• 11/12/2019 9:51 14

U Rwanda mu biganiro na DRC ku ngendo za Rwandair i Kinshasa

Amakuru atangwa n’ibinyamakuru by’i Kinshasa aravuga ko kuri uyu wa Gatatu hari itsinda rihuje  abanyarwanda n’abanyekongo ryahuye na Perezida  Félix-Antoine Tshisekedi rimusobanurira aho gahunda yo gutangiza ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi igeze inozwa.

Itsinda ry'u Rwanda ryahuye na Perezida Tshisekedi
Itsinda ry’u Rwanda ryahuye na Perezida Tshisekedi riyobowe na Mme Yvonne Makolo umuyobozi wa Rwandair

Umujyanama wa  Perezida  Tshisekedi  witwa Nicole Ntumba Bwatshia wari muri ririya tsinda avuga ko bari baje gusobanurira umukuru w’igihugu ibyo bateganya kumvikanaho kugira ngo ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bukoresha indege butangire.

Ati: “Igihe kirageze ngo uburasirazuba bw’igihugu cyacu bugire amahoro arambye cyane cyane ko umubano w’ubuhahirane n’ibihugu by’abaturanyi ugiye kurushaho gutera imbere.”

Yemeza ko bidatinze indege zo ku bihugu byombi zizaba zigwa ku bibuga byazo mu bihugu byombi.

Bwatshia avuga ko ikigamijwe ari ukwimakaza amahoro akazafasha mu guhahirana n’iterambere ku baturage b’ibihugu byombi.

Itsinda ry’u Rwanda ryari ririmo umuyobozi wa Rwandair Mme Yvonne Makolo n’abo mu kigo cy’indege za gisivili mu Rwanda.

Nka kompanyi ya Leta y’u Rwanda, Rwandair yatangiye gukora bushya (nyuma y’icyahoze kitwa AirRwanda) mu Ukuboza 2002, ubu imaze kugira indege 12 zirimo Boeing (4) 737-800NG, Boeing(2) za 737-700NG, Bombardier ebyiri za CRJ900NG, Bombardier ebyiri za Q-400NG na Airbus A330 ebyiri zigezweho.

Iyi kompanyi ubu ijya mu migi 27 muri Africa, mu burasirazuba bwo hagati, Aziya n’Uburayi. Ubu igaragaza ko ishaka kwagukira n’i Kinshasa ndetse isanganywe umugambi wo gutangira ingendo no muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *