• 29/01/2020 5:38 35

Tshisekedi yanze Sena igizwe n’abo kwa Kabila , hari ababona ko yanze kuvugirwamo

 Kuri uyu wa Mbere Perezida Felix Tshisekedi yateranyije inama igizwe n’abo mu nzego zose za Leta abamenyesha ko abaherutse gutorwa ngo bazajye muri Sena batazemererwa kuyijyamo nyuma y’uko hari amakuru avuga ko ngo bibiwe amajwi.

Tshisekedi ngo ntashaka kuzaba Perezida ukorerwamo n’undi

Abenshi mu batsinze ngo ni abo mu ihuriro ry’amashyaka rya Joseph Kabila, aba kandi bakaba ari bo biganje mu Nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite.

Perezida Tshisekedi ngo yavuze ko italiki aba bari kuzarahiriraho yigizwa imbere mu gihe kitazwi hakazabanza gusuzumwa niba ibyo bavugwaho byo kwiba amajwi bifite ishingiro.

Hari abasesengura Politiki ya DRC muri iki gihe bavuga ko ngo kiriya kemezo kerekana ko Tshisekedi adashaka gukomeza kuvugirwamo n’abo kwa Kabila yasimbuye.

Byavuzwe kenshi ko Kabila ari we wahesheje intsinzi Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu kandi ngo akaba ashaka gukomeza kumuvugiramo.

Kuba abagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite benshi ari bo kwa Kabila ngo byabaye ikimenyetso cy’uko ijambo rya Felix Tshisekedi rizaba rito mu byemezo bizafatwa muri iriya Nteko.

Ikindi cyavuzwe ariko kitaragaragara neza ngo ni uko na Minisitiri w’Intebe uzamezwa agomba kuzava muri iriya mpuzamashyaka ya Kabila.

Kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora y’Abasenateri, bikagaragara ko nanone abenshi ari abo mu ishyaka ryo kwa Kabila , Perezida Tshisekedi yafashe umwanzuro w’uko italiki yabo yo kurahira yimurirwa imbere ku italiki itaramenyekana.

Ngo iby’uko bibye amajwi bigomba kubanza bigasobanuka.

Ubwo aheruka muri Kenya agahura na mugenzi we uyobora u Bufaransa, Emmanuel Macro yamusabye kuba Perezida koko, ntiyemere kuvugirwamo.

Biragaragara ko yumvise iriya nama bityo akaba atangiye gufata imyanzuro yerekena ko ariwe uyoboye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Kisekedi ntabwo azategeka kubera ko aba Depite n’aba Senateri,ndetse n’abakuru b’igisirikare ari aba Kabila.Nibidahinduka,DRC izakomeza mu icuraburindi.Politike ni amacenga kandi hakorerwamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amatiku,amanyanga,ubwicanyi,uburiganya,etc….Niyo mpamvu abantu bamwe banga kujya muli politike.Urugero ni abahamya ba Yehova.Bavuga ko bategereje ubutegetsi bw’Imana buzatangira gutegeka isi ku munsi w’imperuka,bubanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Bakwereka n’aho byanditse muli bible,nukuvuga Daniel 2 umurongo wa 44.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *