• 15/12/2019 4:41 09

U Rwanda rushaka amohoro, rukabana n’amahanga, rugahahirana na yo mu bwubahane – Kagame

Mu ishuri rya Gisirikare rya Gako, Perezida Paul Kagame yatanze ipeti rya Sous Lieutenant ku basore n’inkumi 320, yabasabye guharanira amahoro bakoresheje ubumenyi bahawe, akaba yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro kandi rukabana neza n’amahanga, rugahahirana na yo mu bwubahane.

Perezida Paul Kagame atemberezwa mu masibo anyuranye ya ba Offisiye barangije amasomo yabo

Abasoje Kaminuza bamaze umwaka, bane bigiye mu mahanga, abandi bamaze imyaka ine biga amasomo ya gisirikare.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Ugushyingo yashimiye aba ba Offisiye basoje umurimo, avuga ko bakoze.

Ati “Abasoje amasomo amaze umwaka, n’abamaze imyaka ine, bose basabwe ubuhanga no kwitanga, umwete no kutarambirana, uko tubashimira namwe mwishimire ibyo mugezeho, bikwiye kububakamo imbaraga kugira ngo murusheho gukora byiza, gukora cyane, ndetse kugira ngo mu bihe biri imbere uko imirimo yiyongera niko namwe muzagenda mutera imbere, mufata inshingano zirenze izo mwanyuzemo mu myaka ishize.”

Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, zifatanyije, n’abaturage ngo zifasha u Rwanda, kugira ngo rube ruri aho rugeze uyu munsi.

Ati “Izo ngabo zirinda ibyubakwa n’Abanyarwanda, ni zo ngabo ziriho, niwo murimo wa mbere, ingabo zikubaka kandi zikarinda n’amahoro n’umutekano, igihugu gikenera, ibihugu byose bikenera kugira ngo amajyambere n’ibindi bishobore kuboneka. Birumvikana ko buri wese agira uruhare, twese twafatanya, uruhare rukaba runini bikagaragara mu ntambwe igihugu kigatera imbere.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko byose bitagerwaho, ngo bisaba imyitwarire myiza mu buzima busanzwe no mu mwuga.

Ku mwuga w’igisirikare, Perezida Kagame yavuze ku bwiza bwawo, ko ari umwuga mwiza buri wese akwiye guhitamo.

Ati “Ndashimira mwe murangije amasomo mu byiciro bitandukanye kuba mwarahisemo uyu mwuga, ni umwagu ubamo gukorera igihugu, kukitangira, ni umwuga w’abashaka kubaka igihugu, ni umwuga ushimishije. Ni umwuga uha agaciro abawurimo bikanagera ku gihugu muri rusange.

Ni umwuga wo kurinda Abanyarwanda, bagatunga, bagatunganirwa, byose bisaba ubwitange, mwarabibonye mu masomo, mu mahugurwa mwabonye, mwarabihuguriwe, igisigaye ni ugushyira ubushake bwanyu mu bikorwa.”

Perezida Paul Kagame na we yavuze ko agiye guhitamo yahitamo kuba Umusirikare.

Yasabye abarangije kumva ko ikiruhuko bagiye guhabwa kitazaba icyo kwibera iwabo no mu muryango, ngo bitegure ko igihe byaba ngombwa bagahamagarirwa inshingano bahita bagenda.

Asoza ijambo rye, Perezida Kagame yakomoje ku mahoro ajyanye n’inshingano y’aba basirikare bashya no kurinda igihugu, avuga ko amahoro aharanirwa, ndetse asa n’utanga ubutumwa ku mwahanga ashotora u Rwanda.

Yagize ati “Ntekereza ko bidateye ubwoba, kuko mwe muba mu buzima mwateguriwe, n’ibibazo byahungabanya abandi mugira uko mubyifatamo, nange ngiye guhitamo nahitamo uyu mwuga n’abandi bifuza kuwuhitamo turabibahamagariye, turifuriza igihugu ibyiza, bizakomeze bibashingireho mwumve ko igihugu ari icyanyu, ari mwe mugitunganya mufatanyije n’abandi Banyarwanda, buri wese agatera imbere, tukabana,

Turifuza igihugu cy’amahoro, amahoro ntapfa kuboneka gutyo, abantu barayaharanira kandi hari uburyo mwateguwe, ntibizananirana kubyuzuza, tukabana n’abandi, n’amahanga tugahahirana, tukubahana, ibikwiye gukorwa murabizi, ariko iteka ntabwo ibintu bihora byera de, hari ubwo abantu babusanya, banduranya, ngira ngo ariko twateguriwe gukemura ibibazo nk’ibyo mu nzira itewe n’uko ibyo bibazo biba byaje. Mwahisemo inzira ikomeye ariko ibategurira ibyiza biri imbere.”

Yashimiye ababyeyi baretse abana babo bakajya mu gisirikare, abasaba no kuzabaherekeza no mu bindi bijyaye n’imirimo bagiye guhangana na byo.

UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Guhayagiza Niki? Be serious

  • Ni byiza ko ingabo zirinda igihugu.Ariko byagaragaye ko kenshi icyo bita “ingabo z’igihugu”,usanga ahubwo ari “ingabo zigamije kurinda abantu bamwe”.Urugero,reba ibyo Presidential Guards muli Uganda bakorera abaturage.Muribuka ko baherutse gukubita Abadepite bangaga gutora itegeko riha Museveni gutegeka ubuzima bwe bwose.Muribuka ko mu ntambara ya 1990-1994 yo mu Rwanda,abasirikare ba Leta byitwaga ko barwanirira igihugu.Nyamara ni agatsiko k’abantu barwaniriraga.Mu ntambara ya Idi Amin,ntabwo abasirikare barwaniriraga Leta,ahubwo barwaniriraga agatsiko.Ni nako bimeze mu bihugu byinshi byo ku isi.Ugasanga igihugu kiragura intwaro zo kwica Abenegihugu,nyamara byitwa ko ari Intwaro zo kurinda igihugu.Nicyo gituma bamwe banga kujya mu gisirikare.Reba Ingabo za DRC,Zimbabwe,Burundi,Congo Brazza,Gabon,Uganda,Tchad,etc…Zibereyeho kurinda inyungu z’agatsiko k’abantu.Nyamara Radio na TV bya Leta zivuga ko ari ingabo z’igihugu.

    • So what???and Now what????what do you mean???

  • Kirenga, ngaho se tanga n’ingero z’uyu munsi mu Rwanda uko bihagaze twumve icyo uri butubwire. Muyobewe iki se!!!

    • @ NTASHYA,urashaka ko avuga ibyo wifuza? Yavuze ko ingabo za Leta yavuyeho zarindaga “agatsiko”,nubwo zitwaga ingabo z’igihugu.Ni hake cyane muli Africa wabona ingabo z’igihugu nyakuri.Niyo mpamvu wa mugani bamwe banga kujya mu gisirikare.Kimwe n’abandi banga kujyamo bavuga ko imana itubuza kurwana no kwicana (abayehova).

      • Nange niko mbyumva.Hafi ya hose mu bihugu bya Africa Igisirikare kibereho kurinda gusa inyungu z’abantu bake bafite ubutegetsi.FPR irwana hagati ya 1990-1994,Radio yabo yitwaga Muhabura yasabaga Abasirikare ba Leta kureka kurwanirira Agatsiko ka Habyarimana.Ntabwo yabeshyaga byari byo.Nange niyo mpamvu ntashobora kujya mu gisirikare.gataza

  • “Ni umwuga wo kurinda Abanyarwanda, bagatunga, bagatunganirwa, byose bisaba ubwitange, mwarabibonye mu masomo, mu mahugurwa mwabonye, mwarabihuguriwe, igisigaye ni ugushyira ubushake bwanyu mu bikorwa.” NIZERE KO ABA BATABARIRWA MU BAZAKIMEZA KURASA UMUGENDA ABANYARWANDA B’ABASIVILI BADAFITE INTWARO.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *