.

Bishimiye intsinzi kuri Kenya
Ikipe y’igihugu ya Volley y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Misiri ejo yatsinze Kenya
Ni umukino batsinze bibagoye
Paul Bitok utoza ikipe y’u Rwanda ya Volley

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *