Twabashije kugarira neza iminota y’umukino irangira nta gitego dutsinzwe – Mashami | UMUSEKE
  • 26/01/2021 5:26 42

Twabashije kugarira neza iminota y’umukino irangira nta gitego dutsinzwe – Mashami

Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko yatunguwe no kubona Ally Niyonzima ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri yamuviriyemo umutuku. Yabivuze ikipe y’igihugu Amavubi imaze kunganya na Cap Vert 0-0, akaba yavuze ko ikipe ye yugariye neza umukino urangira itinjijwe igitego.

Mashami Vincent avuga ko nta ko batagize kandi ngo bari bazi agaciro umukino ufite

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ inganyije umukino na Cap Vert wo kwishyura, ikizere cyo kwerekeza mu gikombe cya Africa cyagabanutse,  u Rwanda rurasabwa gutsinda imikino ibiri, uwa Cameroon iyisanze iwayo na Mozambique izakira i Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Mashami yatangaje ko yatunguwe n’ibyemezo bimwe na bimwe byafashwe mu mukino, avuga ko n’ikarita y’umuhondo ya kabiri yeretswe Niyonzima yamutunguye.

Ati: ‘‘Abakinnyi twashyizemo bafite ubushobozi bwo gukina basatira, cyangwa bugarira. Byabaye ngombwa ko dukuramo Kagere Meddie, ntabwo namenye igihe Ally Niyonzima bamuhereye ikarita ya mbere y’umuhondo. Nari nzi ko bamuhaye ikarita itazamwemerera gukina umukino ukirikiyeho.’’

Mashami agira ati:  ‘‘Twabashishe kugarira neza kandi iminota yose irangira nta gitego dutsinzwe. Ntabwo twishimiye ko dutakaje match twifuzaga kuyitsinda kuko twari tuzi inyungu byatugirira.’’

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri, rumaze gukina imikino ine nta n’umwe rwatsinze, ndetse rukaba rutarabona igitego na kimwe muri iyi mikino.

Amavubi azongera gukina umukino muri Werurwe 2021, ahura na Cameroon i Yaounde muri Cameroon.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Shyuuuuu, mbega uburangare. Nta soni gutinyuka ngo sinamenye igihe umukinnyi bamuhereye ikarita! Niba Coach mukuru ahuze gato abamwunganira bamara iki ko batamubaye hafi uko bikwiye?

    Twihangane basi ubwo ni aha 2023, nizere ko ikosa ryo guhagarika umukinnyi udutsindira ibitego ngo ni uko Umunyamakuru amutunze mikoro agasubiza ibintu uko abyumva kandi atanatukanye cg ngo atandukire ritazongera.

  • Nonese twari twaje kugarira? Akumiro nitushi. Kuba 0-0 no gutsindwa 0-5 byose nikimwe kuko nubundi mwavuyemo. Aha mwagombaga gushyira ingufu zose mu gutsinda ibitego ibyo kugarira ntacyo bivuze.

  • Hhhhhhh! Ngo twabashije kugarira! Ni bimwe minister yigeze avuga ko umunsi mwagiye kurushanwa muzatsinda! Ubuse leta yabatanzeho ariya mafaranga yose ngo mwugarire, cg mwatumwe gutsinda! Aka ni akumiro pe! Gutsinda kw’amavubi biri kureeeeee nk’ukwezi mu gihe Ferwafa itaravugururwa ngo ibereho gutegura équipe nationale.
    Imana ishimwe ko yabanye namwe ntimubashe gutsindwa, kuko gutsinda byo

  • Hhhhhhh! Ngo twabashije kugarira! Ni bimwe minister yigeze avuga ko umunsi mwagiye kurushanwa muzatsinda! Ubuse leta yabatanzeho ariya mafaranga yose ngo mwugarire, cg mwatumwe gutsinda! Aka ni akumiro pe! Gutsinda kw’amavubi biri kureeeeee nk’ukwezi mu gihe Ferwafa itaravugururwa ngo ibereho gutegura équipe nationale.
    Imana ishimwe ko yabanye namwe ntimubashe gutsindwa, kuko gutsinda byo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *