• 20/01/2020 8:45 18

Trump yise ‘Igicucu’ uhagarariye UK muri USA none yeguye

Kim Darroch yeguye ku mwanya wo guhagararira Ubwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma y’uko Perezida Donald Trump wa USA amwise ‘Igicucu’ ndetse akanatangaza amagambo kuri Minisitiri w’Intebe yarakaje ubuyobozi mu Bwongereza.

Kim Darroch uhagarariye UK muri USA Trump yamwise igicucu kibi

Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi wazamuwe n’ishyirwa hanze ry’ubutumwa bwa email bwari ibanga, Ambasaderi Sir Kim yandikiye abamukuriye mu Bwongereza avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bujagaraye kandi budashoboye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donard Trump yavuze amagambo arimo ibitutsi abwira uyu uhagarariye Ubwongereza muri USA, ibintu byababaje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza.

Ejo ku wa kabiri Trump abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Ambasaderi uteye umujinya w’Ubwongereza si umuntu twishimiye, umuntu w’igicucu cyane.”

Ibi byatumye Ambasaderi Kim asaba ibiro by’ushinzwe imibanire n’ibihugu by’amahanga kwegura ku mwanya wo gukomeza guhagararira igihugu ke muri USA.

Yagize ati “Nyuma y’aho buriya butumwa bugereye hanze hatangiye guhwihwiswa byinshi byerekeye uyu mwanya nari ndiho, bamwe bampa igihe ntarengwa ngo mbe ntakiwuriho. Ndifuza kurangiza ibyo byose.”

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Mme Theresa May yavuze ko uyu mwanzuro wa Kim yawufashe bitewe n’uburakari, gusa ngo yitwaye neza umwanya yari yicayemo mu gihe amaze ahagarariye Ubwongereza awukoresha ibikorwa bizirikanwa n’igihugu.

Theresa May yagize ati “Bwana Kim yitangiye imirimo y’Ubwongereza, birakwiye ko tumushimira.”

Perezida Trump ukunze kutaripfana yananenze Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Theresa May ku kemezo Ubwongereza bwafashe cyo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Trump yanditse ko Theresa May ahitamo kuva muri EU yabikoze mu buryo bw’ubusazi ngo kandi yari yaramugiriye inama ntazikurikize.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Jeremy Hunt na we yifashishije Twitter asubiza amagambo ya Trump, avuga ko uyu muyobozi wa America yasuzuguye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ndetse ko ayo magambo ya Trump nta shingiro afite.

Dieudonne NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga/UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • President TRUMP akunda gutukana no gusuzugura abantu kubera kwiyemera no kwirata.Ariko yagombye kumenya ko abantu bose bareshya imbere y’imana.Tuvuka kimwe,tugapfa kimwe.Ninde ujyana ubukire bwe cyangwa ibyubahiro mu kuzimu aho twese tujya?Niyo waba utunze amataje atabarika nka TRUMP,baguhamba mu gasanduka gafite 2 m gusa.
    Cyangwa bakagutwika.Imbere y’imana,umuntu ukomeye ni ushaka imana,akayikorera.Umurimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri nkuko dusoma muli Yohana 14 umurongo wa 12,ni ukumwigana tugakora UMURIMO wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Yesu yatubujije kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Nkuko Matayo 6 umurongo wa 33 havuga,yadusabye gushaka “mbere na mbere” ubwami bw’imana.Abumvira iyo nama ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,nibo bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Barahari nubwo ari bake cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *