• 08/12/2019 12:29 02

Twahirwa Dodo yasabye abatwara imodoka nini kuzirikana abagenda bahagaze

Imodoka nshya za bisi nini 20 zeretswe abashoferi batwara imodoka za RFTC ndetse n’abagenzi bazigendamo, byabereye i Kabuga muri Gasabo, Rtd.Col Twahirwa Dodo ukuriye Sosiyete ya Jali Holding ifite na RFTC itwara abagenzi mu bice by’Umujyi wa Kigali, yasabye abashoferi bazakoresha ziriya modoka kumenya ko zagenewe gutwara abantu kandi ko muri bo haba harimo n’abagenda bahagaze, bityo ngo bajye batwara neza, kandi aho gukata bakate neza.

Rtd. Col Twahirwa Dodo Umuyobozi wa Jali Holdings Ltd avuga ko iyo abatwaye ziriya modoka bagenda nabi abantu bahagaze bagwira abicaye

Umuyobozi wa Jali Holdings Company, yavuze ko ziriya modoka nshya 20 hari impinduka zizazana mu korohereza abantu kumara umwanya muto ku cyapa no kugera iwabo kare, asaba abashoferi kumenya ko batwara abantu badatwara imizigo.

Ati “Abashoferi mumenye ko muri izi modoka mutwara abantu, ntabwo ari imizigo, izi ni imodoka zitwara abantu, ugomba kuyitwara neza wagera ahantu ho gukata ukamenya ko harimo abantu bicaye n’abahagaze, uyitwaye nabi ukayikata nabi abahagaze bagwira abicaye, utwaye neza bagenda neza bakagerayo amahoro.”

Yavuze ko abagenzi bakwiye gufatwa neza nk’abakiliya kuko ari bo baha akazi abashoferi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuseke wabajije Rtd. Col Twahirwa Dodo ukurire Jali Holdings Company, icyo avuga ku myaka itandatu ishije Umujyi wa Kigali ubahaye isoko rinini ryo gutwara abantu icyo yavuga mu buryo babatwayemo.

Ati “Turitegura ko hagiye kuba amapiganwa, kuri Zone ebyiri, dufite iya gatatu n’iya kane, bisi 20 zose zigiye kujya gukorera muri Zone ya kane, nitubona n’izindi bisi 10 zizajya muri zone ya kane icyo gihe Zone ya kane izaba ifite imodoka zihagije, izindi bisi 20 zizaza zizajya muri Zone ya gatatu, iyi Zone ikeneye bisi 30 cyangwa 40, ikibazo cy’abagenzi kizaba kigiye gukemuka.”

Twahirwa Dodo avuga ko bafite ingamba yo kuzana imodoka zihagije, ku buryo uyu mwaka uzashira n’ikibazo cyo gutwara abantu cyarangiye, nibura ngo 2019 izashira bafite bisi nini 75.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Busabirwa Parfait n’abayobozi ba RFTC na Jali Holging Ltd bagiye muri ziriya modoka berekana ko ari nzima

Busabirwa Parfait Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije, avuga ko Umujyi mwiza ukwiye no kuba ufite uburyo bwiza bwo gutwara abantu iyo bitaragerwaho ngo haba hari ikibura kugira ngo Umujyi witwe mwiza.

Yavuze ko hari linye zigifite ibibazo by’imodoka zidahagije cyane mu gihe abantu baba bagiye ku kazi cyangwa batashye.

Busabirwa yavuze ko hakwiye kubahana hagati y’umushoferi n’abagenzi kuko ngo hari aho bigaragara ko umushoferi abwira abantu ko imodoka yuzuye, hakaba abashaka gushyiraho imbaraga ngo binjire mu modoka.

Izi modoka nshya zizashyirwa muri linye ya Gatsata na Nyamirambo kandi ngo zizakemura ikibazo cy’abagenzi.

Twahirwa Dodo yagize ati “Gatsata hari hasanzwe imodoka za Coaster 10 zatwaraga abantu nibura 200 ingunga imwe zihagurutse, nihashyirwa ziriya bisi nini 10, zo ku ngunga imwe zitwara abantu 700, biratuma ubushobozi bw’ubwikorezi kuri iriya linye bwikuba gatatu.”

Izindi modoka nini 10 muri ziriya 20 zizajya kuri linye ya Nyamirambo.

Yavuze ko bazakomeza kuzana imodoka nini kugira ngo bagabanye za Coasters mu muhanda, ubu bategereje izindi bisi nini 11.

Busabirwa Parfait Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije yabwiye abari hariya ko bazakomeza gukora ibishoboka ngo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali bijyane n’ubwiyongere bw’abawutura.

Ati “Hari linye zigenda zivuka, Umujyi wa Kigali ugenda waguka, hari ahantu hatuwe n’abantu benshi biba bigoye kumenya ngo izijya aha zaba zihagije kubera ko n’abantu bariyongera, ariko icyo twifuza ni ugukomeza kugabanya ku buryo bwose umwanya umuntu amara arindiriye bisi.”

Izi modoka zo mu bwoko bwa Zonda bus, uko ari 20 zizagabanywa ku murongo wa Gatsata na Nyamirambo
Twahirwa Innocent umuyobozi wa RFTC asobanura uruhare izi modoka zizagira mu gutwara abantu muri Kigali
Umujyi wa Kigali wahaye Sosiyete za RFTC, Royal Express na KBS asoko ryo gutwara abantu muri Kigali mu myaka itandatu ishize
Umwe mu bashoferi b’izi modoka yavuze ko iyo habayeho kumvikana n’abagenzi no kubatwara neza bishoboka
Abashoferi basabwe kutazahutaza abagenzi, no kubatwara neza

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Iyi monopole iri muri transport en commun mu Rwanda igomba kuvaho umuntu wese ufite imodoka yujuje ibisabwa akayishyira mu muhanda nta yandi mananiza aho aba baririye bareke nabandi nabo bashake imibereho niba aruko barwanye intambara ndumva iyi myaka bamaze barya barahaze.

    • Mine, aho kureba akamaro nicyo zije gufasha gukemura mu gutwara abantu nibyabo,uri mu matiku gusa.

      • Ntabwo usubiza ikibazo nabajije. Uri guhinga urenzaho.

      • Ndakurahiye mwanga ababwira ukuri! Dore abakiga ni ibi bari barimitse byavugwa ngo ubivuze ni inyangarwanda… nyamara ubukungu busaranganyijwe bituma society ibaho mu mahoro arambye

  • abagenza bahagaze?

    • Igitekerezo;
      Jye gufata mu mutwe imibare iba yanditse kuri bus zitandukanye simbibasha, kuburyo kumenya muri gare aho bus nshaka ihagaze ntabwo byoroshye, kuko hari ubwo bahahindura. Hari nabo njya mbona bayobye, kakisanga urugero muri Kimironko-down town aho kuba kimironko-nyabugogo. None mbisabire babyeyi; mwadufasha Bus zikandikwaho urugero mu mbavu amerekezo yaho zikorera? Urugero Nyabugogo-Kacyiru-Kimironko-Nyabugogo. Byanaturuhura umwanya tumara tubaza aba drivers iyo zidusanze ku byapa.

  • Hari akantu k’ingirakamaro ariko gasekeje; buriya muri bus nini kuvuga ko usigara kandi wicaye kure, hari ubwo chauffeur atakumva, akakurenza. Buriya nta wafatisha inzogera z’amagare kuri za nkingi z’umuhondo cg ubururu muri bus nini, tukajya tuzivuza igihe ari ngombwa???
    Byatuma n’umuntu ugenda ahagaze niyumva inzogera ivuze, atangira kumwenyura…

    • @ inzogera utanze igitekerezo cyiza rwose.

  • Mine, aho kureba akamaro nicyo zije gukemura uri mu matiku gusa.

  • @ NDIZEYE NORBERT
    Ibintu byo kwikubira mu Rwanda nibyo byateye ibibazobyose Urwanda rwagize. Iyi monopole nidahunduka mumahoro, amaherezo izatera ibibazo,

  • Nibyabo mujye mubibarekekera kuko ntabwo njyewe kugeza ubu usanga imirongo itonze kuri metero zirenga icumi ngo imodoka zabuze kuko kuriyo ligne hakoreraho kanaka. Ndacyashyigikira ko ubu ari uburiganya.Umuntu wese ufite imodoka yujuje ibyangombwa ukurikiza amategeko nta mpamvu nimwe imodoka ye yumira ahantu hataba abagenzi kandi ahandi bahari babuze nubatwara. Umuntu ashobora kongera gushishoza bitavanyeho ko naho buri compagnie yajaya ihagira nka 10% y’imodoka zayo.Naho hano naho harimo ikintu rwose. Iryo piganwa nararikurikiye nikimwe nuko wabaza Coca cola cyangwa Bralirwa ngo nijye gupiganwa numuntu umaze kubaka uruganda amaze gusohora ikaziye ya gatatu.

  • Muraho neza basomyi. Ngize amahirwe yo kubona uko mpitisha igitekerezo nagize kuri ziriya za “SHIRUMUTETO” ndabanza nibaza ni mpamvu ki abantu bazigendamo bishyura neza bagatwarwa nabi (kwishyura ukoresheje ikarita ugatwarwa uhagaze /ugatinda gutwarwa). Ni kuki umuntu yategegereza isaha irenga ava muri quartier ajya. mu yindi ? Tuzi ko gutendeka ari icyaha gihanwa :moto ntiyatwara abantu batatu kandi yababasha, hiace twegerane ntiyatwara abantu 19 /20 kandi yababasha, coaster nayo ni uko…. n’umuntu ku giti cye mu modoka ye yagenewe imyanya 8 ntiyarenzaho n’umwe ngo bimugwe amahoro. Ikibazo mfite ese kwa kundi twihesha agaciro aho hari akarimo ? Ese uwakoze ziriya modoka yagennye ko hari abicara n’abahagarara ? Sindabasha kubyumva ! Gusa ntihagire untera ibuye niba mvuze ibyangiza umugati w’abandi. Icyifuzo mfite ni uko ministre ufite gutwara abantu mu nshingano ze yazabibazwa mu nteko zombi zateranye ! Inteko nazo nizitabikora zizakore iyo mandat zifite ntizizongere kugaruka gusaba amajwi ! Ziriya modoka ni amaburakindi.

  • Uyu uvuga Inteko ninde

  • Iki kibazo cyagombye kugera mu nteko kuko niba batakizi nabwo hari ikibazo. Ntabwo mpapira utarabona imirongo miremire 18h i Kigali uwo ntabwo aba i Kigali cyangwa arajijisha abanyarwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *