• 19/01/2020 9:56 56

U Burundi bwasinye amasezerano yo kwakira Ibiro bya Perezida

Umuhango wabaye ku wa kane ubwo Ambasaderi w’Ubushinwa mu Burundi, Li Changlin ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ezechiel Nibigira basinyaga amasezerano ajyanye no gutanga no kwakira iyo nyubako.

Iyi nyubako ngo ni impano y’u Bushinwa ku Burundi

Ni inyubako y’amagorofa ane yubatse ahitwa Gasenyi, muri Komini ya Mutimbuzi i Bujumbura.

Ambasaderi Li Changlin yavuze ko kiriya gikorwa kigaragaza ubucuti hagati y’Ubushinwa n’u Burundi, kandi uwo mubano ukazakomeza kubaka ubufatanye no kuzamura imibereho y’abaturage b’u Burundi by’umwihariko kugira ahantu heza abakozi ba Leta bakorera.

Minisitiri Nibigira we yavuze ko ashimira u Bushinwa bwubatse iriya nyubako y’aho Umukuru w’Igihugu azakorera kuko ngo iki gihugu kuva cyabona ubwigenge nticyari kigeze kigira Ibiro bya Leta Umukuru w’Igihugu akoreramo.

Iyi nyubako ifatwa nk’impano u Bushinwa bwageneye u Burundi, yubatse kuri Km 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura rwagati.

Hari amakuru avuga ko Umukuru w’Igihugu atazatangira guhita akorera muri iyi nyubako bitewe n’imirimo yindi izabanza gukorwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Burundi, Ezéchiel Nibigira yavuze ko iyi nyubako izaba ari ibiro bya Perezida, ariko atariho azajya aba n’umuryango we.

Ibi ngo byaba byatewe n’uko iriya nyubako ahantu iherereye ntawakwizera umutekano waho.

Ni inyubako igeretse kane

UM– USEKE.RW

20 Ibitekerezo

  • None se barayishyiraho amapine ijye I GITEGA ko ariho Type yimuriye cover?!

  • Ni inyubako ihagaze neza ni iterambere umuntu yakishimira kandi ni ugushinga imizi gukomeye kwa mpatsibihugu muri Africa kuko ditegereza ko byose badukora. Uwaribwaribwa agahirahira agana ibujumbura nakajagari ntakabuza abachina bamumesa ntago bamurebera izuba ngo abasenyere

  • hhhhh,uburundi butacyari inyuma rwose ubuse iyi ngoro izinjiza angahe koko?! ubushize uburundi bwambuwe kwakira inama ya SADC Kubera ko nta infrastructure zihagije bafite?! none nkiyi ngoro ntibakayubatsemo nka hotel ebyiri nibura???????! ibi ni za systeme za kera uburundi bukigenderaho .

    • Mujye mupinga ngo yubatswe nabachina. Hanyuma se convention yubatswe nabanyarwanda? bakubitwaga nabande babandi bapagasagayo? ariko ye.

    • Uvuze ubusa jya kwiyunyuguza uri umuswa

      • Wowe Mico uvuga ngo mu rwanda Convention yubatswe na bande, umenye ko u Rwanda rutahawe impano ya Convention ahubwo rwatanze isoko ryo kuyubaka kandi abayubatse barishyuwe. Abashakaga kuyigira uko bishakiye barakimbijwe haza abandi nabo babizanye barakimbizwa. Uvugana cash mu ikofi rero ntahwana nuwikopesha.

  • Colonialism yahinduye isura, ubu ni kashcolo. Kuko igihugu kitishakamo ibisubizo kizahora mu maboka y’abagifasha. Umuntu ntiyakubakira inzu yo gukoreramo ngo nurangiza umuhe amabwiriza yo kuyinjiramo….mureke ducishe make batuyobore nitwanga inzara izatmara..

    Haragahoraho umuzungu …..

    • Ni isoko U Rwanda rwahaye company irubaka U Rwanda rurishyura, ibyarundi byo simbizi ariko Conventional si impano

    • Umva jya umenya gutanukanya ibintu. Convetion ntago yubatswe n`banyamahanga.
      uko ataribo batanze ibijyanye n`amikoro, bo bahawe akazi ko kukorwa bitandukanye n`iby`Iburundi.
      Iby` Iburundi n`inkunga d A – Z

  • Ndabona abarundi nabo bari ku kivi.Gusa nizereko iri nyubako yubakijijwe ibikoresho bibumbatira ibidukijijije.

  • Nonese Nkurunziza yafashe wo kwimurira umurwa mukuru Gitega atazi ibyiyi mpano yaba Mpatsibihugu bari kumwubakira muri Bujumbura. Ko nzineza ko Uburundi butakigondera inyubako nkiyi ngo buzayubake i Gitega.. Cg ko bihaye imyaka itatu bimuka nyuma yayo bazayigurisha noneho muri 2022 nabo bajye gukodesha Gitega. GUsa Colonisation ntizigera ishira rwose nawe se umuntu arakubakira inzu yo gukoreramo nurangiza umubuze kwikorera ibyo ashaka mubwatsi bwawe?

  • Nkotanyi umutima wawe uba munda koko! none se presidence yo ntikenewe? Izo infrastructure uvuga nibwoko ki ? Iri ni ikosora sha!

  • Witsetsa abashinwa ninde wakubwiye ko bivanga muri protique warasaze

  • Ndumiwe noneho,ariko kuki mutiyubakira ntimubizi?ntago ejobundi ariho bavumbuye ko abashinwa banekaga ibibera muri yayindi ya Afrika yunze ubumwe ra?ngo bayubaka bashyizemo utwuma tubohereza ibyavugiwemo byose,none nyumvira ngo uburundi pe,sha abategetsi ba Afrika nibo badusuzuguza nyamara tutabuze ubwenge,ubwo iyo nzu yigeze inanira umurundi kuyubaka kuburyo mubiha umushinwa none umva ngo ni impano hahhh abo bashinwa se batanga ikontu nta nyungu bagifitemo ra?muzajye iwabo murebe abasabiriza uko bangana ni abatindi nyakujya none ngo baratanga impano?bakubakiye bene wabo barara ku mihanda yaho se?nta mpano ntayo ahubwo iyi ni kabutindi bafitemo inyungu kandi bazajya babaneka ikibabaje ni uko bashobora no kuzajya baneka n abaturanyi twebwe n abandi.Imana itabare Afrika ikureho izi ngirwabategetsi zikorera abanyamahanga aho gukorera benigihugu.

  • Gukena si ikintu erega bavandimwe! None se twebwe ibiro bya Minisitiri w Intebe byenda kuzura, si impano y’abashinwa, si na bo bayubaka? Igisubizo ni uko twakomeza gukora cyane, tukazipakurura aba ba nya Aziya, Uburayi na Amerika, nk’uko na bo byabasabye gukora cyane ngo bagere aho bageze. Reka turindire kandi ya masezerano y isoko rusange muri Afurika, hari ubwo ubuhahirane hagati yacu bwadukiza iki gisuzuguriro

  • Ntibavuga Nkurunziza bavuga Nyiricyubahiro Petero Nkurunziza. Perezida wu Burundi.

  • Hhhhhhhh! Erega twe amazu twubaka ahita ava! Reba za KiST, reba za RSSB, n’izindi nyishi ziyasagura zitaramara n’imyaka 5! Nonese na presidence yakubwakwa gutyo!
    Ikindi mwiseka abarundi, twe se CRBC, Mota-Gil n’izindi ni iz’abanyarwanda, KCC, airport expansion na Bugesera airport zirakorwa na bande! Muri business politics ntureba ukura, ureba icyo yakoze, ibindi bikagenda, kandi burya nta mwanzi mu ifaranga!

  • Urarikocoye wo kabaho we(Turwubake). Ikibazo gusa mbona ni uko yubatse munsi y’umusozi. Ni nka Gisenyi na Rubavu mountain.

  • Abarundi ntibaramenya kwigira icyo bivuze,nabantu bataramenya kwishakamo ibisubizo byibibazo bafite barashaka gufashwa namahanga haba munyubako nkiyo nibindi reka kuvuga ko Ari ikosora rwose siyabo niyabashinwa muvandi.

  • Unnya aseka undi ngo araneye. Harya ninde wubatse inzu y’umugi wa Kigali (City Hall) yubatse nk’ikijumba kiryamye hasi, ninde se uri kubaka inzu izakorerwamo na Primature nizindi ministere, Conenvetion yo ni inguzanyo, Ugiye Masoro mu nganda wasanga mo zingahe z’abanyarwanda. Twese niko tumeze nta gusekana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *