• 19/01/2020 8:12 44

U Rwanda na Maroc mu bufatanye bugamije gutanga ifumbire ijyanye n’ubutaka

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera ariho hazatangirizwa umushinga ugamije kureba ifumbire iberanye n’ubutaka mbere yo kubanza kubupima hakamenyekana ibibugize n’ibyo bukeneye. Nyuma abahinzi babishaka mu Rwanda bazajya bapimisha ubutaka bwabo bagure ifumbire hafi yabo bazamure umusaruro 

Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda avuga ko umushinga ugamije guhigura ibyo Umwami Mohammed VI yemereye u Rwanda

Mu mushinga witwa ‘Caravan Project for a resilient agriculture’, hazakoreshwa imodoka na moto zifite ibikoresho by’ikorabuhanga mu gupima ubutaka no kumenya ibibugize n’ibyo bukeneye ngo bwere kurushaho.

Ambasaderi  wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani yavuze ko uriya mushinga uzakorwa  mu rwego rwo kubahiriza ibyo Umwami wa Maroc Mohammed VI yasinyanye na Perezida Paul Kagame ubwo aheruka mu Rwanda.

Yavuze ko Maroc iteganya  gutangiza uruganda rukora ifumbire kandi ngo ruzatangira vuba kuko ibintu byose biri ku murongo.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko abaturage bo muri Nyabihu na Rubavu bazapimirwa ubutaka ku buntu.

Avuga ko muri turiya turere byahatangirijwe kubera ko ari ahantu basanzwe bakenera ifumbire nyinshi kuko bahinga ibirayi byinshi.

N’ubwo muri turiya turere hasanzwe hera kubera ubutaka bwegereye ibirunga, hari ikibazo cy’uko ubutaka bwera bwahungabanyijwe n’isuri kubera ubuhaname bw’aho.

Dr Mukeshimana avuga ko uriya mushinga uje wunganira gahunda yo gupimisha ubutaka isanzwe iriho ariko ngo kuko izakoresha ikoranabuhanga ryo kwegereza abahinzi aho bapimishiriza bizabafasha kutavunika.

Ubutaka buzatangirizwaho uriya mushinga bungana na hegitari 50 000.

Imodoka na moto bifite ikoranabuhanga ripima ubutaka bizajya byifashishwa mu kugeza iyo serivise ahatandukanye
Ni umushinga uzakorerwa ku buso bwa hegitaro 50 000
Ni umushinga uzakorerwa ku buso bwa hegitaro 50 000
Bamwe mu bazamuye umusaruro binyuze mu gkoresha ifumbire igezweho bawerekanye
Bamwe mu bazamuye umusaruro binyuze mu gkoresha ifumbire igezweho bawerekanye
Ubufatanye bw'u Rwanda na Maroc buri mu rwego rwo kubahiriza ibyo Perezida Kagame yemeranyijwe n'umwami wa Maroc Mohammed VI
Ubufatanye bw’u Rwanda na Maroc buri mu rwego rwo kubahiriza ibyo Perezida Kagame yemeranyijwe n’umwami wa Maroc Mohammed VI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *