• 15/12/2019 6:44 57

U Burundi bwatangiye gucyura abasirikare 1000 mu boherejwe muri Somalia

Kuri uyu wa kane abagera kuri 200 buriye indege berekeza i Bujumbura, amakuru avuga ko iki gikorwa cyo gucyura abasirikare 1000 mu bo U Burundi bufite muri Somalia kizarangira tariki 26 Gashyantare 2019.

U Burundi ntibwishimiye ikemezo cya AU gisaba ko ingabo zabwo 1000 zivanwa mu zo bufite muri Somalia

Amakuru avuga ko ingabo zizataha benshi muri bo ni abagize Bataillon ya 46, bari basigaje ukwezi ngo barangize igihe cyabo cy’ubutumwa bw’akazi.

Mu byagendeweho kugira ngo batoranye abataha, harimo abafite ubuzima budahagaze neza, n’abari bafite imyitwarire idahwitse bahawe ibihano bari muri ubu butumwa bw’akazi muri Somalia.

Ikemezo cyo gucyura bamwe mu ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia cyafashweho ikemezo n’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Ubutegetsi bw’u Burundi ntibwishimiye iki kemezo.

Mu ruzinduko Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Mohamed ku wa kabiri w’iki cyumweru, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze kuri iki kemezo.

Yagize ati “Twumvikanye n’ibihugu bifite abasirikare muri Somalia ko tuzakorana inama kugira ngo iki kemezo gisubirwemo kinyure buri wese.”

Urubuga SOS Media Burundi rwanditse iyi nkuru ruvuga ko hari uwaruhaye amakuru y’uko ibiganiro hagati y’u Burundi n’urwego rwagifashe, bishobora gusiga byemeje ko ingabo 600 mu zagombaga gucyurwa ziguma muri Somalia hagatahuka igera kuri 400.

U Burundi buri mu bihugu bifite ingabo nyinshi muri Somalia, mu bageraga ku 21 500 bariyo ubutumwa bw’amahoro bugitangira, bwohereje abasirikare 5 400, abandi bava muri Uganda, na yo yeherejeyo abagera ku 6 200, na Djibouti, Kenya na Ethiopia.

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Nkurunziza ararangiye!!Ingabo yari afite muli Somalia niho yakuraga ama devises (US Dollars).Ndiwe nareka politike ngafata bibiliya, nkigana abayehova,nkajya mu nzira nkabwiriza ijambo ry’imana.Njya numva yiyita ngo ni umurokore.Politike ntijyana n’uburokore.
    Kubera ko muli politike haberamo ibintu byinshi bibi.Ubu se yahakana ko atariwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi?Niba ashaka kuba umukristu wuzuye,nave muli politike.

  • Uransekeje wowe witwa Sezikeye.Ngo president Nkurunziza nasange abayehova nawe ajye mu nzira bafatanye kubwiriza abantu?Yabaho gute ko abayehova badasaba icyacumi?Menya ko abategetsi bashaka kubaho neza.

  • Gira uti se ahubwo abantu bose babaye abayehova babaho bate,ko abayehova ari imburamukoro z’ibigande zirirwa zizerera zibuza abahinzi guhinga ngo zirabibutsa ko bagiye gushira!

    Itsinda ry;abantu rikaberaho guca abantu intege aho kubabwira ibibubaka!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *