• 08/12/2019 11:58 32

Tubuze umuyobozi w’Umuhanga- Makuza avuga kuri Sen. Kagoyire wasezeweho bwa nyuma

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida wa Sena, Bernard Makuza yavuze ko itabaruka ry’uyu mushingamategeko ari igihombo kuri Sena no ku gihugu cyose.

Senateri Kagoyire yasezeweho bwa nyuma muri Sena

Hon Makuza yavuze ko bigoye kuvuga kuri Senateri Kagoyire bakungaga kwita Mama Tereza kubera urugwiro n’umutima mwiza yagaragazaga muri bagenzi be.

Avuga ko Senateri Kagoyire yarangwaga n’ubwitange mu kazi ke, bityo ko akwiye kubishimirwa kuko yatanze umusanzu we mu mirimo ya Sena y’u Rwanda.

Ati “Itabaruka rya Mama Tereza ni igihombo ku muryango we, kuri Sena no ku gihugu cyose. Tubuze umuyobozi w’Umuhanga wacishaga make, akarangwa n’ubushishozi n’ubwitange.”

Makuza uvuga ko abasenateri ari abahamya b’imyitwarire y’ubudakemwa yarangaga nyakwigendera Senateri Kagoyire, yavuze ko yari umuntu ukunda igihugu akabigaragariza mu mirimo ye.

Ati “Ibitekerezi n’inama byubaka n’uburyo yicishaga bugufi agashyira mu gaciro muri byose, agasabana n’abantu b’ingeri zose, yaranzwe n’ituze muri we no mu bandi.”

Senateri Kagoyire wabanje gukora imirimo itandukanye mu nzego za Leta, yinjiye muri Sena mu Ukwakira 2011, ahita atorerwa kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage.

Muri 2014 yinjiye muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umutekano.

Bernard Makuza avuga ko inshingano zoze Mama Tereza yagiye ahabwa yaharaniraga kuzuzuza abikoranye ubushishozi no gushyira hamwe na bagenzi be.

Senateri Makuza uvuga ko uriya Mushingamateko watabarutse, bamwibukiraho byinshi, yavuze ko ubwo yiyamamarizaga kuyora iriya komisiyo ubwo yari akinjira muri Sena, yavuze ko n’ubwo ari mushya mu nteko ariko afite ubunararibonye mu gufatanya na bagenzi be.

Makuza ati “Kamere ye n’imirimo itandukanye yakoze byamwubatsemo ubunararibonye bwamufashije kuzuza inshingano yahawe.”

Perezida wa Sena avuga ko nyakwigendera yahoraga ashyira imbere icyagirira inyungu abaturage by’umwihariko akaba yarakunze kwita ku rwego rw’Ubuzima, Uburezi, n’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa.

Ati “Akagaragaza ko imibanire myiza mu muryango n’uburinganire ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu cyose.”

Makuza wavuze ko nyakwigendera Kagoyire bazajya bamwibukiraho byinshi, yavuze ko yaterwaga ishima no kuba ari Umunyarwanda n’ibyo u Rwanda rukomeje kugeraho nyuma y’igihe kinini rwamaze rufite ubutegetsi bubi.

Umubiri wa nyakwigendera uzanwa mu nteko ngo bamusezereho bwa nyuma
Bernard Makuza avuga ko nyakwigendera yaranzwe n’ubushishozi mu nshingano ze
Bagenzi be bavuga ko yababaniye neza
Agire iruhuko ridashira
Abayobozi batandukanye baje gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera. Barimo na Sen Prof Karangwa Chrysologue.
Perezida wa Sena n’abandi banyacyubahiro
Senateri Tito Rutaremara, Prof Balinda n’abandi baje gusezera kuri nyakwigendera
Yasezewe mu cyubahiro gikwiye Senateri w’u Rwanda
Misa yasomewe muri Kiliziya ya Regina Pacis
Ni Kiliziya iri mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo

Photos©KUBWAYO Adrien

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • RIP Senator Kagoyire Therese.Wakoreye igihugu.Tukwibuka cyane muli KHI na Senate.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *