• 12/12/2019 9:01 20

U Rwanda rwakiriye neza gutsinda kwa ANC mu matora y’Abadepite

Ishyaka riri ku Butegetsi muri Africa y’Epfo, ANC ni ryo ryatsindiye kuobora Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko agiye guhangana n’imigenzere mibi yaranze bamwe mu bayobozi ba ANC. Iyi nkuru yageze n’i Kigali, Perezida Paul Kagame yishimiye iyi nstinzi y’ishyaka ANC.

Perezida Paul Kagame na Cyril Ramaphosa bahuriye muri Mauritania muri Kamena 2018 (Photo Flickr)

Kuri Twitter, Paul Kagame yanditse ati “Kuri Cyril Ramaphosa, ku bw’instinzi mwari mukwiriye. Tubifurije, ANC n’abatuye Africa y’Epfo guhirwa! Twiteguye gukomeza imikoranire ikomeye hagati y’Abaturage n’ibihugu igamije intego dusangiye y’iterambere.”

Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma yo gutangazwa kw’amajwi, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko agiye gusukura ishyaka riri ku butegetsi rya African National Congress (ANC), agakuramo imigirire mibi kugira ngo arwanye ruswa.

Ubwo yari Johannesburg yashimiye abatoye, kandi avuga ko batanze ubutumwa bwumvikana.

Ramaphosa yavuze ko kuba mu mateka ANC yabonye amajwi make ugereranyije n’ibihe byatambutse (58%) ari ikimenyetso cy’uburakari bw’abatoye.

Yavuze ko atazahitamo abayobozi bakora baharanira kuzuza imifuka yabo.

Ishyaka ANC riri ku butegetsi kuva Nelson Mandela yatsinda amatora mu 1994, icyo gihe ingoma y’Abazungu ba gashakabuhake nibwo yahirimye.

Ubungu buhagaze nabi, ruswa n’ubushomeri bukabije bwiganje mu rubyiruko biri mu byateye ANC gutakarizwa ikizere mu matora nubwo ari yo yatsinze.

Perezida Ramaphosa yasimbujwe ku buyobozi bwa ANC uwari Perezida Jacob Zuma 2017, wegujwe atarangije manda kubera ibirego by’uruhererekane bijyanye na ruswa.

Jacob Zuma iteka yahakanye ibyo birego.

Ramaphosa yavuze ko azahangana n’ibyo bibazo byose. Ati “Tuzegera abo bantu bose bagiye bagaragaza ibitagenda neza.”

Yongeyeho ati “Twize amasomo menshi. Twumvise abaturage ba Africa y’Epfo. Twumvise ubutumwa nyabwo bw’ibyo badukeneyeho.”

UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Heh! Ngo u Rwanda rwakiriye neza…? Iyo rubyakira nabibse byari kugira ngaruka ki kuhazaza ha Afutika y’epfo?!

    Mwubikiriye iki da?! Ko inzandiko nk’izi hari ikindi iiba kiziri inyuma?! Kayumba Nyamwasa baramuduha?!

  • Harya ambasaderi wabo yari yagaruka kuva twashwana kubera ibigarasha bakamuhamagaza? Ba bakozi twirukanye kirya gihe baragarutse? Umuturage yakwivugira ko diplomatie bayibona nk’amacenga tukamwita injiji.

  • Buriya duteye intambwe isaba ubutwari bukomeye yo kwiyunga n’abayobozi b’ibihugu duturanye, abaturage babyo tukongera kugenderana no guhahirana, mbona byafasha kurusha kuguyaguya Afrika y’Epfo tukaba ari byo tugira icyihutirwa ku mubano n’abaturanyi twahoze dusangira akabisi n’agahiye. Kudahahirana nabo nyamara bikenesheje benshi pe! Wa mugani wa Byumvuhore, reka nanjye ngire nti: NIMUCE INKONI IZAMBA RUBANDA IRABABAYE.

  • Twari dusanzwe tubanye nabi n’ibihugu by’abaturanyi, na Kenya ducengana, kimwe na Africa y’Epfo, none numvise n’abanya Benin batangiye kutwikorera. Abaturage babo ari bo bahohotera abanyarwanda na Rwandair yacu ngo kubera amatora aherutse. Nk’aho ari twe twagiye gutora Patrice Talon!! Ibi ni ibiki ra?

  • @Gahinda. Umuntu ajya akunda kumbwira ngo “Habana abashaka”. Ubwo rero nanjye nuko nkubwiye. Iyo ubana nudashaka byitwa ” Kwihoma”. Kandi imunyarwanda yatavuze ngo “Iyo amazi akubwiye ngo ntunyiyuhagire iravuga uti nta mbyiro mfite”. Kandi ngo ” Uhonga umwanzi amara inka”. Abo ushaka ko tubana nibo batwipakuruye ngo kuko “Bari bazi ko tuzapfukama” ngo kuko “Aribo batugize, tutabaho tutabafite”. Ariko bareke babanze babone ko nta nicyo bavuze mu buzima bwacu, nyuma bazizana. Israel hari igihugu baturanye kibayeho neza kuyirusha? Ihahirana nande?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *