• 17/01/2020 11:41 03

Twiteguye guhangana n’ikipe yose yaba APR, Rayon,..-Haruna utangiye akazi muri AS Kigali

Kapiteni mushya wa AS Kigali, Haruna Niyonzima uherutse gusinyira iyi kipe y’abanyamugi uyu munsi batangiye imyitozo yo kwitegura irushanwa rya CAF Confederations Cup na Shampiyona ya 2019-2020 yavuze ko biteguye gutsinda ikipe yose ya hano mu gihugu, ati “yaba APR, yaba Rayon…”

Batangiye imyitozo

Niyonzima Haruna uje uvuye muri Simba yo muri Tanzania, avuga ko icyo ashyira imbere ari akazi atari abakinnyi cyangwa izina ry’ikipe.

Uyu mukinnyi wabigize umwuga akaba ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu avuga ko aje gutanga umusaruro muri AS Kigali iherutse gusinyisha abakinnyi bakomeye barimo na Bakame na we wabaye kapiteni w’Amavubi.

Haruna wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports  avuga ko adatewe ubwoba n’aya makipe kuko ikipe yabo ya AS Kigali na yo ihagaze neza.

Ati “Turi tayari guhangana n’ikipe iyo ari yo yose, yaba APR, yaba Rayon Sports, urabizi ko ni amanota atatu, APR na Rayon Sports ni yo makipe dufite akomeye ariko muri football ibintu byose birashoboka, natwe ntabwo tworoshye.”

Avuga ko ibikorwa biteguye kubigaragariza mu kibuga, akararika abakunzi b’iyi kipe kwitega ibyishimo.

Mu marushanwa ya CAF Confederations Cup, AS Kigali izahura na KMC yo muri Tanzania yari iri no mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ikaba yaratsinze Rayon Sports.

Haruna avuga ko iriya kipe bagiye guhura na yo babizi neza ko ikomeye ariko ko na bo batajenjetse kuko biteguye guhangana na yo.

Ati “Ku ruhande rwacu ntabwo tureba uwo duhanganye cyane, twebwe icyo dukora turitegura.”

AS Kigali iherutse gusinyisha abakinnyi bashya ikenda barimo Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric Bakame na Rusheshangoga Michel n’abanyamahanga bane.

Abayobozi ba AS Kigali bari baje kureba imyitozo ya mbere y’ikipe yabo
Bakame na we aje kurinda izamu rya AS Kigali

Photos © D. NSHIMIYIMANA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *