• 09/12/2019 8:42 38

Hagezweho Heinkein made in Rwanda yengwa na BRALIRWA

Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko Heinkein itazongera kwinjira ivuye hanze y’igihugu kuko hari iyengerwa mu Rwanda kandi iryoshyendetse ku giciro gito. Byavugiwe mu birori byo kuyereka abatuye akarere ka Rubavu.

Iyi yakorewe mu Rwanda. Irahendutse kuri Frw 800 kandi uburyohe ni bwa bundi

Merid Demissie wari uhagarariye umuyobozi wa Bralirwa yavuze ko kwengera Heineken mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Rubavu bizafasha abakunzi bayo kuyibona itabahenze kandi uburyohe bwayo ngo ni umwimerere nk’iyari isanzwe.

Heinken yengewe mu Rwanda izafasha Blarirwa gukomeza guha abakiliya bayo serivise nziza. Irahendutse, icupa rimwe ni Frw 800 gusa, ariko icupa nturitahana.

Abatuye Rubavu bavuga ko bashimishijwe no kuba iriya nzoga bamwe bita iy’ ‘Abasirimu’ izajya yengerwa iwabo.

Merid Demissie yashimye ubufatanye buri hagati ya Bralirwa na Leta y’u Rwanda kandi asaba ko bwazakomeza mu bihe biri imbere.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyatwari wari umushyitsi mukuru yavuze ko Leta ishimira Bralirwa ku ishoramari ikorera mu Rwanda kuba riha abaturage akazi kandi ikaba iri guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Ngo bizafasha mu kongera ibyo igihugu cyohereza hanze cyane cyane mu karere u Rwanda rurimo.

U Rwanda rubaye igihugu cya kenda kengerwamo inzoga ya Heinken. Ibindi bihugu bya Africa byengerwamo Heinken ni Nigeria, Namibia, Africa y’Epfo, Algeria, Morocco, Misiri na Ethiopia.

Isura yayo n’uburyohe bwayo ntibyigeze bikorwaho. Ni kwa kundi
Igitaramo cyo kwishimira iki kinyobwa gishya cyabereye kuri Brasserie ya Rubavu
Witabiriwe n’abantu benshi bakunda iyi nzoga y’abasirimu

Alain KAGAME KABERUKA
UM– USEKE.RW/Rubavu

7 Ibitekerezo

  • share holders n’inyungu babona ni “made in rwanda”?cyangwa bihita bijyanwa mumahanga?
    ubundi habagaho itegeko kubigo nkibi ko leta yagombaga kuba ifitemo imigabane myinshi(iruta iyaba “prive”),kuburyo ubukungu bwavaga mumulimo w’abanyarwanda, leta yabubashyikirizaga …
    none ngo ni “made in rda” na capital 100% privé(“rwiyemezamirimo”)(nayo yavuye mubanyarwanda) kandi itabagarukira… ibi n’ugusubira inyuma bidasanzwe, kandi bishyirwa kumugaragaro nkintsinzi…

  • kanyarwanda rwose wasigaye inyuma nk’ikoti ry’abiyita abasirimu!

    Ibigezweho ni uko leta ikwiye kwirinda kujya mu bucuruzi kuko si akazi kayo. Iyo ibigiyemo naho bifite uko bikorwa atari ibyo ukumbuye ngo bya kera?

    Kuri BRALIRWA by’umwihariko, abanyarwanda basanzwe bashoyemo amafranga biciye ku isoko ry’imari n’imigabane.

    Naho ubundi abantu bashoye imari yabo bagatanga akazi bakanishyura imisoro barangiza bagatwara inyungu yabo nta kibazo!!!

  • Ikibazo ni uko iyi nzoga ibishye bakaba barayitesheje umwimerere wayo!

    Bizabagora n’ubwo bayishyira kuri 500???

  • Nzakomeza ya yindi nywa najya kuristade nkabona ibyishimo.

  • kwamamaza ikiyobyabwenge maze mukagaruka ngo ubusinzi burikwica societé nyarwanda sinzi ngo nimwige kwizigamira…etc

  • “leta ikwiye kwirinda kujya mu bucuruzi kuko si akazi kayo” akazi kayo nakahe?? nukurinda umutekano?(none mvuze ko atari akazi ka leta kulinda umutekano byaba bifite akahe gaciro(kuki naba ndi mw’ikosa? ndatekerezako aha twemeranya ko leta yakagombye kulinda “umutekano”).
    “abanyarwanda basanzwe bashoyemo amafranga biciye ku isoko ry’imari n’imigabane” 1)abo banyarwanda ni bande?amafaranga uvugako bashoye yavuyehe? n’igiki cyakurikijwe ngo umusanzu wa leta ugurishwe? n’inde wafashe icyo cyemezo? n’inde cyungukiye?

    uti”Ibigezweho ni uko leta ikwiye kwirinda…” in the 1920s, ibyari bijyezweho byari’ubukoloni bwo kumugaragaro, ariko ndatekerezako njye nawe tuzi ko ari “ibyacyera”,”bitajyezweho none”… iyi argument rero muvandimwe, sisobanutse…
    ikindi,ikibazo cya democracy,isangira ry’umutungo,iterambere,imibereho myiza, bifitanye isano rya hafi cyane; yenda nabyo wari kubitwibutsa,ukatwibutsa n’uruhare abakoloni/mpatsibihugu bagize bacura umugambi wa genocide/intambara(n’abakozi babo) muriki kibazo cy’umururumba wo kwigwizaho basahura abanyantejye nke(abanyarwanda).

  • heneiken niyo nzoga nankwaga, ariko ino bazanye yino aha nasanze atari heneiken yumwimwerere, ahubwo wagirango ni primus basutse mu icupa rya heineken, nukuri muri kwica isoko rya heneken, sinzi niba yarabahaye gukoresha brand yayo, niba barayibahaye mwangije izina ryayo rero, cg mushake ingredients zayo arizo mukoresha naho ubundi nibitaba ibyo muzazinkwera cg ive kwisoko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *