• 12/12/2019 6:16 06

Turi gukora ibishoboka ngo turandure imfu ziterwa na Cancer y’Umura- J. Kagame

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye inama ya ICASA ko mu Rwanda hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo harandurwe imfu ziterwa na Cancer y’inkondo y’umura.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo yi Cancer idakomeza gutwara ubuzima bw’abagore

Yabivugiye mu bikorwa by’iyi nama yiga ku guhangana na Virus Itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, uyu munsi yibanze ku bufatanye buhamye mu gukumira Cancer y’inkondo y’umura na yo yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Madamu Jeannette Kagame wavuze ko ubusanzwe iyi ndwara yirindwa ariko ko ikomeje kubangamira ubuzima bw’abagore.

Yavuze ko gukumira no kwirinda iyi ndwara bikwiye kwibandwaho, abakobwa n’abagore bakisuzumisha kare kandi bakamenya uburyo bakwiye kuyirinda.

Yasabye abitabiriye iyi nama ko ari umwanya mwiza wo kwikebuka ku nshingano bahuriyeho mu kugena imirongo igamije gukuraho imbogamizi zikomeye zikiri mu guhangana n’iyi ndwara.

Yagarutse ku bufatanye buhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda, UNITAID n’umuryango Clinton Health, bugamije gusuzuma no kuvura Cancer y’Inkondo y’umura by’umwihariko abagore bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Yavuze ko uyu mushinga uzafasha gusuzuma abagore ibihumbi 70 bari hagati y’imyaka 30 na 49 hifashishijwe uburyo bwo gusuzuma buzwi nka HPV-DNA mu gihe abazasanganwa iyi ndwara bazafashwa mu buvuzi.

Avuga ko binyuze mu muryango Imbuto Foundation, hazakorwa ubukangurambaga mu turere dutanu tw’ibanze bukazamara imyaka ibiri n’igice.

Yagarutse ku byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ko Cancer y’inkondo y’umura ari impamvu ya kane itwara ubuzima bw’abagore benshi ku Isi, ku mugabane wa Africa ikaba iya kabiri.

Akavuga ko bitumvikana kuba iyi ndwara ikunze gutwara ubuzima bwa benshi kandi ubusanzwe ari indwara yakwirindwa.

Yavuze ko n’u Rwanda ruri mu bihugu iyi ndwara ibereye umutwaro kuko ubu bwoko bwa Cancer ari bwo ari bwo burwawe n’abakuze benshi bafite ikibazo cya Cancer.

Ati “Hakwiye kubakwa ubushobozi bw’abatanga serivizi z’ubuvuzi barimo n’abahorana n’imiryango hakajyaho n’amahugurwa yihariye ku banyeshuri ba za kaminuza ndetse n’abanyarwanda bakigishwa binyuze mu bukangurambaga.”

Yavuze ko ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé bushobora gufasha abagore kwisuzumisha iyi cancer mu isuzuma rya buri mwaka.

Yanavuze ko muri 2011 habayeho igikorwa cyo gukingira abana b’abakobwa iyi Cancer y’Inkondo y’umura ku buryo abarenga 93% kuva ku myaka 12 bahawe urukingo.

Ati “Ni ngombwa ko turinda izi mbaraga zashyizwemo kandi abaturage bacu bakabasha kubona serivisi zo kubagasuzumwa no kubavura hakiri kare.”

Asobanura ko abagore bafite ubwandu bwa SIDA amahirwe yabo yo kurwara Cancer y’Inkondo y’umura ari hejuru ho 10% y’abandi, bityo ko ari ngombwa ko abagore bafite ubwandu bakwiye kwitabwaho mu gusuzumwa iyi ndwara ya Cancer.

Ati “Umuryango wange Imbuto Foundation wiyemeje gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga itanga serivisi ku miryango ibana na HIV no guteza imbere uburenganzira bw’abakobwa bakagira amakuru ku kwirinda no kuvurwa.”

Avuga ko izi ngamba zose zijyanye n’ubukangurambaga no kwigisha zituma “Dukora ibishobora byose mu gushakira umuti icyuho kikiri mu kwegera abagore nokurandura imfu ziterwa na Cancer y’Inkondo y’umura.”

Yavuze ko abantu bari gusangwa Cancer igeze ku rwego rwo hejuru biterwa no kutagira amakuru ahagije no kutabasha kugera ku buryo bwo kwirinda iyi ndwara bwashyizweho ndetse ngo hakaziramo n’ikibazo cy’ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Habaye ibiganiro bitandukanye
Abitabiriye iyi nama iri mu bikorwa bya ICASA

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Kurandura imfu ziterwa na Cancer y’Umura,bisaba no gukuraho indwara ya Cancer.Byaba ari miracle kubera ko kuva na kera Cancer yananiye abantu.Yica abantu barenga 10 millions buri mwaka.Amaherezo ni ayahe?Imana yaturemye niyo yonyine ifite umuti wa Cancer n’izindi ndwara zose.Mu isi nshya dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Imana izakuraho indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Guhakana ko ibyo bintu bitazabaho cyangwa gushidikanya,ni nko guhakana ko Imana yakuremye.Icyo Imana igusaba kugirango uzabe muli iyo paradizo,ni ugushaka imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Nitubikora,niyo twapfa izatuzurura ku munsi w’imperuka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.It is a matter of time.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *