• 25/01/2020 7:37 43

U Rwanda na Uganda bazahurira Kigali bige ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda

Mu Cyumweru gitaha kuwa  mbere itsinda ry’intumwa za Uganda rizaza mu nama na bagenzi babo bo ku ruhande rw’u Rwanda bigire hamwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola hagati ya Perezida Yoweri Museveni  wa Uganda na  Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Niyo nama ya mbere izaba ibaye muri uru rwego.

Mubo biteganyijwe ko bazitabira iyi nama ku ruhande rw’ibihugu byombi harimo abashinzwe ububanyi n’amahanga, ubutegetsi bw’igihugu n’abakuriye inzego z’ubutasi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Nduhungirehe  yabwiye umuseke ko  u Rwanda ruzakomeza gusaba ko aya masezerano akurikizwa yose  ibiyakubiyemo byose bigashyirwa mu bikorwa.

Aya masezerano yasinywe masezerano yasinywe Taliki 21Kanama, 2019 uyu mwaka akaba yari agamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Mu byari biyakubiyemo harimo koroshya urujya n’uruza rw’abatuye ibihugu byombi  ariko kugeza ubu u Rwanda rwakomeje kuburira abaturage barwo kutajya muri Uganda kuko ngo bahohoterwa ndetse bakanafungwa mu buryo ruvuga ko  bunyuranyije n’amategeko.

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ibi ntacyo bizatanga mu gihe nta bushake buhari.Niko bimera muli politike.Nkuko Voltaire yabivuze,Politike ni ubuhanga bwo bubeshya (La politique c’est l’art de mentir).Politike ni mbi.Habamo amacenga,uburyarya,kubeshya,kwica,kwizeza abantu ibitangaza bidashoboka,etc…
    Muribuka president Mobutu abwira abakongomani yuko mu mwaka wa 1980,bose bazaba bafite imodoka (objectif 80).Uwo mwaka wageze ubukene bubageze kure.Kuba muli politike habamo amanyanga,nicyo gituma abantu bamwe batajya muli politike,kubera imyemerere yabo ya gikristu ibabuza kwivanga mu byisi,cyacyane politike.Ni Yesu ubwe wababujije muli yohana 17 umurongo wa 16.Ni nayo mpamvu batajya mu ntambara zibera mu isi,kubera ko Imana itubuza kurwana.Ahubwo ikadusaba gukunda abanzi bacu.Niho abakristu nyakuri batandukanira n’abiyita abakristu.Niyo mpamvu babanga ndetse bakabafunga cyangwa bakabica nkuko Yesu yabivuze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *