• 08/12/2019 9:28 48

U Rwanda rwakiriye inyubako y’ibiro bishya bya Minisitiri w’Intebe yatanzweho miliyoni 27$

Kuri uyu mbere abayobozi b’inzego zitandukanye mu Rwanda, bayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, bashyikirijwe inyubako nshya izaba irimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na Minisiteri zinyuranye n’ibigo bya Leta, iyi nzu yubatswe n’Ubushinwa yatanzwe na Visi Perezida wa Sena yabwo, ZHENG Jianbag, yuzuye itanzwaho miliyoni 27$.

Inyubako izaba irimo Ibiro bishya bya Minisitiri w’Intebe n’ibindi bigo bya Leta yubatswe ku nkunga y’Ubushinwa

Iyi nzu (Administrative office Complex) yubatswe kuva mu 2016, yuzuye nyuma y’amezi 33.

Minisitiri w’ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yavuze ko inzego zimwe na zimwe za Leta zitazongera gukodesha kuko zabonye inyubako nshya kandi izamara igihe kirekire, ngo bigiye kugabanya amafaranga yagendaga ku bukode.

Ati “Iki ni ikintu gikomeye twishimiye kuko ni inyubako igezweho, ijyanye n’ikerekezo cyacu bikaba bidufashije ku buryo uko tugenda dutera imbere ni nako twongera inyubako za Leta kuko haveho ikintu cyo gukodesha. Kuko gukodesha bitwara amafaranga menshi.”

Muri iyi nyubako ibikoresho byayubatse 30% byaturutse mu Rwanda naho 70% bituruka mu Bushinwa.

Minisitiri Gatete yabajijwe niba u Rwanda rwizeye umutekano w’iyi nyubako

Iki kibazo kirimo impungenge cyabajije nyuma y’amakuru ko Abashinwa bubatse inyubako y’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa muri Ethiopia, ariko bagashyiramo uburyo bazajya babona amakuru y’ibivugiwe muri iyo nyubako mu ibanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Minisitiri Gatete Claver ati “Iyi nyubako yarangiye kubakwa mu kwezi kwa kabiri, haje intumwa z’impande zombi kuyisuzuma (Joint Verification Team), kugira ngo barebe ibiyigize, ndetse no mu gihe cyo kubaka hari abantu ku ruhande rw’u Rwanda bayigenzuraga umunsi ku wundi mu gihe yubakwaga.”

Yavuze ko nta kibazo kindi gihari kuko igenzura ryakozwe mu buryo buri tekiniki.

Ati “Twabizeza ko nta kibazo gihari kijyanye n’ibyabaye mu nyubako ya AU i Addis Ababa.”

Muri Kamena 2019 nibwo inzego zizatangira gukorera muri iyi nyubako nshya.  Ubusu bw’iyi nzu ni  m²16 000,  yatanze akazi ku bantu 300 bakoze imirimo inyuranye.

Izaba irimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, iy’Ubutabera, na Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko (RLRC).

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard na Visi Perezida wa Sena y’Ubushinwa, ZHENG Jianbag bafungura ku mugaragaro iriya nyubako
Ni inzu Ubushinwa bwatanze ikiguzi cyayo cyose
Abayobozi bari bahagarariye u Rwanda bayobowe na Minisitiri w’Intebe, naho ab’Ubushinzwa ni ZHENG Jianbag
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb.Claver Gatete yavuze ko umutekano w’iyi nzu wizewe
Hari n’abandi bayobozi benshi baturutse mu Bushinwa
Abayobozi bo ku ruhande rw’u Bushinwa n’u Rwanda bari bitabiriye uyu muhango

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Ndumiwe koko! Inzu yatashywe koko bayishyiraho ibisharagati? Ubu se mwabuze ifoto ifatika y’uko imeze yuzuye ? Umuseke mwivugurure kabisa

    • @Davido; nibaza ko hari ubwo ifoto y’imbere mu nzu itashoboka urugero bitewe n’umutekano wayo.

  • Nje hano kuri iki kinyamakuriru nzanywe no kunenga(murambabarira)!
    Bamwe mu banyarwanda turi injajwa. Reka mbibibutse tutagiye kure. Nta mezi 3 arashira mu gihugu cy’uburundi nabo batashye ibiro bishya bya Perezida(Presidence) byubatswe n’abashinwa/Ubushinwa. Abanyarwanda bamwe barayavuze urufuzi ruraza! Ngo nta gihugu gikwiye kubakirwa Perezidansi n’ibihugu by’amahanga! None ntiharashira umwaka, dore Primature nshya iruzuye! Harya yo bababwiye ko yubatswe n’angahe yavuye mu kigega cya Leta y’u Rwanda?!

    Kucyi twihutira kugaya ko kunenga iby’ibandi natwe tutari ba miseke igoroye?! Twe Presidence yacu si impano y’ubufaransa?!
    TUBIZIRIKANEHO

  • Eehhh, ni byiza! Arko nizereko ibyo gishinwa byanditse ku marebo bahita bahasiga irangi bikavaho kuko ndumva ntampamvu yabyo, niba inahari better to use english.

    • Ubukoloni si ikintu kweli. Uti “…niba inahari better to use english”!!! Kuki se udasaba nibura ko byandikwa mu kinyarwanda? English ni ururimi rwa sogokuru wawe? hhhh

  • Niba aba china barakuraga 70% byo kubaka iwabo ntakabuza ko harimo ibanga kuko abatekisiye bacu bari kurwego rwo hasi kubashushanya bahahagaze biroshye cyane. Iyi mitanenwa abashinwa batwubakira hari uwuzuye iburundi ntago ari impuhwe ndizereko bafitemo inyungu zizamenyekana nitumara guhumuka kuko turacyari mugicuku. Ibi bihugu bidukoreza muyindi sura kandi birumvikana rwose baba badutamitse

  • Kuva inzu ari impano ya abachina ndumva bakandikaho ibyo bashaka bumvikanye na leta y urda uhisemo icyongongereza kuki adasisemo igifaransa cg igisayire wenda ikiganda…. Ikinyarwanda cyaruta kuko inzu yahawe abanyamahanga ntago yahawe abongereza

  • Hah nt kuntu bakibaho ikinyarwanda???? Kandi twarabaye aba metis birabura???????? half british ibi bindwaza agatima ntababeshye aho abanyarwanda basigaye banga ururimi rwabo ku ngufu mbese baruhunga nkurwabacumuyeho??? ubundi bakabeshya ngo bishimiye kuba bari abanyarwanda ???Kandi wa mubaza akagusubiza mu bindi birimo
    Atari uko atazi ikinyarwanda atari uko yavukiye wenda hanze cyangwa se abe ari umunyamahanga
    Mbese kuvuga ikinyarwanda uba ngo uri injiji inkandagirabitabo yujuje ibyangombwa ????Rwanda uraganahe none uyu aha nawe ngo ni ba sibe igishinwa bandike mu cyongereza???? Iki gihugu ni cya abanyarwanda si ubwongereza cyangwa ubushinwa nubwo mwanga ikinyarwanda harubwo muzabyuka mugasanga twabyanditseho mu kinyarwanda neza cyane ibyo byongereza ki ibifaransa ni ibishinwa bijye biza nyuma yu ururimi rwa mbyaye?????????????????? indoto nimwe Kandi nzayigeraho nuko umuntu wese wu umuzungu azajya abona akazi amaze kubona certificat yi ikinyarwanda
    Iryo shuli ndi kurihirimbanira mu bitekerezo no mubikorwa nuzantanga azabikore ariko buri munyamahanga ajye mu ishuli ryikinyarwanda tumuhe igihe hano natwe bizatwingukira na abarimu babone urufaranga di??? batsindwe basibire nibwo bazubaha uru rurimi natwe batwubahe
    Njye ko nkora test yabo yicyongereza Kandi nkizi nkagomba certicat ya british kugirango mbakorere#### bikwiye guhinduka
    #### kinyarwanda kabeho❤️❤️❤️???

  • Yewega Kheria, witwa Kheria se unaniwe Kwitwa Mukamusoni cg Nyihabanabakize cg Nyirakimonyo! Mwagiye mwemera ko hariho abafite ingufu n’agafaranga. Mukareka tukayoboka tukivugira uruzungu ko yenda natwe twazabona umugisha nk’uwabo.

  • Ok! Nta mpamvu yo kwitotombera impano. None se murifuza kom inkunga nk’ iyi twayijyana muri Russie CG Mu Bufaransa. Gusa twizera ko mu bihe bizaza tuzaters imbere tukigira. Naho ibindi ni ugupinga ibikorwa n’ abayobozi kandi ibi si ugusabiriza Mu muco ukuruta arakuremera.

  • Uruzungu ntago ndwanze rega ikibi kuko ikinyarwanda bagitembagaza burundu byo ikizungu kirakenewe ariko ikinyarwanda nacyo cyubahwe cyandikwe ntigihishwe nkaho giteye igisebo cyangwa ikimuga bahisha munzu
    Inzu zikomeye zanditswe mu byongereza no mu bifaransa ariko zanditswe mu kinyarwanda rwamenyekana kurenza
    Ibaze iyo Kigali convantion center iza kuba ikinyarwanda uzajye kureba umubare uyizi ni mwinshi cyane bamwe
    Njyewe sindwanya indimi za amahanga ndarwanya ko Ikinyarwanda gihishwa nkaho kitakiri mu Rurimi Rwacu sitwe twenyine dufite ururimi rutari international kuko Sweden , denimarj na Norge ibirimi ntabyo ni nki ikinyarwanda ariko kuko babyubashye bakavuga agaciro nta wivuga icyongereza, igifaransa aza kubategekesha izo ndimi zabo bakoloni bavuga ibyabo bakandika ku mazu yabo mu kirimi cyabo
    Kandi nta wubirusha gukira no kubaho neza no kwisanzura mu rurimi rwabo gakondo
    Nutazi icyongereza ntawubimusekere
    Ahubwo wasekwa uvuze nabi ikirimi cyawe gakondo
    Byose ni imyumvire mike tukigitiye no kumvako bidashoboka kuko ibyo bihugu bya scandinavie bakoresha indimi zabo gusa Kandi bikaba ihame kuri buri wese
    Ibyo kibyo natwe abanyarwanda twagashyizemo ingufu
    Ubundi icyo cyongereza ni igifaransa nabyo ukabimenya nta kibi ariko tugakoresha ikinyarwanda hose byadufasha Kandi bizageraho bibe
    Kuko nibwo tuziga tukamenya kurenza ubu twiga ibyo yiyumvamo kubera indimi zabandi
    Tuvumbure, twukake inganda
    Naho tukiri mubyo tutumva neza ndakurahiye tuzajajaba kugeza ku iherezo
    Naho kwitwa kheria byo ntaho bihuriye buri wese yitwa agendeye kucyo izina risobsnura Kandi ngira ni izina gakondo ryanjye ndi umukristu nabatijwe gutyo ibyo ki mu myemerere twese nti twemera bimwe icyangombwa ni ukubaha icyo buri wese yemera Niko mbyumva

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *