• 14/12/2019 4:44 27

U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abarashwe na Police y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwashyikirije Leta ya Uganda abagabo babiri b’abagande barashwe n’abapolisi b’u Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda.

Imibiri y’abagande babiri barashwe mu cyumweru gishize yashyikirijwe ubuyobozi bwa Uganda

Inkuru dukesha KT Press ivuga ko itsinda ry’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ryri riyobowe n’Umuyobozi w’aka karere, David Claudian Mushabe washyikirije iriya mibiri itsinda ry’ubuyobozi bwa Uganda bwari buyobowe na Komiseri w’akarere ka Rukiga ko muri Uganda, Prikeria Muhindo Mwiine.

Iki gikorwa cyabereye ahitwa Buziba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho aba bayobozi bahuriye bakanashyira umukono ku masezerano y’uko batanze abandi bakakira iyi mibiri y’abagande Job Ebindishanga na John Bosco Tuheirwe barashwe mu rukerera rwo ku Cyumweru.

Mu gikorwa cyo guhererekanya iyi kibiri, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe yabwiye mugenzi we wa Rukiga kubuza abaturage b’igihugu ke gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko binjira mu Rwanda.

Ati “Ndifuza kugusaba ko mu nama ugirana n’abaturage wababuza kujya bakoresha inzira zitemewe n’amategeko, hari imipaka izwi bashobora gukoresha ikindi kandi ubibutse ko tutajya twihanganira ubucuruzi butemewe n’amategeko.”

Komiseri wa Rukira, Muhindo wasabye ubuyobozi bw’u Rwanda ko imibiri nk’iyi bwazajya buyitanga mu buryo buboneye, anavuga ko Uganda na yo itajya yimakaza ubu bucuruzi butemewe n’amategeko ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Ati “Tuzakomeza gushaka icyatuma dukomeza kubana n’abavandimwe, ikindi kandi ntitujya twimakaza ibikorwa bibi.”

Mu kwezi gushize kandi, abagore babiri b’Abanyarwandakazi barasiwe mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare. Na bo ngo bariho binjiza magendu mu Rwanda ngo banashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Imodoka zo muri Uganda zitwaye imirambo y’abantu babo barasiwe mu Rwanda
Imirambo ya bariya bagabo babiri bo muri Uganda yatwawe mu modoka z’ab’abashinzwe umutekano muri Uganda
Mayor wa Nyagatare asinyira ko Uganda icyuye abantu bayo

KT Press

UMUSEKE.RW

18 Ibitekerezo

  • Turasaba abantu gukoresha imipaka izwi kandi twarayifunze!! Politiki ziragwira!!

  • Akumiro niwowe nande mwafunze iyo mipaka uvuga itazwi? Hanyuma se abaje gufata imirambo nabo banyuze panya? Wiyise akumiro kdi koko uzakomeza kumirwa kubwo kugira ubumenyi bucye.

  • Ngiyi inyiturano twahitiyemo Museveni. Agomba kuba asigaye yicuza ibintu byinshi cyane n’ubwo atatobora ngo amene amabanga dusangiye. Nawe yabitamo amababa arabizi. Nashikame rero urwishigishiye ararusoma.

    • Agomba kuba yicuza kuba yaragambaniye habyara .

  • Ibirimo imirambo nta mahoro cyangwa umutekano biba birimo.

  • Prezida Museveni akomeje kwicecekera na nyuma y’iyicwa ry’abaturage ba Uganda. Ese politiki akirimo ni ya yindi yise iyo guhandura imvunja?

  • Bene ibi bikorwa byo kwica abantu ku mugaragaro kugira ngo uwo muhanganye atomboke nawe abikore, ubone aho umuhera, cyangwa abo uyoboye barakare babe ari bo babikora, kandi byitwa ko muri mu mishyikirano, twarabibonye kuva muri 1991 kugeza muri 1994. Umutego nk’uyu Museveni arawuzi ntiyawugwamo, kuko azi uko byagendekeye abawuguyemo mbere ye hano mu Rwanda. Ariko jye mbona ibingibi ari reminder nziza ku bari abana cyangwa abari bataravuka muri 1991-1994. Amateka n’iyo atisubiyemo ntahwema kutwigisha. Tugafata isomo akaba ari mahire, cyangwa tukaritera ishoti akaba ari akaga.

  • Alex, ndavuga imipaka izwi wowe ugasoma itazwi!! Burya koko amaso abona ibyo yifuza kubona. N’amatwi akumva ibyo ashaka kumva. Ariko nkwibutse ikintu kimwe kibabaje: amatwi arimo urupfu ntiyumva. Werekeze kuwo ushatse ndabona uri umuhanga w’irementanya wa mugani w’abarundi.

  • Abagande bagomba kumenya aho imbibi za Uganda zigarukira.Nabonye hari nabavuga ko ngo turi district ya Uganda.ubu batangiye kubona ko U Rwanda ari igihugu utapfa kuvogera uko ushatse.film iracyakomeza reka turebe……

  • None se uwo mupagasi niwe bahisemo ngo aherekeze iyo mibiri y’abantu bishwe n’ababisha ngo ni polisi y’igihugu?? Akumiro ni amavunja.Wasanga hari abo mugize Ariko ibyo byose muzabyishyura n’abuzukuru banyu! Dore aho nibereye

  • Urwanda rwaravumwe ntakindi kizima kihaba uretse kwica no kwirwa bikoreye imirambo.

  • njye nkubu mba nifuzako nkaba bafatwa bagasyikirizwa ubutabera wenda igihugu cyacu ntikigaragare nabi kbs kko sinunva ukunu ufite magendo yakwiruka agasiga aba polic bakoze ikosi kuburyo noneho kurasa aribyo byorosye

    • Ubu njye nsigaye nibaza niryo kosi uvuga niba koko baba batatubeshya.Abantu b’abagabo bitabaza isasu bahuye nabagore babiri koko kandi nabo ari 2?

    • nange njya ngira ayo matsiko. uwo barashe wese arapfa ntawukomereka. sinshigikiye magendu rwose ariko nanone igihano cyurupfu cyaraciwe mu rwanda, ariko abarwanya polisi nta kundi baba barwishigishiye

  • Iyo Perezida Kagame avuze ko icyatumye imipaka ifungwa kitaracyemuka, wowe uba wumva ko abeshya ko ifunze idafunze?! Cyangwa niwowe ufunze mumutwe ukaba ufunzwe n’amaso?!

  • Mubarase ubu nta mikino………. oeil pour oeil dents pour dents

    • Fideli we ubivuze nabi ni oeil pour oeil et les dents dans les yeux.Kandi niko bizagenda.

  • Uko amateka agenda abyerekana ibihugu duturanye byakiriye impunzi z’abanyarwanda guhera muri Ruzagayura kugeza 1994 byose byagize ibibazo bitewe n’abanyarwanda. Uganda yirukanye abanyarwanda buri gihe kubutegetsi bwabanjirije Museveni Museveni ahitamo kubafasha noneho burundu ngo basubire mu gihugu cyabo bari kubutegetsi. Tanzaniya yirukanye abanyarwanda muri 2012.Abarundi baretse abanyarwanda bari barahungiye iwabo bazamukira muri Tanzaniya abize ku misoro y’abarundi nabatarize banyura mu ntambara bataha mu Rwanda.Kenya Afrika yepfo. Njyewe ubu abantu bose bazirukana umunyarwanda kubutaka bwe ahubwo nzajya mushimira. Ikibazo cy’umunyrwanda n’undi munyarwanda nta mpamvu yo kugitwerera abandi ubabuza amahoro kandi barakwakiriye igihe wari ugeramiwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *