U Rwanda rwakiriye impunzi n’abasaba ubuhunzi 133 bavuye muri Libya - UMUSEKE

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abasaba ubuhunzi 133 bavuye muri Libya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi , yatangaje ko u Rwanda rwakiriye icyiciro cya Gatandatu cy’impunzi n’abasaba ubuhunzi 133 bavuye muri Libiya .

                                                          Impunzi 133 nizo zageze mu Rwanda zikuwe muri Libiya.

Aba bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 15 Nyakanga 2021, babanza gupimwa COVID-19 , bagategereza guhabwa ibisubizo bakabona kwerekeza mu nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera aho basanga bagenzi babo baje mbere.

Muri Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwakiriye ikiciro cya mbere cy’impunzi ubwo rwagaragazaga ubushake bwo kwakira Abanyafurika bose bari mu bibazo muri Libya.

Bikorwa byisunze amasezerano y’impande eshatu yiswe Emergency Transit Mechanism yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • IMPUNZI hafi ya zose zo ku isi,zahunze kubera Intambara zibera mu bihugu by’Abaslamu:Libya,Syria,Yemen,Afghanistan,Somalia,etc…Ni ryali Ubuhunzi buzavaho burundu?Ku munsi w’Imperuka wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose barwana,hamwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza (abajura,abarya Ruswa,abasambanyi,abakora amanyanga,abikubira imitungo,etc…).Hanyuma Imana ishyireho ubutegetsi bwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Nguwo umuti rukumbi w’Ubuhunzi n’ibindi bibazo byose isi ifite.Urupfu n’Indwara bizavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,haguruka ushake Imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzwe.Gukuba na zero ubuhanuzi bwa bible,ukibera mu by’isi gusa,nabyo bizabuza paradizo abantu nyamwinshi,ndetse barimbuke kuli uwo munsi “uteye ubwoba cyane” nkuko Yoweli 2:3 havuga.

  • Kuva na kera,abaslamu bakunda intambara.Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu bamucaga umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari Umuslamu agomba kwicwa,ngo ni Umukafiri.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *