• 03/12/2020 9:51 29

U Rwanda rubishatse twabana neza – Perezida Ndayishimiye

Umukuru w’u Burundi, Gen Evaritse Ndayishimiye ku wa Gatanu taliki 25 Nzeri, 2020 yahaye Abanyamakuru ikiganiro, ababwira ko kugira ngo umubano w’u Burundi n’u Rwanda ube mwiza bizaterwa na rwo.

Perezida Ndayishimiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu taliki 25, Nzeri, 2020

Yavuze ko muri rusange u Burundi bubanye neza n’ibihugu bigize Akarere buherereyemo ariko ko ‘aho ingorane ziri ari ikibazo cy’u Rwanda.’

Avuga ko nta Murundi n’umwe utazi ko u Rwanda rushotora u Burundi ndetse ngo n’ikimenyimenyi abatwitse inzu n’imodoka mu Burundi ubu bibereye mu Rwanda, kandi bamerewe neza.

Ati: “Ahubwo dukeka ko u Rwanda ruri kubategurira kuzadutera, kuko nta kiza bashakira Abarundi reka mbabwire.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko abavuze ko yise u Rwanda igihugu cy’ikiyorobetsi (indyarya) bamubeshyeye ahubwo akemeza ko yavuze ko ‘u Burundi bwumvikana n’ibihugu bitari ibyiyorobetsi’.

Yemeje ko ubuyobozi bw’igihugu cye ‘butazakorana n’igihugu icyo ari cyo cyose cy’ikiyorobetsi.’

Ati: “ Wajya gusangira n’umugenzi agacupa kandi uzi ko ari buze kugushyiriramo ishyano? Ubwo se wabyemera ngo ni uko we yakubwiye ngo uze mujye gutemberana?”

Umukuru w’u Burundi yavuze ko ku ruhande rw’u Burundi bo iyo bafashe abo yise ‘inkozi z’ikibi z’u Rwanda’ bahita bazisubiza u Rwanda kandi ngo ibyo bizwi n’amahanga.

Avuga ko kugira ngo umubano ube mwiza hagati y’u Burundi n’u Rwanda byaterwa n’uko u Rwanda rubishatse kandi ngo rubishatse byashoboka.

N’ubwo Perezida Ndayishimiye avuga ko nta mwanzi watera u Rwanda aturutse mu gihugu cye, bamwe mu bafungiye mu Rwanda bahoze mu mitwe ya FLN n’indi yashakaga gutera u Rwanda bamereye imbere y’inkiko ko bafashwaga n’ingabo z’u Burundi.

Paul Rusesabagina u Rwanda rwafashe rumukurikiranyeho gutera inkunga umutwe wa FLN-MRCD wagabye ibitero mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, aherutse kubwira The New York Times ko yisanze mu Rwanda kandi yari azi ko agiye mu Burundi guhura n’umuvugabutumwa mu rwego rwo gusobanura ibya filimi ye yise Hotel Rwanda.

Hari igitero giherutse kugabwa mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda bukaba byaravuze ko cyaje giturutse mu Burundi.

Hari amakuru kandi avuga ko Polisi y’u Burundi iherutse gutwara abana 5 b’Abanyarwanda bo mu Karere ka Gisagara kuko ngo bari bagiye ku butaka bw’u Burundi mu buryo budakurikije amategeko.

Ibi UMUSEKE wabibwiwe n’Umuyobozi w’Akarere, Jerôme Rutaburingoga.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko jyewe ndabona perezida w’u Burundi yaravugishije ukuri nyako abanyarwanda turi inryarya kabombo.

    • Niba uri indyarya ntabwo uhagarariye abanyarwanda bose.

  • Ariko se wowe uvugango turindyarya utecyerezako ibyo uburundi budukorera tubiyobewe twe duturiye umupaka abahungabanya urwanda ntibibereye mukibira hirya aha nonese abahungabanya uburundi wariwumvako bavuye murwanda?ntibaturuka congo?Ndayishimiye niyirukane ziriyanterahamwe ubundi abarundi tubane neza kuko duhuriye kuribyinshi imico yacu irasa ururimi rwacu rujya gusa nabavandimwe rwose urwanda twiteguye kubana neza nabaturanyi babishaka

  • Burundi maturite politique Ni zero

    • Nsubize wowe wiyise Mob n’abandi batekereza kimwe nawe kubera guhuma cyangwa guhumwa. Naguha ingero zirenze ebyiri kuko ni nyinshi zerekana ko maturité politiquey’u Budundi iruta iy’u Rwanda kure. Nizereko ariko wasomye amateka gato. Twese twakolonijwe n’ababiligi turi mu bwami. twaboneye ubwigenge umunsi umwe.Hamwe hategekaga abatutsi ahandi hategeka abahutu.Turebye muri 2020. Kuki mu Rwanda habaye jenoside? kuki Ndadaye yagandaguwe? Kuki yashyinguwe mu cyubahiro cya leta kimwe na Bagaza (umuhutu-umututsi) Kuki abakuru b’ibihugu babwo bafite aho bashyinguwe hazwi twe tukaba tutabaza aho Kayibanda Habyarimana ashyinguwe tukaba twarabonye uko Kigeri Ndahindurwa yashyinguwe nuko umugogo we wakiriwe i Kanombe? Mu Burundi kimwe na Kongo duturanye bamaze kugira alternance politique imwe nibura. Twe kuva twabona ubwingenge zeru ruhenu. None uragereranya maturité politique y’u Burundi n’u Rwanda gute?

  • Hhhhh!yewe ga Rugero we ndagusetse!Maturite polique wowe uyipimira mu gushyingura abaperezida impiguke dufite aha ziragwira!!!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *