• 24/01/2020 5:09 47

U Burundi bwangiwe kwinjira mu muryango wa SADC

Ikifuzo cy’u Burundi cyo kwinjira mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu bya Africa y’Amajyepfo (SADC) nticyabashije gutambuka.

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli ni we wavuze ikemezo cyafatiwe u Burundi ku bijyanye n’ubusabe bwo kwinjira muri SADC

U Burundi bwabwiwe ko hari ibyo butujuje kugira ngo bwemererwe kwinjira muri SADC.

Perezida Pombe Magufuli wasoje inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri uriya muryango yaberega i Dar es Salaam kuva ejo hashize, kuri iki cyumweru yavuze ko u Burundi butemerewe kuba umunyamuryango wa SADC.

Magufuli yavuze ko basanze hari intambwe u Burundi butaratera kugira ngo bubashe kwinjira muri SADC, mu byo bwasabwe ngo hari bimwe butaratunganya neza.

Yagize ati “Inama yasabye Ubunyamabanga gusobanurira u Burundi ibyo butaruzuza kugira ngo bubikore, nyuma hazoherezwayo itsinda ry’abagenzuzi rirebe ibindi bikenewe gukorwa.”

Perezida Magufuli aherutse gusaba Amahanga yafatiye ibihano Zimbabwe kubikuraho kubera ko impamvu byari byafashwe zitakiriho, yabivuze afungura iyi nama.

SADC ifite ikicaro Gaborone muri Botswana, igizwe n’ibihugu 16 birimo Angola, Botswana, ibirwa bya Comoros, DR.Congo, ubwami bwa Eswatini, Lesotho, ibirwa bya Madagascar, Malawi, ibirwa bya Mauritius, Mozambique, Namibia, ibirwa bya Seychelles, Africa y’Epfo, Tanzania (ni yo iyoboye umuryango), Zambia na Zimbabwe naho u Burundi bwasabye kwinjiramo ntiburemererwa.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *