• 14/12/2019 2:31 54

U Rwanda na Uganda byemeje guhita bisubukura ubucuruzi

Uyu ni umwe mu myanzuro yashyizweho umukono na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda avuga ko uyu mupaka ugomba guhita ufungurwa( Photo: The New Times)

Umwanzuro wa Mbere ku gika cya kane hari ahagira hati: “Ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi buhite bwongera kubaho nk’uko byari bimeze vuba bishoboka, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwongere rubeho ku mipaka hagamijwe iterambere ry’abatuye ibihugu byombi.”

Ibindi bikubiye muri iyi myanzuro harimo ko buri gihugu kigomba kwirinda kuvogera ubusugire bw’ikindi kandi kikirinda ko hari icyakorerwa ku butaka bwacyo cyagira ingaruka ku kindi.

Ibihugu byiyemeje kandi gukorana mu nzego zitandukanye kandi mu rwego rwo guteza imbere  ubuvandimwe bw’Abanyafrica.

U Rwanda na Uganda kandi byiyemeje gushyiraho itsinda ryigenga rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, rikazaba riyobowe na Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu, iz’Ubutegetsi bw’Igihugu n’inzego z’iperereza z’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije ko bigomba korohereza abakozi bo muri ririya tsinda kubona amakuru y’uko ibyemeranyijweho bishyirwa mu bikorwa.

Harimo ingingo kandi ivuga ko habaye hari ibyo ibihugu bitumvikanyeho mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, byabiganiraho mu mahoro bibifashijwemo n’abahuza.

Itangazo risoza rivuga ko ibiri muri aya masezerano bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa.

Aya ni amasezerano yasinywe
Buri gihugu cyasabwe gukurikiza ibiri muri aya masezerano

Jean Pierre NIZEYIMANA              UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Tuzabibara tubibonye.

    • Uwo mutazi ni Museveni.Binyibukije Kinani amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke M7 asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa igihe aza gusura u Rwanda muli 1989.Yijeje Kinani ko nta muntu uzigera atera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndetse yongeraho ati:”Mumanyi baringa?”.Muzi ibyakurikiyeho.
      Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Muli Polilike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo.Muribuka Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Politics is bad.

  • Timothy we ndakwemeye ibyo uvuze ni byo

  • Politicians are the same all over. They promise to build bridges even when there are no rivers.

  • Jye mumbwire niba umupaka wafunguwe gusa ntakindi itike namaze kuyibona

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *