• 20/01/2020 2:40 23

U Rwanda rwamaze imyaka 30 rufite abayobozi bagwingiye mu mitekerereze- Gen Mubaraka

  • Ati “U Rwanda ni igihugu kinini aha mubona ni Headquarter ”

Maj Gen Mubaraka Muganga avuga ko u Rwanda rwigeze kumara imyaka y’imfabusa ubwo rwategekwaga n’abategetsi babi bashyize imbere amacakubiri ashingiye ku moko agatuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Gen Mubarak avuga ko hari imyaka y’imfabusa u Rwanda rwamaze

Maj Gen Muganga yabivugiye mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango Patriotism Organization Rwanda w’Urubyiruko ruharanira gukunda igihugu cyahuje abanyeshuri biga mu ishuri rya Green Hills Academy, King David Academy yo mu mujyi wa Kigali na Saint Aloys y’i Rwamagana.

Yagarukaga ku mateka y’u Rwanda arimo asharira rwaroshywemo n’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bukanayishyira mu bikorwa bigatuma igihugu gicura umwijima.

Ati “Tubonamo ibyo bita dark past imyaka 30 y’imfabusa, abari mu buyobozi icyo gihe baragwingiye.”

Gen Mubaraka waganirizaga urubyiruko, yarubwiye ko abari urungano rwabo muri iriya myaka bahagurukiye kurwanya akarengane kari karakorewe ababyeyi babo baravukijwe amahirwe yo kwisanzura mu gihugu cyabo kubera ubwoko bwabo.

Avuga ko u Rwanda rwongeye kuba rushya nyuma ya 1990 ubwo Perezida Paul Kagame wari uri mu kiciro cy’urubyiruko we na bagenzi be batangiraga urugamba rwo kubohoza igihugu.

Ati “Imyaka 30 Isi twarayiririye ngo idufashe dutahe ariko bikaba imfabusa, umutegetsi wari uriho icyo akavuga ati ‘u Rwanda ni ikirahuri cyuzuye amazi ushyizemo ikindi gitonyanga ibirimo byameneka’.”

Avuga ko indangagaciro zaranze Ingabo zari iza RPA zakomeje kwimakazwa n’umuryango RPF Inkotanyi wazishinze ubu Leta y’u Rwanda iriho uyu munsi ikaba iha agaciro abaturage bayo bakagira uburenganzira bungana mu mahirwe ari mu gihugu.

Gen Mubaraka Muganga avuga ko aka gaciro k’umuturage gaha inshingano abayobozi ku buryo igihe cyose bashyira imbere icyagirira neza abanyarwanda.

Yatangaga urugero ati “Iyo umuturage yiyahuye ku giti ke, nkimara gutanga raporo mu bayobozi bakuru, mbona message ikurikiraho ivuye kwa Perezida wa Repubulika ati ‘uwo muntu yiyahuye kubera iki? ni ukubera ko mutamuhaye ikizere cyo kubaho’ nkasubiza kandi ari umuntu wiyahuye ku giti ke.”

Avuga ko u Rwanda ari igihugu cya rutura

 

U Rwanda ni igihugu kinini aha mubona ni Headquarter

Gen Mubaraka Muganga wanagarutse ku ijambo u Rwanda rwaharaniye kandi rukaba rumaze kuribona mu ruhando mpuzamahanga, yagarutse ku gihugu kimwe cyo mu karere cyari cyarahungiyemo bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside cyashatse kwanga kubohereza.

Ngo icyo gihe umukuru w’icyo gihugu yasuzuguye ingabo z’u Rwanda zari zimaze kubohoza igihugu avuga ko ari iz’agahugu gato, ariko zikaza kwerekana ko imbaraga zazo ziruta kure iz’icyo gihugu gikubye u Rwanda inshuro zirenga 80.

Ati «U Rwanda ni uruhugu runini cyane ntimukarurebere ku ikarita kuko ni twe duhitamo aho rujya, uyu munsi turavuga tuti genda ugere Boston, ejo rugere Canada kandi rukagerayo, turi uruhugu runini rero hano gusa ni Headquarter. »

Avuga ko ibi byose byagiye bikorwa kubera imbaduko yo gukunda igihugu yaranze RPF n’ubu igikomeje kuyiranga, agasaba urubyiruko kugendera muri uyu murongo mwiza rwahawe n’ubuyobozi bwarwo.

Muvunyi Kayumba Fontaine uyobora Patriotism Organization Rwanda avuga ko abari kubyirukira mu Rwanda basanze igihugu gitemba amata n’ubuki ariko ko ibi bikwiye kuba nk’umwenda rwahawe n’abagize uruhare kugira ngo bigerweho kuko babanje kurandura amateka mabi yaranze u Rwanda.

Ati «Ntitugomba kujya muri confort zone ngo twiyicarire gusa ahubwo biduha inshingano bikanatwibutsa ko ibyiza dufite uyu munsi birashoboka ko turangaye twasubira iyo twavuye. »

Avuga ko mu biganiro bakunze kugirana n’urubyiruko rugaragaza imbaraga zidashidikanywaho zo gukomeza kubaka igihugu ku buryo hari ikizere cyo gukomeza kugera ku byiza.

Mubarak yaganirije uru rubyiruko
Kayumba avuga ko ababyiruka ubu bafite umwenda bagomba kwishyura
Bishimiye impanuro bahawe na Gen Muganga

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Ibyo jenerali avuga nibyo pe! Republika ya mbere n’iya kabiri zabaye imfabusa. None dukataje mu kwiyubakira igihugu dukora ikinyuranyo: kwica inzirakarengane ubu byabaye ikizira, nta muturage ugihohoterwa n’inzego zishinzwe umutekano, ntawucyamburwa ibye na Leta cyangwa ngo ibyangize nta ngurane, imirire mibi iriho iracika, ireme ry’uburezi rihagaze neza, buri muturage ararwara akivuza nta nkomyi, turi intangarugero mu gucunga neza ibya Leta, amazi n’amashanyari biri hafi kugera kuri bose kandi ku biciro biciriritse, ubushomeri mu gihugu bwaragabanutse cyane, kandi hejuru y’ibyo byose, turubaka amagorofa menshi ateye amabengeza mu mujyi wa Kigali, turagura indege umwaka ku wundi, n’imodoka z’imizindaro ari nako turushaho kugabanya ubusumbane hagati y’abakene n’abakize. Niyo mpamvu amahanga adufata nk’icyitegererezo, akaza kutwigiraho.

  • Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, abasirikare bakuru bacu bakora umutekano, bagaha umurongo politiki igihugu kigenderaho, bakitanga no mu buyobozi bw’inzego za Leta, bakaba abashoramari mu gihugu, bagahiga abandi bubatsi b’ibikorwa remezo Leta itangira amasoko, bagatanga amasomo meza mu mashuri nk’iri Mubaraka yahaye ruriya rubyiruko, ndetse bajya mu kiruhuko cy’izabukuru bakajya no mu buyobozi bw’amadini menshi nayo bakayateza imbere. Congratulations.

  • Yego wa comments we! MUHAKWA na MUSANABERA mupfana iki?!! Urwo barwita urufefeko!

  • Kugwingira ni inambo ijambo abantu badakwiye gupfa guhoza mu kanwa, kuko umwana wagwingiye ku mubiri agwingira n’ubwonko, n’imitekerereze ye ikagwingira. Kandi turabizi ko abana barenga 38% bafite icyo kibazo mu gihugu. Jenerali Mubaraka se ubwo arashaka kuvuga ko bazakora nk’ibyo abayobozi ariho yamagana bakoze? Jye sintekereza ko abantu bagwingiye mu mitekerereze kubera kugwingira mu bwana bwabo bashobora gutegura jenoside ngo banayishyire mu bikorwa. Biriya birimo ubwenge bwubakiye ku rwango nta kindi. Kandi n’ubu abatubakira ku rukundo no ku Mana (kuko ari yo rukundo), bose baba barushywa n’ubusa. Ahatari urukundo nta kibi kiba kitahashoboka. Haba mu mutima wacu haba no mu gihugu.

  • Bene iyi mvugo ishaka gusobanura ko hari abanyarwanda baremewe kuruyobora n’abandi badakwiye kubirota, ijyana igihugu mu macakubiri y’agatereranzamba. Izi mbwirwaruhame z’abajenerali bacu, zikwiye kujya zigenzurirwa hafi n’ababakuriye mu buyobozi bw’igihugu. Muri iyi minsi zirakarishye cyane. Kuki zigenda zirushaho kugira ubukana kandi tuvuga ko ubwiyunge tubugeze kure?

  • Nanjye ntyo rwose sinzi uruyuki rwabadwinze murino minsi.

  • Ariko mfite impungenge ko abantu batari kubona propaganda yurwangano iri kubibwa nabayobozi bacu bamwe! Leta zabanje zakoze amakosa ari iyi leta nayo mbona ntasomo yabonye.

  • Mu gihugu icyo ari cyo cyose, impunity (kudahanwa) ikivamo nuko abataragizweho ingaruka n’ibyaha bakoze, cyane cyane iby’ubwicanyi, bumva kongera kubikora cyangwa kubikomeza nta kibazo kirimo. Bityo bakabikomeza igihe cyose nta kanyafu karabageraho.

  • Uzave muriyo headquarter yawe maze ufate indege ujye USA, Canada nta visa ufite uzabona urwo ruhugu uvuga uko ruganga bakulije indege ngo usubire iyuvuye. Cyangwa ujye Bujumbura, Kinshassa cyangwa Uganda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *