• 15/12/2019 12:35 26

u Rwanda ruzasubira muri AGOA nirwisubiraho ku bijyanye na ‘caguwa’ – Nagy

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Wungirije Ushinzwe Africa, Tibor Nagy yavuze ko Amerika yahagaritse by’agateganyo u Rwanda mu bihugu bifite amahirwe yo gucuruzanya na yo hagendewe ku masezerano y’ubufatanye na Afrika (AGOA) ariko ngo gusubiramo bizarusaba kwisubiraho ku mwanzuro warwo wo guca caguwa.

Tibor Nagy ni Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Africa

Mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza ya Carnegie Mellon ishami ry ‘u Rwanda kuri uyu wa mbere, nyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame ku Cyumweru, Tibor Nagy yavuze ku kemezo cya America cyo guhagarika u Rwanda by’agateganyo mu masezerano ya AGOA.

Umunyeshuri yari amubajije impamvu Amerika ivuga ngo ishyigikiye iterambere ry’inganda muri Africa kandi ikabangamira imyanzuro yatuma izo nganda zitera imbere nk’uw’u Rwanda wo guca caguwa.

Tibor Nagy ati: “Igihugu kimwe gifata umwanzuro ikindi kigafata uwundi kigisubiza. U Rwanda rwafashe umwanzuro ariko ndizera ko ruzisubiraho. Niyo mpamvu tutarukuye muri AGOA ahubwo twaruhagaritse by’agateganyo. Tuzakomeza kuganira.”

Nagy utigeze akomoza na gato ku byo yaganiriye na Perezida Kagame, yashimangiye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu Amerika yishimira gukomeza gukorana na cyo binyuze mu mubano ushingiye ku kuri, ubwubahane n’ubufanye.

Ati: “Tuzakomeza guhuza ibigo by’abikorera n’abashoramari byo mu Rwanda na Amerika kugira ngo bifashe Leta gutera intambwe yo kwigira.”

Avuga ko uretse umubano ushingiye ku gufasha u Rwanda mu by’ubuzima n’umutekano, Amerika izakomeza gushyigikira uburezi mu Rwanda nk’imwe mu ntwaro yo guteza imbere ‘inovasiyo’ no gukemura ibibazo u Rwanda rufite harimo nko kubura abahanga ‘engineers’ bafite ubumenyi buhambaye.

Ati: “Nta kindi kiza cyagaragaza gukomera k’umubano w’u Rwanda na Amerika nko gutangiza ishami rya Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU) muri Africa kandi rikaba riri mu Rwanda.”

Robert Ebo Armah Sekum, umwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza, yemeza ko we na bagenzi be bishimiye uru ruzinduko rwa Tibor Nagy kandi ko bungukiyemo byinshi ku mubano wa Amerika na Africa.

Perezida Donald Trump yakuye u Rwanda muri AGOA muri Werurwe 2018 nyuma y’uko u Rwanda rwanze kwisubiraho ku kemezo cyo kuzamura imisoro ku myenda ya caguwa irwinjiramo mu rwego rwo guteza imbere ikorerwa mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wasabaga u Rwanda kuba rwakuyeho imbogamizi ku icuruzwa ry’imyenda yambawe, “caguwa” ituruka muri Amerika mu gihe kitarenze amezi abiri. U Rwanda rwanze gutsimbuka ku mugambi warwo ruvuga ko rugamije guteza imbere ‘Made in Rwanda’.

Itangazo ryasohowe na Leta zunze Ubumwe za America ku bijyanye n’ikemezo cyafatiwe u Rwanda, ngo caguwa yavaga muri America iza mu Rwanda ifite agaciro ka $330,000 mu gihe ibicuruzwa byahanwe u Rwanda rwoherezaga muri America bifite agaciro ka $460,000.

Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ejo ku cyumweru, Nagy yavuze ko mu byo baganiriyeho harimo uburyo bwo gushyigikira ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umutekano n’amahoro mu Karere u Rwanda rurimo.

Yaje mu Rwanda akubutse muri Uganda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru muri Uganda yavuze ko uruzinduko rwe ntaho ruhuriye n’ibibazo ibihugu byombi by’abaturanyi bifitanye.

Yavuze ko ibihugu byombi bigomba kwicara bikikemurira ibi bibazo kandi ko Perezida Kagame na Yoweri Museveni ari bo bakwiye gufata iya mbere.

Yavuze ko US iakomeza ibiganiro n’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere
Ikiganiro cye cyabereye muri Carnegie Mellon University ishami ryayo ryo mu Rwanda

MANIRAKIZA Dieudonne
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Amasezerano ni amasezerano. Niba leta yarasinye amasezerano, yagombaga kubanza kureba niba ayo masezerano atabangamiye gahunda z’iterambere. Ibyo ntabwo ari Abanyamerika bazaza kubiturebera. Buri gihugu kireba inyungu z’abaturage bacyo. Made in Rwanda ibihugu Byose birayikoresha. Hariya hari Rwanda ushyireho ibindi Bihugu byo ku isi. Nk’uko abayobozi bacu bahora batubwira ngo ibindi bihugu bitugirira ishyari bazajye bamenya gufata ibyemezo bidahubukiyeho. Murakoze.

  • Ntabwo nabo tuzabapfukamira. Twahitamo gupfa cyangwa tukabiyahuiraho. Turi muri Made in Rwanda bitabaye ibyo tuzasubira mu ndaki.

  • Igitekerezo cyawerugamba we urumuswa gusa ibyuvuga ntubizi!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *